Bavuga ko amazi n’ibumba byo ku isoko ya Bikira Mariya bikiza byinshi

Mu gihe abakunze kujya i Kibeho bahakura amazi yo ku Isoko ya Bikira Mariya, bavuga ko yagiye abakiza byinshi, hari n’abahakura ibumba bavuga ko baryifashisha iyo barwaye bagakira.

Bavuga ko amazi y'isoko ya Bikira Mariya akiza byinshi
Bavuga ko amazi y’isoko ya Bikira Mariya akiza byinshi

Ku minsi i Kibeho hahurira abantu benshi, ni ukuvuga ku itariki ya 15 Kanama hazirikanwa ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya no ku ya 28 Ugushyingo, hizihizwa isabukuru y’amabonekerwa, usanga ku Isoko ya Bikira Mariya hari imbaga y’abagiye kuhashaka amazi.

Ni isoko yatunganyijwe ishyirwaho robine eshatu abantu bavomaho, ariko ntibibuza kuhasanga imirongo miremire ku buryo hari n’abahamara amasaha 5 bategereje kugerwaho.

Hirya gatoya y’iriba, hari ahantu hari ibumba na ryo usanga abiganjemo abana baba bari gukura.

Abavoma aya mazi imirongo iba ari miremire
Abavoma aya mazi imirongo iba ari miremire

Abo bana bamwe bavuga ko barigurisha, abandi bakaritahana biringiye kuzaryifashisha igihe barwaye.

Umwe muri bo wari wikoreye ryinshi kuri uyu wa 15 Kanama 2023, yanaryiyandikishije ikimenyetso cy’umusaraba ku gahanga, ari na bwo bwa mbere ngo yabikoze, yagize ati "Hari umubyeyi warintumye. Yanyemereye amafaranga 400. Ariko nakuye ryinshi kugira ngo nimbona n’undi urishaka na we angurire. Nintaribonera abarigura kandi ndaritahana, numvise ko ngo rivura."

Mugenzi we bari kumwe ku Isoko na we ati "Ku isengesho riheruka mugenzi wacu twari kumwe tuza mu nzira yatsitaye ino riravunika, duhita tumanukira hano, asigaho ibumba. Twageze mu rugo yakize".

Ibumba ryaho na ryo rirakunzwe
Ibumba ryaho na ryo rirakunzwe

Umubyeyi witwa Egidia Uwizeye w’i Karama mu Karere ka Huye, na we wari urifite yarizingiye mu bipapuro ati "Iri bumba uwavunitse cyangwa uwakomeretse asigaho, agakira. Hari n’Umubyeyi duturanye wari urwaye ibere waryifashishije ahita akira. Nanjye ni yo mpamvu nditahanye."

Umubyeyi wundi waturutse mu gihugu cya Uganda wari ufite amazi n’ibumba ndetse n’utubuye yatoye mu cyanya cy’Isôoko na we ati "Ni ubwa mbere naje i Kibeho ariko bambwiye ko ibi byose wabyifashisha ugakira, ndetse ukirukana n’imyuka mibi. Bifasha ku bw’ukwemera."

Umubyeyi wo mu Mutara na we ati "Amazi y’umugisha nakuye hano mu myaka itatu ishize, ari na bwo mpaheruka i Kibeho, nagiye nyaha ababyeyi bananiwe kubyara n’abafite inda zari zanze kumanuka ngo abana bacurame mu nda hanyuma babyare neza, birakemuka."

Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, avuga ko atemeranya n’abagenda bagira ibindi bakura i Kibeho, urugero nk’icyondo cyangwa ubutaka bw’ahafite amateka mu mabonekerwa, bavuga ko bikiza.

Agira ati “Igitagatifu ni amazi yahawe umugisha ku mugaragaro, kandi abayanyoye barakira, bakirukana roho mbi, kandi uyakarabye umubiri urasukurwa, na roho igasukurwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka