Batunguwe no gusanga telefone zabo zavuye ku murongo

Bamwe mu bakoresha umurongo w’itumanaho wa MTN barinubira ko imirongo yabo yahagaritswe batabanje guhabwa integuza yihariye, bakongeraho ko bagerageje kwikuraho nimero zirenze izemerewe ku muntu umwe ariko sisiteme ikabyanga.

Kuri MTN imirongo yari miremire
Kuri MTN imirongo yari miremire

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019, nibwo abantu benshi baramukiye ku mashami ya MTN atandukanye mujyi wa Kigali, abenshi bitotombera ko imirongo yabo yahagaritswe ntibashobora kuba bahamagara cyangwa ngo bahamagarwe.

Uwitwa Anastase yagize ”Ejo guhera saa munani z’igicamunsi nibwo abantu bambwiraga ko umurongo wanjye wa MTN udakora, nanjye ngerageje guhamagara biranga, ariko bigaragara ko uriho. Nyuma naje kumenya ko atari njye ufite iki kibazo njyenyine, nabyukiye hano ngo ndebe ko bansubiza ku murongo”.

Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwatanze igihe ntarengwa cyo kuba buri munyarwanda wese yaba yiyandukujeho imirongo y’itumanaho imwanditseho ariko adakoresha, bahabwa n’ uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwiyandukuzaho izo numero bitarenze tariki 31 Mutarama 2019. Umuntu yari yemerewe gutunga numero zimwanditseho zitarenze eshatu kuri buri murongo.

Umwe mu bo Kigali Today yasanze imbere y’ishami rya MTN yaje kubaza ibijyanye n’ihagarikwa rya numero ye yemeza ko sisiteme yo kwikuraho numero itigeze ikunda.

Yagize ati ”Rwose batubwiye ko kwibaruzaho imirongo ya telefoni itwanditseho, twakoresha uburyo batubwiye bw’ikoranabuhanga dukoresheje telefoni zacu, ariko byaranze pe, none dore bo bibwirije bakuraho izo dukoresha. Ibi ni ukutudindiriza akazi pe, kuki baba bazi ko uburyo bashyizeho budakora, hanyuma ntibanatumenyeshe ko bagiye gukora igikorwa nk’iki”.

Mugenzi we witwa Mateso yagize ati ”Naramukiye hano mu gitondo nje kureba ibyabaye ku murongo wanjye wa MTN, none kugera na n’ubu ntacyo bari bamfasha. Ubu se umwana wanjye uri ku ishuri anshatse byagenda gute?”.

Iyo winjiraga mu ishami rya MTN wasangaga abantu ari benshi batonze umurongo, ndetse bamwe buzuza impapuro ngo imirongo yabo isubizweho.

Mu gushaka kumenya icyo MTN ibivugaho, Teta Mpyisi ushinzwe itumanaho muri icyo kigo, yavuze ko ibi bintu bigomba gukorwa ku muntu utariyandukuzaho numero zimwanditseho.

Ati ”Mu rwego rwo gukurikiza itegeko ryashyizweho, twari twarasabye abafatabuguzi bacu kwiyandukuzaho nimero bo ubwabo, cyangwa bakagana amashami yacu aho ari hose abegereya”.

Igikorwa cya kwikuraho nimero zanditse ku irangamuntu y’umuntu mu Rwanda kigenwa n’itegeko N 004/R/ICT/RURA/2018 ryo kuwa 26/04/2018.

Byari biteganyijwe ko kirangira tariki 31 Mutarama 2018, aho umunyarwanda kuri buri murongo w’itumanaho ukorera mu Rwanda yemerewe kugira numero zitarenga eshatu, naho umunyamahanga yemerewe nimero imwe ibaruwe kuri passport.

Abafatabuguzi bakoresha umurongo w’itumanaho wa MTN bagera kuri miliyoni enye naho abari bahagarikiwe numero zabo bagera ku bihumbi magana atatu (300,000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byaratubabajenkangenarinakoze,ibyo rura yariyasabye nimerozange2 tigo na mtn bazikuyehobintunguyekukazibampamagarabakambura.rwosebakwiyekudusubirizaho,namb

singirankabo jpaul yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka