Bavugaga kujya iburyo nkajya ibumoso ariko ubu ndabizi: Mitako waje mu Itorero azi Igifaransa gusa
Urubyiruro rurimo inkumi n’abasore, rwatangaje byinshi rwigiye mu itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 harimo n’Ikinyarwanda, aho rumaze iminsi 45 rutozwa ibintu bitandukanye, rikaba ryasojwe uyu munsi ku itariki 14 Kanama 2025, mu Kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.

Urwo rubyiruko ruvuga ko rwize kuba umwe, no kwirinda icyasenya ubumwe bwabo icyo ari cyo cyose, kugira ikinyabupfura, kudasobanya, gukorera hamwe kandi vuba ndetse no kuzinduka.
Umwe muri uwo rubyiruko ruba mu mahanga witwa Tamara Mukwende, abajijwe icyo yishimiye muri iryo torero, yagize ati “Nishimiye kuvuga Ikinyarwanda buri munsi, no kuvuga uburyo nkunda Igihugu cyanjye”.
Umugani w’Ikinyarwanda yamenye, ni uko ‘Igiti kigororwa kikiri gito’. Asabwe kugira icyo abwira urundi rubyiruko, Mukwende yagize ati “Uko bimeze kose, twese turi Abanyarwanda, kandi nta wundi muntu uzakwigisha gukunda Igihugu cyawe, uretse wowe ubwawe”.
Undi witwa Mitako François ngo yaje mu itorero avuga Igifaransa gusa, ariko atashye azi kumva no kuvuga Ikinyarwanda no kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu n’ibindi.
Abajijwe ibyamugoye n’ibyamushimishije muri iryo torero, yavuze ko akihagera icyamukomereye ari uko abantu bose bavugaga Ikinyarwanda ntacyumve neza, abatoza bavuga kujya iburyo we akajya ibumoso, ariko ubu akaba azi gutandukanye iburyo n’ibumoso, imbere n’inyuma ndetse no hasi no hejuru.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yahaye impanuro urwo rubyiruko ashima n’imyitwarire yaruranze mu gihe cy’itorero, ko rutahanye izina ry’ubutore rijyana ubutwari rwagize.

Yavuze ko Ikigo cy’Ubutore cya Nkumba kimaze gutorezwamo abasore n’inkumi b’Indangamirwa bagera ku 5561, bari mu byiciro 15, icyiciro cyasoje uyu munsi kikaba kigizwe n’intore 443, barimo abakobwa 208 n’abahungu 235. Harimo abiga mu mahanga n’abiga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda ndetse n’urundi rubyiruko rwaturutse mu turere twose tw’u Rwanda, rwabaye indashyikirwa mu rugerero icyiciro cya 12.
Minisitiri Bizimina yasobanuye ko hari ibiganiro bigera kuri 20 byatanzwe n’inzobere mu nzego zitandukanye muri iryo torero, ibyo bikazafasha urwo rubyiruko aho rugiye mu mashuri no mu mirimo kugenda barangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda koko zihamye.
Ikindi ni uko izo ntore zo mu itorero Indangamirwa, zahawe ubumenyi bw’ibanze mu bya gisirikare, zitozwa gukora imyitozo ngororamubiri, gukunda umuco Nyarwanda, zigishwa ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse no gutarama no guhiga.
Hari kandi ingendoshuri izo ntore zakoze, harimo gusura ingoro y’amateka yo kubohora u Rwanda ku Murindi, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ndetse n’ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Mu ntore zashoje itorero, Minisitiri Bizimana yavuze ko harimo 112 batsinze neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, bakabona amanota meza abemerera kwiga amashuri makuru na za Kaminuza, ibigaragaza ko urubyiruko rukora itorero ry’Indangamirwa ruba ari intangarugero mu gutsinda neza mu ishuri, ndetse bikabafasha no mu mirimo yindi izakurikira. Inzego zibishinzwe zafashije kwiyandikisha bari aho batorezwa, ku buryo bazagenda bajya ku mashuri yabo gusa nta kindi kibagoye.
Hari kandi abagera kuri 13 batuye mu mahanga baranahavukiye, ku buryo nta byangombwa by’u Rwanda bari bafite yaba indangamuntu cyangwa se pasiporo, abo nabo bafashijwe kubona ibyangombwa ku buryo bazasubirayo babifite.
Minisitiri Bizimana yavuze ko hari icyifuzo izo ntore zatanze, bihurirana n’uko abakuriye itorero basanzwe babitekerezaho.
Yagize ati “Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, izi ntore zisoje itorero zaduhaye icyifuzo cy’ingirakamaro kandi natwe dusanzwe dutekereza, cy’uko buri mwana wese w’Umunyarwanda, yagombye guhabwa amasomo n’imyitozo y’indangamirwa. Turateganya rero kongera ubushobozi bw’iki kigo n’umubare w’intore zitozwa, no gukomeza gutoza urubyiruko ruri mu mashuri n’abari mu mirimo itandukanye yaba iya Leta n’iy’abikorera. Ibyo bizashoboka kuko hariho gahunda iteganyijwe, yo kongera ubushobozi bw’iki Kigo cya Nkumba, ariko no mu tundi turere hakazashyirwaho uburyo bwo gukomeza gutoza intore zacu ”.

Minisitiri Bizimana yabwiye izo ntore ko imyitwarire myiza yaziranze muri iryo torero, izihesha izina ry’ubutwari mu ruhando rw’izindi ntore, ikanabahesha ikivugo kijyana n’ibigwi byazo.
Yagize ati “ …muzajya mwivuga muti, ndi Indangamirwa mu Nkomezamihigo, ndi umuranga w’u Rwanda, ndi ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya, mporana ibakwe mu kurushakira imbuto, nkagira ishyaka ryo kurushakira amaboko”.





Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|