Bavuga iki ku myambarire y’ab’ubu?

Kigali Today yaganiriye n’abantu b’ingeri zitandukanye, abakuru n’abato, ku bijyanye n’impinduka zigenda zibaho mu myambarire y’abantu, aho abenshi mu bakiri bato badahuza n’abakuru ku bice by’umubiri umuntu agomba kwambika, n’ibyo bumva ko ntacyo bitwaye mu gihe byaba byambaye ubusa.

Ntibavuga rumwe ku myambarire y'ab'ubu
Ntibavuga rumwe ku myambarire y’ab’ubu

Mu bice bihuriramo abantu benshi by’Umujyi wa Kigali, hagaragara abafite imyambarire itandukanye bitewe ahanini n’ikigero cy’imyaka buri muntu agezemo, idini asengeramo cyangwa imico avana mu miryango yabayemo.

Abatikwiza mu myambarire

Umucuruzi w’imyambaro mu Mujyi wa Kigali, ahitwa kwa Rubangura, avuga ko guhisha ibice by’umubiri byose bitakigezweho kuko ngo ari ibya kera, bigomba guharirwa abakuze.

Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 30, yari yambaye ipantaro ya ‘Jeans’ y’umutuku imufashe, yayitebejemo isengeri y’umweru izamuka igahisha imoko z’amabere gusa, igice cyo hejuru mu gituza no mu bitugu nta kintu yambaye.

Agira ati "Abakiri bato twumva ko ibyo kwambara tukikwiza ari iby’isi ya kera, ariko ab’ubu zavuyeho(isoni), ni cyo gihe tugezemo ariko akenshi bituruka ku byo tubonana abanyamahanga basura u Rwanda."

Uwitwa Muhorakeye na we warimo gucuruza imyenda hafi aho, avuga ko kugaragaza ingingo zimwe na zimwe ku bagore n’abakobwa biterwa no gushaka kureshya abagabo n’abahungu kugira ngo babarangarire, bibaviremo kubifuza no kubashakaho ubushuti.

Umudozi w’imyenda witwa Mutoni we yari yambaye agapira k’umukara gahisha ibice byo hasi by’amabere, hejuru mu gatuza nta kintu yambaye, hamwe n’ijipo isa n’icyatsi kibisi ndende inyuma, ariko imbere ikagira icyo bita ‘pasura’ igaragaza ikibero cyose cy’ukuguru kw’ibumoso.

Mutoni avuga ko yambara imyenda y’uburyo bwose bitewe n’uko aba arimo kumurikira abakiriya be imideri igezweho, bashobora kuba bakwifuza kugura.

Mutoni uri mu kigero cy’imyaka 25-30 y’amavuko agira ati “N’ubwo hari abantu bashobora kumbona nambaye gutya bakabifata nabi, akenshi hari igihe biduha abakiriya, araza akambwira ati ‘iyi style’ ndayishaka.”

Abambara bakikwiza

Umubyeyi witwa Uwimbabazi Agnès wari wambaye ijipo ndende y’igitenge hamwe n’umupira uhisha amaboko, yanateze igitambaro mu mutwe, avuga ko umukobwa/umugore wambaye ibigera hasi kandi agakingiriza umubiri we ahereye hejuru mu gituza, biba bimubereye kandi bidashobora kumukoza isoni.

Uwimbabazi w’imyaka 51 y’amavuko agira ati "Biragatsindwa kubona umuntu w’umubyeyi wiyubashye, ari kumwe n’abuzukuru, arebwa n’abakwe n’abakazana, ariko ukabona ibibero biri hanze!"

Uwimbabazi avuga ko abafite amadini abasaba kwambara bakikwiza bakwiye kurinda uwo muco w’idini ryabo, ariko n’Abanyarwanda muri rusange bakaba bagomba kurinda umuco wabo ugizwe n’indangagaciro zo kwiyubaha.

Undi mubyeyi witwa Annonciate Mukamusoni w’imyaka 60 y’amavuko, wari wambaye ikanzu isa n’icyatsi kibisi irekuye kandi ihishe umubiri we kuva mu ijosi kugera hasi ku maguru, hafi y’ubugombambari, avuga ko imyambarire nk’iyo yakuze ari yo abonana ababyeyi, bituma na we ayikunda.

Yagize ati “Nkatwe ababyeyi iyo tubonye abana bambaye ubusa biratubabaza, biradukomeretsa kandi nta cyo kubikoraho twabona, baratubwira ngo ni igihe cyabo. Biriya bintu ntabwo ari byiza, ntabwo ari byo bituma ubona umugabo kuko uwagushaka kubera kwambara kuriya na we nta cyo aba ari cyo.”

Hategekimana Vincent w’imyaka 48 y’amavuko, we avuga ko hari abakobwa cyangwa abagore abona bambaye amajipo/amakanzu magufi cyane ku buryo ‘utamusaba kunama ngo atore ikintu gitakaye hasi ngo abyemere, bitewe n’uko yaba yishyize hanze’.

Hategekimana avuga ko hari n’abasore cyangwa abagabo abona bambarira amapantaro hepfo y’ikibuno, aho baba bavuga ko ari ubusitari, nyamara ngo bihabanye n’umuco w’Abanyarwanda nk’uko wivuguruye kugeza ubu. Avuga ko kuba kera batambaraga ibikwiriye umubiri wose ngo byaterwaga n’uko nta myenda yari ihari kandi ari ikibazo rusange.

Hategekimana agira ati "Mfite umwana w’umusore ufite imyaka 20 y’amavuko, namubwiye ko umunsi yambariye ipantaro munsi y’ikibuno, atagomba kungerera mu rugo."

Icyifuzo cy’Umukuru w’Igihugu

Mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira Igihugu yabaye ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko bidakwiriye kubona mu muryango nyarwanda habamo abantu bagenda biyambitse ubusa, kuko ngo bihabanye n’umuco.

Umwe wese ngo yambara bitewe n'ikimunyuze
Umwe wese ngo yambara bitewe n’ikimunyuze

Perezida Kagame yagize ati "Njya mbibona, nkurikirana ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, abana bato bambara ubusa bakajya ku muhanda, uwambara ubusa se ararata iki twese tudafite, nta dini ribaho ryo kwambara ubusa, nta muryango ubaho wo kwambara ubusa!"

Ati "Ariko burya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira. Mbwira rero ukuntu wakwemerera Umuryango nyarwanda kubaho gutyo! N’ubwo twicaye hano turi mu nzego zitandukanye, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe, Abanyarwanda ni uko turera, ni uko turerwa!"

Umuyobozi wungirije wa GMO

Ubwo yarahiriraga gutangira inshingano ku wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, Umugenzuzi Mukuru wungirije mu Rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire (GMO), Agnès Muhongerwa, yiyemeje kurwanya umuco wo kwambara ubusa mu Banyarwanda, kuko ngo ari uwo bakuye ahandi.

Muhongerwa avuga ko ikibazo cy’imyambarire giterwa n’imico itandukanye Abanyarwanda bakura hanze no ku banyamahanga basura u Rwanda, ariko ngo ntibikwiye kuba ari umuco w’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aya maguru se ko wagirango yabaye nk’igicuruzwa! None natwe turacyavuga ngo nibikwize! Iki se? Hehe se? Ahubwo nababwira iki! Umuntu akizwa n’icyo afite. Ahubwo nimugende mudandaze maze ba bagabo bbabuze who bayashyira babazanire mwibereho.

Ndaje yanditse ku itariki ya: 11-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka