Batanu bakurikiranyweho gukorera abandi ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga

Abantu batanu bakurikiranyweho gukorera abandi ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga (Provisior), bakabikora mu mazina atari ayabo hagamijwe kugira ngo babibatsindire.

Ubwo berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, ku cyicaro cya Polisi i Remera, bose bemera amakosa bakoze, harimo n’abemera ko bari basanzwe babikora nk’akazi n’abandi batabyemera kuko bavuga ko ari ku nshuro ya mbere bari babigerageje kandi bakaba barabikoreraga abavandimwe babo, kugira ngo na bo bashobore gutsindira uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Abafashwe ni Jean Paul Rushyababo, Premien Ndahimana, John Hitimana, Eric Nshimiyimana na Gaston Ndicunguye, bose bakaba barafatiwe mu cyuho kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 13 Ukwakira 2021 ubwo barimo gukora ibyo bizamini, bakabikorera ku mazina atari ayabo, Polisi ikaba ikomeje gushakisha abo bakoreraga kuko bahise babura.

Eric Nshimiyimana wo mu Karere ka Gakenke, avuga ko yafashwe arimo gukorera uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga mu mazina atari aye.

Ati “Impamvu nabigiyemo nagira ngo nk’umuntu tubana muri famiye, byibuze na we abashe kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, kuko nakoreye urwanjye ngatsinda nizeraga ko na we ashobora kurubona. Nagiye i Nyamirambo muri stade, nibwo bahamagaraga jye ninjira ku izina rye ariko nerekana ibyangombwa byanjye, ndagenda nicara mu kizamini, ubwo naje gufatwa nyuma barimo kugenzura. Ndicuza ko nakoze amakosa kandi nyazi nkaba nsaba imbabazi ko ntazongera kubikora, nsaba n’undi wese ushaka kubigerageza ko yabireka”.

Premien Ndahimana utuye mu Karere ka Musanze, avuga ko yafashwe tariki 13 arimo gukorera umuntu utuye muri ako karere ku kiguzi cy’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20, ariko akaba yari yaraye akoreye uwundi kuri icyo kiguzi.

Ati “Bamfashe ku isaha ya saa tanu kuko ninjiye mu bizamini saa yine, ndangije gukora ikizamini nibwo bamfashe, barebye kw’ifoto basanga atari iyanjye, umwe yari yampaye ibihumbi 20, undi nawe ampa ibihumbi 20. Ubutumwa naha abandi baturarwanda cyangwa n’undi muntu wese utekereza kuba yaza gukora iryo kosa, namugira inama ko nta nyungu irimo nta n’amahoro yaboneramo, niba yanabitekerezaga atabirota kuko Polisi yakajije umurego mu ikoranabuhanga, aho uca hose baba bakureba”.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko abo bantu bagiye gukorera abandi ibizamini bitemewe kandi bikaba bihanwa n’amategeko.

Ati “Ubutumwa dushaka guha abateganya gukora ibizamini cyangwa se biyandikishije, mu bihumbi birenga 100 ubungubu bamaze kwiyandikisha, ni uko icya mbere nta bantu bemerewe gukorera abandi ibizamini, bihanirwa n’amategeko kubera ko iyo ugiye kureba icyo itegeko riteganya, bashobora guhanishwa hagati y’imyaka itanu (5) kugera kuri irindwi (7). Ibyo gukorera rero umuntu ikizamini, warangiza ukajya guhanwa icyo gihe cyose ntekereza ko ntabwo bingana, ubundi iyo ugiye gukora ikintu ubanza kugiha agaciro ukamenya n’ingaruka zabyo”.

Polisi irasaba abantu bose bateganya gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga ko bagomba kuhagerera igihe kandi bitwaje indangamuntu zabo, kuko igisimbura indangamuntu kitemewe mu rwego rwo kwirinda amakosa yagiye agaragara mu bihe byashize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

MWIRIWE TURABASHIMIRA KUBWA MAKURU MEZD MUTUGEZAHO KD TURABAKUNDA MURAKOZE UMUNSI MWIZA

Alias yanditse ku itariki ya: 18-10-2021  →  Musubize

Nonese umuntu wataye irangamuntu agashaka ikiyisimbura yakorerwa iki nawe ashaka gukora ikizamini?

HITIMANA Evariste yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

Birababaje kubona umuntu ajya gukorera undi ikizamini nkaho azamufasha no gutwara ikinyabiziga mu muhanda nibasigeho barabashuka. Abo nibahanwe ni itegeko.

Maniragaba jean Damascene yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka