Batatu mu bahoze bayobora Uturere bahawe izindi nshingano

Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryo ku itariki 14 Kamena 2024, rishyira mu myanya abayobozi batandukanye, hagaragayemo batatu bahoze bayobora Uturere mu myaka ishize.

Rwamulangwa Stephen (ibumoso), Jean Damascène Habyarimana (hagati) na Kayiranga Muzuka Eugene (iburyo)
Rwamulangwa Stephen (ibumoso), Jean Damascène Habyarimana (hagati) na Kayiranga Muzuka Eugene (iburyo)

Abo ni Jean Damascène Habyarimana wahoze ayobora Akarere ka Musanze, wagizwe umuyobozi w’Ikigo cy’igororamuco cya Nyamagabe.

Harimo kandi Rwamulangwa Stephen wahoze ayobora Akarere ka Gasabo, wagizwe Umuhuzabikorwa w’imishinga ikorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (SPIU Coordinator/RAB).

Muzuka Eugène Kayiranga wahoze ayobora Akarere ka Huye, na we yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Technical Operations Program Manager) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Ni abagabo bakunze kwesa neza imihigo mu nshingano bari bafite zo kuyobora Uturere, aho bagiye bahabwa ibikombe byo kugeza Uturere bayoboye mu myanya itatu ya mbere, ariko bava ku buyobozi mu buryo butari bwiza aho umwe yeguye, undi areguzwa, mu gihe undi yanafunzwe.

Jean Damascène Habyarimana wari rwiyemezamirimo mu mujyi wa Rubavu, yatorewe kuyobora Akarere ka Musanze ku itariki 14 Ukuboza 2016, ahita ahesha Akarere ka Musanze umwanya wa kabiri mu mihigo y’uturere 2016-2017, yegura muri izo nshingano tariki 03 Nzeri 2019.

Uwo mugabo uzwiho kugira uruhare rukomeye mu ivugururwa ry’umujyi wa Musanze, nyuma yo kugira inama abacuruzi n’abafite inzu zishaje muri uwo mujyi kuzisenya bakubaka izijyanye n’icyerekezo, kugeza ubu uwo mujyi ukaba ukomeje gusa neza, ibyo bikawugira uwa kabiri mu gihugu, inyuma ya Kigali, nk’uko bamwe bakunze kubivuga.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, yahaye inshingano Jean Damascène Habyarimana zo kuyobora Ikigo cy’Igororero cya Nyamagabe.

Stephen Rwamulangwa yatorewe kuyobora Akarere ka Gasabo guhera mu Ukuboza 2014 kugeza muri 2020, aho muri Gashyantare uwo mwaka yagizwe Umuhuzabikorwa w’Umushinga w’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi mu Rwanda (SPIU/IFAD-Rwanda).

Muri Mata 2023 yafunzwe akekwaho uruhare mu iyubakwa ry’umudugudu uzwi nko kwa Dubai, bivugwa ko wasondetswe. Muri Kamena 2023 yarafunguwe, akajya akurikiranwa ari hanze.

Nk’uko bigaragara mu Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, Rwamulangwa yasubijwe muri MINAGRI, ari na ho yahoze mbere yo gufungwa.

Eugène Kayiranga Muzuka yayoboye Akarere ka Huye kuva mu 2011, ahesha Akarere ibihembo bitandukanye, nyuma y’uko Akarere ka Huye kagiye kaza kenshi mu turere dutatu twa mbere mu kunoza imihigo, yeguzwa hamwe na Komite Nyobozi yose muri 2018.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri, ryo ku itariki 14 Kamena 2024, uwo mugabo na we akaba yahawe inshingano kigo cya RAB gishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).

Kureba imyanzuro yose y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 14 Kamena 2024, kanda HANO

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndumiwe yanditse ku itariki ya: 16-06-2024  →  Musubize

Yewe numwe wigisambo wahoze ari guverineri hano iburengerazuba arya ruswa anasahura rubanda azakabona koko nkuko ngo yirirwa abyigamba ko ngo abigeze kure hari abari kumugererayo, ndabona ubusambo Leta ubuhana bitewe nuwo ihana

Baje yanditse ku itariki ya: 16-06-2024  →  Musubize

Mwakoze cyane kuri iyi nkuru muduhaye ariko hari aho ntemeranya namwe ntabwo Muzuka Eugene yegugjwe ahubwo we yayoboye manda 2 ku mwanya wa mayor wa Huye arazisoza.Muri 2019 ubwo hashyirwagaho ishami rishinzwe kurwanya icyorezo cya covid19 mu Rwanda. Eugene K Muzuka yakoze muri icyo Kigo ahabwa umwanya district vaccination coordinator mu karere ka Nyagatare.Kandi yari na doyen wabagenzi be Mugihugu. Yahavuye ajya gukurikirana ibikorwa byo kubakira abasenyewe nibiza mu ntara yiburengerazuba.
Stephen Rwamurangwa yabaye umuyobozi wikigo cya Kayonza modern secondary school ahava ajya kuyobora muri AEE Rwanda ariho yavuye aba mayor wa Gasabo asimbuye Ndizeye Willy.Uyu Habyarimana siwe wayoboye Musanze ikaba iyanyuma bakamugira governor wintara yamajyaruguru niba nibuka asimbuye nyakwigendera Bosenibamwe Aime.

Alex yanditse ku itariki ya: 15-06-2024  →  Musubize

Uwabaye Govenor asimbuye Bosenibamwe ni Musabyimana Jean Claude ubu ni Minaloc.

Gahunde paul yanditse ku itariki ya: 15-06-2024  →  Musubize

Ujye ukurikira neza Muzuka na Komite Nyobozi ye batakarijwe icyizere barasezererwa mu gihe cy inkundura ya Kaboneka.

Gahunde paul yanditse ku itariki ya: 15-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka