Begerejwe amazi meza none ntibakijya kuvoma i Burundi

Abatuye ku Mubuga mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru barishimira ko begerejwe amazi meza, ubu bakaba batacyambuka umupaka bajya kuvoma i Burundi.

Kuva bakwegerezwa amazi ntibakijya kuvoma i Burundi
Kuva bakwegerezwa amazi ntibakijya kuvoma i Burundi

Nk’uko abatuye muri uyu mudugudu babyivugira, ubundi bavomaga amazi y’umugezi utemba witwa ‘Ubuyumbu’ utandukanya Ruheru ho mu Rwanda na Kabarore ho mu Burundi.

Iyo imvura yabaga yaguye aya mazi yabaga mabi cyane, bakajya kuvoma ahitwa ku Gihisi, hirya y’agasozi umuntu atungukiraho acyambuka Ubuyumbu agana i Burundi. Bakoraga urugendo rw’isaha bajya banava kuvoma.

Kujya kuvoma i Burundi mbere ngo bumvaga ntacyo bibatwaye. Byahindutse aho umubano w’u Rwanda n’u Burundi wahindukiye.

Colette Ngezahayo agira ati “Mbere twajyaga kuvoma i Burundi twumva nta kibazo, ariko mu mezi ashize hari igihe twajyaga kuvoma mu kabande tugasanga abasirikare b’Abarundi bahicaye bari kumwe n’abaturage ngo bitwa Imbonerakure.”

Ibi byatumaga bavoma kare, ku buryo nta muntu wari kubona ava kuvoma nyuma ya saa kumi n’imwe.

Violette Niyonkuru na we avuga ko kubera ko amazi ari isoko y’ubuzima batashoboraga kureka kujya kuvoma, ariko na none ngo byari bibabangamiye.

Ati “Byari bitubangamiye cyane kuko twajyaga kuvoma mu gihugu kitari icyacu tutanumvikanye. Twagendaga twikandagira tuvuga ngo none Imbonerakure zadutwara!”

Bajyaga kuvoma hakurya y'iyi misozi
Bajyaga kuvoma hakurya y’iyi misozi

Kwegerezwa amazi meza byanabarinze kuvoma amazi mabi nk’uko bivugwa na Charles Habineza na we utuye ku Mubuga.

Agira ati “Wasangaga abana barwaragurika kubera amazi mabi y’Ubuyumbu twakoreshaga. Ariko ubu kubera na Mituweri, indwara ntizizongera kutubasha.”

Aya mazi bamaze icyumweru bayavoma. Yafatiwe ku Gasoko kitwa Uwimbogo, gatanga amazi akoreshwa n’ingo 856, habazwe iziri ku burebure butarenga metero 500 uturutse ku ivomero.

Ni izo mu tugari 3 two muri Ruheru ari two Uwumusebeya, ari naho aba baturage bajyaga kuvoma i Burundi batuye, akagari ka Remera n’aka Ruyenzi.

Mu Karere ka Nyaruguru kose, amazi meza yamaze kwegerezwa abaturage 72%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akarere ka Rwamagana kari mu turere tutagira amazi.Urugero ni mu murenge wa Gahengeri,aho n’ishuli rihari rya Groupe Scolaire ritagira amazi.Kimwe n’indi mirenge myinshi.Nyamara ugasanga abayobozi b’akarere babeshya ngo akarere gafite amazi kuli 85%.Ugereranyije,nibuze abaturage 90% ntibagira amazi.

karake yanditse ku itariki ya: 15-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka