BDF yahaye ibikoresho by’ishuri abana bakomoka mu miryango itishoboye

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza basaga 600 batishoboye, bo mu Turere twa Nyabihu na Burera, bashyikirijwe ibikoresho by’ishuri n’Ikigega BDF, gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, barahamya ko bigiye kubabera imbarutso yo kwiga nta nkomyi, bakazabasha gutsinda neza, bibaganisha ku nzozi bafite z’ahazaza.

Abana biga ku Ishuri ribanza rya Kirambo bishimiye ibikoresho by'ishuri bahawe
Abana biga ku Ishuri ribanza rya Kirambo bishimiye ibikoresho by’ishuri bahawe

Ibyo bikoresho bashyikirijwe mu mpera z’icyumweru dusoje, bigizwe n’amakayi 6000, amakaramu 4000 n’amakaramu y’ibiti (crayons) 3348.

Umwe mu bahawe ibikoresho wiga mwaka wa kane, ku ishuri ribanza rya Kirambo mu Karere ka Burera, yishimiye icyo gikorwa.

Yagize ati "Iwacu bari baranguriye amakayi abiri yonyine, ari na yo nandikagamo amasomo yose twiga mu ishuri arenga umunani. Byansabaga kwandika muri ayo makayi nyacurikiranya, imbere n’inyuma, kugira ngo mbashe gutandukanya buri somo n’irindi; ndetse n’ayo makayi ubwayo yendaga gushira, kubera ko yari matoya. Nari natangiye kwibaza ahazaturuka andi, byanshobeye kuko iwacu tutishoboye. Ndishimye kuba bampaye aya makayi n’amakaramu. Ubu ngiye kwiga mfite aho nandika hisanzuye, bikazamfasha gutsinda neza, nkazakabya inzozi zanjye zo kuba Dogiteri".

Vincent Munyeshyaka Umuyobozi w'Ikigo BDF(iburyo) ashyikiriza umwe mu bana ibikoresho by'ishuri
Vincent Munyeshyaka Umuyobozi w’Ikigo BDF(iburyo) ashyikiriza umwe mu bana ibikoresho by’ishuri

Umuyobozi wa BDF, Vincent Munyeshyaka, yasobanuye ko iki kigega cyinjiye mu rugamba rwo gushyigikira ireme ry’uburezi, nyuma y’aho bigaragariye ko hari abana benshi bakibangamiwe no kunoza imyigire biturutse ku kubura amikoro.

Yahereye kuri ibi, aha abahawe ibyo bikoresho umukoro, wo kwiga baharanira kuzagera ku ntego z’ibyiza.

Ati "Ibi bikoresho tubahaye, ni ibije kubashyigikira mu ntego n’ibyifuzo mufite, by’abo muzaba bo. Kubigeraho birabasaba kwiga cyane, mutekanye kandi mushyizeho umwete, mbese mudafite ibibabangamiye. Ibi bikoresho rero ni bimwe mu bizabafasha muri urwo rugendo, ari na yo mpamvu twatekereje kubibaha kuko twifuza ko mubyubakiraho, mukarangwa n’imitsindire inoze".

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Nshimiyimana Jean, yashimiye ubufatanye bwa BDF mu kunganira Akarere, guhangana n’ibibazo bikibangamiye abaturage.

Yagize ati "Ibi bikoresho abana bahawe, biratwunganiye mu buryo bukomeye. Bije kugabanya umubare w’abo dufite bakigowe no kubona ibikoresho bituma imyigire y’abana igenda neza. Turasaba aba bana babihawe, kurangwa n’imyitwarire myiza, kuko nibayihuza n’imitsindire ishimishije, bazavamo abo u Rwanda rukeneye mu gihe kiri imbere".

Mu myaka isaga 10 ishize gishinzwe, Ikigega BDF kimaze gushora miliyari zisaga 87 z’Amafaranga y’ u Rwanda, mu mishinga iteza imbere abaturage. Umubare munini ukaba ugizwe n’abagore n’urubyiruko.

Ibikoresho by'ishuri byatanzwe muri Burera na Nyabihu birimo amakayi, amakaramu na Crayons
Ibikoresho by’ishuri byatanzwe muri Burera na Nyabihu birimo amakayi, amakaramu na Crayons
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka