Beijing: Inama ya FOCAC2024, igihe cyo kuringaniza umunzani w’ubucuruzi

Mu gihe u Bushinwa na Afurika byongeye guhura ku nshuro ya Cyenda nama ihuza Abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa (FOCAC), Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kiravuga ko mu myaka 20 ishize, imikoranire y’u Bushinwa n’amahanga (diplomacy) yatanze umusaruro ufatika.

Kugeza ubu u Bushinwa ni bwo mufatanyabikorwa w’ingenzi wa Afurika mu bucuruzi. Imibare itangwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), yerekana ko 1/5 cy’ibyo Afurika yohereza hanze bijya mu Bushinwa., bikaba byiganjemo ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi, amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri peteroli.

Ibyo Afurika yohereza mu Bushinwa, nk’uko IMF ibivuga, bimaze kwikuba kane ushingiye ku madolari ya Amerika uhereye mu 2001. IMF kandi iremeza ko u Bushinwa kugeza ubu ari bwo buri ku mwanya wa mbere mu kohereza ibicuruzwa n’ibikoresho byinshi mu bihugu bya Afurika.

Hagati aho ariko umunzani w’ubucuruzi, mu nzego nyinshi uracyahengamiye ku Bushinwa ku buryo buhanitse. Iki kibazo kikaba kiri mu byo Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yaganiriyeho na Perezida Xi mu nama yabahuje.

Aganira na BBC, Perezida Ramaphosa yagize ati “turifuza kugabanya icyuho kigaragara mu bucuruzi kandi tukanoza imiterere y’ubucuruzi bwacu.”

Itangazo ryakurikiye inama ryavuze ko u Bushinwa nabo bwerekanye ko bufite ubushake bwo guhanga imirimo myinshi, binyuze mu gutegura inama zo gutanga akazi ku bigo by’ubucuruzi byo mu Bushinwa kugira ngo biteze imbere urwego rw’umurimo muri Afurika y’Epfo.

Ni mu gihe Kenya, yo yifuza kongererwa inguzanyo, nubwo isanzwe ifite umwenda utwara hafi 2/3 by’ibyo igihugu cyinjiza mu mwaka, ibi ndetse bikaba biherutse gutuma abaturage bajya mu mihanda nyuma y’uko guverinoma ya Kenya ishatse kongera imisoro kugira ngo izibe icyuho kiri mu ngengo y’imari.

Amakuru aturuka i Beijing aravuga ko Perezida Ruto yizeye kuhavana amafaranga yo gushyira mu mishinga y’ibikorwaremezo, harimo uwo gusoza umuhanda wa gari ya moshi Standard Gauge Railway (SGR) ugomba guhuza icyambu cya Kenya na Uganda, ibikorwa byo kubaka imihanda n’ingomero, gushyiraho ubusitani bw’imiti n’uburyo bwo gutwara abantu hifashishijwe ikoranabuhanga mu murwa mukuru, Nairobi.

Mbere y’uko inama ya FOCAC2024 itangira kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri, u Rwanda n’u Bushinwa kuwa Kabiri tariki 03 Nzeri byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agamije gukomeza kwagura ubufatanye mu iterambere.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Yusufu Murangwa n’umuyobozi wungirije w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abashinwa gishinzwe Iterambere (CIDCA), Liu Junfeng.

Iyo nama ihuza Afurika n’u Bushinwa ibaye ku nshuro ya Cyenda, ikurikira iyabereye i Dakar muri Sénégal mu 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo ayomasezerano y’urwanda nubushinta azatugeza kuri byinshi.

Hakorimana eliab yanditse ku itariki ya: 4-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka