Bavuga iki ku gutwika imirambo?
Bamwe mu baturage bo mu turere dutandukanye ntibakozwa uburyo bwo gushyingura habanje gutwikwa umurambo kuko babifata nk’agashinyaguro kaba gakorewe uwabo witabye Imana.
Kuri bo ngo ntabwo waba wabuze uwawe nurangiza igihe ugiye kumuherekeza umusezeraho bwa nyuma ngo ubikore umutwika kuko babifata nk’aho nta cyubahiro aba aherekezanywe ahubwo ngo byongerera agahinda kenshi abo mu muryango we aba asize.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Never Again Rwanda baganiriza abaturage bo mu bice bitandukanye birimo abo mu Ntara y’Amajyaruguru, n’abo mu Burasirazuba ku bijyanye n’ikibazo cy’amarimbi adahagije, hari abaturage bagaragaje ko badashyigikiye uburyo bwo gushyingura habanje gutwika umurambo kuko ngo byaba ari ugushinyagurira uwabo witabye Imana.
Umwe mu baganirijwe yavuze ko n’ubwo bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ariko we adashobora kubishyigikira kuko adashobora gukira agahinda byamusigira.
Yagize ati “Kugira ngo bazane iryo koranabuhanga batwike umurambo mwicaranye urumva ko ari ibintu numva jye ntashyigikira, kuko byaba ari ibintu biteye agahinda kenshi. Ugize kubura umuntu, ugize kumutwika, usanga usigaranye agahinda kanini cyane”.
Akomeza agira ati “Ariko iyo umurambo uwushyinguye mu irimbi, rwose urwara agahinda iminsi mike, ubundi ukabona abagusura mukaganira, bya bindi bigashira, ariko ntiwabona bamutwitse ngo ako gahinda uzakavemo”.
Mugenzi we na we yagize ati “Rero iyo umuntu ashyinguye ajya no kwibuka ahantu yagiye gushyingura, akamara umwaka akajya kwibuka, ariko urumva ntiwajya kwibuka aho bamutwikiye, ibyo rero ntabwo turabyakira, ntabwo turamenya agaciro kabyo”.
Ku rundi ruhande, hari abifuza ko gahunda yo gutwika imirambo hagashyingurwa ivu yakwihutishwa kuko basanga hari byinshi izabafasha, nko kurengera ubutaka bwashyingurwagaho bugakoreshwa ibindi ndetse n’amafaranga yabigendagaho agafasha umuryango wagize ibyago.Abo baturage bavuga ko kuba igihugu gifite ubutaka buto kandi abantu bakomeza gupfa umunsi ku wundi, bazisanga nta hantu ho gutura cyangwa gukorera ibikorwa bibafitiye akamaro bagifite, ari ho bahera basaba ko iyo gahunda yakwihutishwa.
Uwitwa Sekamana Jean Paul wo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko ashyigikiye gahunda yo gutwika umurambo hagashyingurwa ivu, kuko abona ko mu gihe kizaza amarimbi ashobora kuzabangamira imiturire.
Ati “Kubera ko ahantu bashyinguye niba hari kuzajya ibikorwa remezo ku ruhande rwa Leta, urumva ko harimo inyungu no ku ruhande rw’umuturage bya bikorwaremezo na byo bizamufasha, ahubwo byakwihutishwa”.
Vuguziga Olive wo mu Karere ka Kicukiro ati “Nk’ubu hari ibintu byo kwimura abantu, kandi urabona biriya byo gushyingura bitwara ahantu hanini bashobora no kuhashyira nk’umudugudu bakazahimurira abantu badafite aho baba cyangwa abantu baba mu manegeka bakahatura”.
Uretse abavuga ko gushyingura mu buryo busanzwe bimara ubutaka, abandi bavuga ko binahenda kuko bisaba kugura imva, kwishyura uburuhukiro, imodoka itwara umurambo no kwakira abaherekeje uwashyinguye, iyo gahunda ngo ikaba yagabanya ibyo byose.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Husi Monique, avuga ko ku bijyanye no gushyingura habanje gutwika umurambo itegeko ryamaze gutorwa ahubwo ngo ku bufatanye n’inzego zitandukanye bireba, hatangiye gahunda y’ubukangurambaga kugira ngo abaturage barusheho kubyumva no kubisobanukirwa.
Ati “Twifuza ko bugera kuri buri muturage wese kugira ngo tubashe guhindura imyumvire, kugira ngo tubashe kubyumva neza, ntitwumve ko ari ugutwika gusa ahubwo muri ubwo bukangurambaga tuzanagaragaza uburyo bikorwa kugira ngo buri wese abyumve kandi yumve ko nta gikomeye kirimo, atari ugushinyagurira umurambo ahubwo ko ari uburyo bwiza bukorwa no mu bindi bihugu, kandi ari n’uburyo bwo gukemura ikibazo cy’ubutaka igihugu cyacu gifite, butazigera bwiyongera ahubwo tugomba kubukoresha uko buri”.
MINALOC inavuga ko muri ubwo bukangurambaga hazanaganirizwa ba rwiyemezamirimo hamwe n’abandi bakora imirimo yo gushyingura mu rwego rwo kugira ngo harebwe uko ibikoresho bikoreshwa byaboneka kuko kugeza ubu mu Karere ka Bugesera honyine ari ho hari ahantu hashobora gutwikirwa umurambo na byo bikaba ari iby’abanyamahanga.
Itegeko No11/2013 ryo ku wa 11 Werurwe 2013, rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu ngingo yaryo ya 32, iteganya ko iteka rya Minisitiri ufite Umuco mu nshingano ze agena uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu.
Uretse kuba uburyo bwo gushyingura habanje gutwika umurambo bwakemura ikibazo cy’ubutaka buke, ngo byanafasha benshi mu bakora ingendo bagiye gushyingura mu marimbi rusange kuko kugeza ubu mu gihugu hose habarirwa gusa amarimbi rusange 1439 aboneka gusa mu mirenge 91 ku mirenge 416 igize igihugu.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse.numva gutwika uwamazekwitabimana ntakibazo.ahubwo,abatabyumva nibarebe amarimbi ko atarikurangira.ese namara gushira boo bazabashyirahe?
Gutwika imirambo byabaye itegeko mu Rwanda, ahubwo nibyubahirizwe vuba. naho abitwaza ubukirisitu ni ukujijisha abantu kuko nabatekereje uko gutwika, hagakorwa umushinga w’itegeko, iryo tegeko rikemerwa, muri abo bose harimo abakirisitu. Kandi gutwika umurambo kubera ibyiza cg inyungu zasobanuwe n’abayobozi n’abandi baturage babyemera, ntibizabuza umukirisitu kubawe, uretse ko n’igihugu kidatuwe nabo biyita abakirisitu gusa.Musenyeri Tutu ntiyari we ko hatwitswe umurambo we??? Tureke imyumvire mibi, Leta yacu iturebera ibyiza gusa.
Umuntu wapfuye ahamba mucyubahiro .abavandimwe n inshuti bakamuherekeza .aho guhamba? umuntu aba yarakoze byinshi gutwara metero kare ebyiri s ikintu gikomeye kuri benshi b abakirisitu
Gutwika umurambo,abantu bose bazabyemera,Leta nibigira itegeko.Gusa nanjye numva ntabikorera umuntu wanjye.Nk’abakristu,tujye twibuka ko abapfa barumviraga imana,bashakaga imana batariberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ibahe ubuzima bw’iteka.Bitandukanye n’abavuga ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.