Batunguwe no kubona mu mudugudu wibasiwe n’izuba hari uturima tw’imboga dutohagiye

Itsinda ry’abagore baturutse mu turere dutanu two mu ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba riravuga ko amapfa mu murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera akwiye kubigisha kumenya kubaho neza mu bihe bigoye.

Batunguwe no kubona mu mudugudu wibasiwe n'izuba hari uturima dutohagiye tw'imboga mu gihe bo ntatwo bagira mu mu duce tubona imvura ihagije
Batunguwe no kubona mu mudugudu wibasiwe n’izuba hari uturima dutohagiye tw’imboga mu gihe bo ntatwo bagira mu mu duce tubona imvura ihagije

Mu mudugudu wa Mbuganzeri mu Kagari ka Batima mu Murenge wa Rweru, Leta y’u Rwanda yahubakiye imiryango 285 y’abaturage bavanywe ku birwa bya Mazane na Sharita bikunze kwibasirwa n’imyuzure.

Uwo mudugudu watashywe na Perezida Kagame mu mwaka wa 2016, washyizwemo ibikorwa remezo birimo umuhanda wa kaburimbo uva i Kigali ukagerayo, bahawe amashanyarazi, amazi, amavuriro, amashuri ndetse na murandasi (Internet).

Nyuma yaho, abawutujwemo banahawe inka 283 zirimo 200 zatanzwe na Minisitiri w’Intebe w’Igihugu cy’u Buhinde, Narendra Modi waje mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka ushize wa 2018.

Akarere ka Bugesera kavuga ko gutuza abo baturage byatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari enye n’igice, ariko imibereho hamwe n’imicungire y’ibyo bikorwa irimo kugorana kubera ikibazo cy’ibura ry’imvura kimaze imyaka ibiri.

Abagore baturuka mu ntara y'Amajyepfo, Uburengerazuba n'Amajyaruguru bagiye kwigira kuri bagenzi babo batuye muri Rweru mu Bugesera
Abagore baturuka mu ntara y’Amajyepfo, Uburengerazuba n’Amajyaruguru bagiye kwigira kuri bagenzi babo batuye muri Rweru mu Bugesera

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu, Umwali Angelique yabwiye Kigali Today ko hari ubufasha bw’ibiribwa bagenera abaturage n’amatungo bitewe n’uko batigeze bahinga.

Cpt Innocent Bayisenge ukuriye itsinda ry’Inkeragutabara rishinzwe gushakira ibiribwa amatungo, avuga ko ubwatsi bw’inka babukura i Songa mu karere ka Huye.

N’ubwo bagenerwa ubwo bufasha, abatuye muri Mbuganzeri na bo basabwa kwishakira ibirenzeho, bakaba bakora uturima tw’igikoni bakatwuhirisha amazi basagura ku yo baba bagemuriwe.

Uwitwa Esperance Manizabayo wahimbiye Perezida Kagame indirimbo yise ’Akabando’, ni umwe mu bafite akarima k’imboga gatohagiye mu mudugudu wabaye ubutayu.

Agira ati"Amafaranga nakaguze imboga nyagura ibindi. Leta iri kutumenyereza kugira ngo natwe tubashe kwigira. Twubakiwe ibigega bifata amazi y’imvura tubasha kwiyitaho, turakeye ku mubiri".

Manizabayo wahimbye indirimbo yitwa Akabando ari mu bafite akarima k'imboga mu mudugudu wibasiwe n'izuba
Manizabayo wahimbye indirimbo yitwa Akabando ari mu bafite akarima k’imboga mu mudugudu wibasiwe n’izuba

Manizabayo yavugaga ibi imbere y’ababyeyi baturutse hirya no hino mu gihugu baje kureba imibereho y’abatuye umudugudu w’icyitegererezo wa Mbuganzeri, barimo Uwitije Jacqueline ukomoka mu Karere ka Karongi.

Uwitije agira ati "Uriya mudugudu watubereye ishuri, twabonye ko gutura hamwe bishoboka tukirinda no kurarana n’amatungo."

"Ushobora kuvuga uti ’hariya sinahaba’ ariko imibanire yabo ni myiza, n’ubwo izuba ryacanye hari uturima tw’ibikoni, natunguwe no kubona inka zirya ibyatsi byumye, iz’iwacu ntizabirya."

"Nasanze twaratese rwose kuko twebwe dutuye mu gace gatoshye kabona imvura ya buri gihe, ariko ibikorwa nka biriya birimo uturima tw’imboga ntabyo dufite".

Kugaburira inka muri ako gace kabamo izuba ryinshi ngo biragorana cyane
Kugaburira inka muri ako gace kabamo izuba ryinshi ngo biragorana cyane

Mukabugabo Berthilde ukomoka mu Karere ka Nyaruguru akomeza avuga ko yabonye aho abagabo babanye neza n’abagore babo, nyamara badafite amahirwe nk’ayabo.

Mukabugabo agira ati "Twebwe ubuharike buraturembeje, umugabo wasanze urugo ruraye ubusa ntabwo yinjira avuga neza, dukeneye guhindura imyumvire kuko iyaba biterwa n’ubukene ntabwo tuba duharikwa"

Avuga ko mu ngo eshanu zituranye na we, eshatu muri zo abagabo baho ngo bafite abagore b’inshoreke ku ruhande.

Umuryango w’abizera bitwa Faith Victory Association wafashije aba babyeyi baturuka mu turere twa Musanze, Nyanza, Gisagara, Nyaruguru na Karongi gusurana, uvuga ko abagore batagomba guheranwa n’agahinda ko mu rugo.

Umwe mu bawuhagarariye witwa Kwizera Prudence avuga ko babifashijwemo n’undi muryango witwa Action Aid, bagamije kuzajya baha abaturage ibiteza imbere imibereho yabo ariko na bo babigizemo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka