Batekereza ko Ndi Umunyarwanda ikwiye kujyana no guha agaciro Ikinyarwanda

Mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, hari abanyeshuri batekereza ko Ndi Umunyarwanda ikwiye kujyana no guha agaciro Ikinyarwanda.

Ibi bitekerezo banabigaragaje mu biganiro kuri Ndi Umunyarwanda byatanzwe na Unity Club Intwararumuri ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, mu rwego rwo gutangiza ibiganiro n’amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.

Uwitwa Gérard Ntaganzwa wiga iby’indimi n’ubuvanganzo yagize ati “Ikinyarwanda cyangwa ururimi rwacu gakondo kuko ari yo soko iduhuza nk’uko bigaragara ndetse no mu ndirimbo yubahiriza Igihugu cyacu, ni cyo kintu kiduhuza. Twavuga Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili neza, ndetse n’izindi ndimi zitandukanye, ariko Ubunyarwanda bwacu bukwiye kugaragara no mu mivugire.”

Yunzemo ati “Ariko birababaje kumva umuyobozi cyangwa se undi muntu uhagarariye abandi, ikiganiro kiri mu Kinyarwanda ariko ukumva arimo arazanamo ibintu ngo za so, ngo iki! Ese ururimi rwacu mu by’ukuri rushingiye hehe muri iyo Ndi Umunyarwanda duhora tuvuga?”

Ntaganzwa yanavuze ko abantu benshi bakunze kwibaza impamvu integanyanyigisho zo mu mashuri yose zidaha ingufu Ikinyarwanda nk’izindi ndimi.

Yunzemo ati “Twe nk’abanyendimi turi gutekereza tukabona mu by’ukuri, hamwe n’ubuyobozi bwa kaminuza ndetse n’izindi nzego bireba, hashyirwaho umurava mu kunoza imikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda.”

Yunganiwe na Rodrigue Tuyishimire unenga kuba abantu barimo n’abayobozi bakunze kuvuga Icyongereza nyamara babwira Abanyarwanda, we afata nk’aho ari bwo buryo bwo kugaragaza ko uvuga Ikinyarwanda aba atarateye imbere.

Yunzemo ati “Njyewe numva bidakenewe muri ya gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Kugaragaza ko uri Umunyarwanda wiyubashye ndetse unatewe ishema n’u Rwanda, ni ukwiga cya Kinyarwanda. Ariko se niba no mu mashuri y’inshuke umwana utaranamenya no kuramukanya abwirwa Good Morning, ya Ndi Umunyarwanda turi kuvuga iri hehe?”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa mbere wa Unity Club, Hon. Kayisire Marie Solange, yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri
Umuyobozi Mukuru wungirije wa mbere wa Unity Club, Hon. Kayisire Marie Solange, yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri

Kayisire Marie Solange, umuyobozi mukuru wungirije wa mbere wa Unity Club, akanaba Minisitiri w’Ibikorwa by’ubutabazi, yabasubije ko abana b’Abanyarwanda bigira Ikinyarwanda ku babyeyi babo, ndetse no mu ishuri, ariko ko na none batacyiga cyonyine kuko Abanyarwanda bakwiye kumenya n’izindi ndimi kugira ngo babashe kuvugana n’abandi batuye isi.

Yagize ati “Abatuye u Rwanda ni hafi miliyoni cumi n’eshatu, naho abatuye isi yose ni hafi miliyari umunani. Simbona ukuntu waguma ku Kinyarwanda ukazaba competitive.”

Yunzemo ati “Ururimi ni igikoresho cy’itumanaho. Ahubwo muharanire kwiga indimi nyinshi zishoboka, kugira ngo muzabe Abanyarwanda bashobora kwibona ahantu hose ku Isi. Bizabafasha!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko Ikinyarwanda gikwiye gushyirwamo imbaraga, ku buryo kizagera ku rwego mpuzamahanga tukarekeraho gukoresha indimi zamahanga cyane. Umunyarwanda agaharanira ishema rye nkuko tubibona mu bitangazamakuru byo hanze natwe gukoresha ururimi rw’ikinyarwanda aho uri hose ku buryo mu gihe abo ubwira mu gihe haziko uri bukoreshe Ikinyarwanda bagashaka umusemuzi

CALVAN yanditse ku itariki ya: 9-07-2022  →  Musubize

Nibyo koko Ikinyarwanda gikwiye gushyirwamo imbaraga, ku buryo kizagera ku rwego mpuzamahanga tukarekeraho gukoresha indimi zamahanga cyane. Umunyarwanda agaharanira ishema rye nkuko tubibona mu bitangazamakuru byo hanze natwe gukoresha ururimi rw’ikinyarwanda aho uri hose ku buryo mu gihe abo ubwira mu gihe haziko uri bukoreshe Ikinyarwanda bagashaka umusemuzi

CALVAN yanditse ku itariki ya: 9-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka