Batanu baguye mu mpanuka ya bisi ya Volcano

Ubuyobozi bw’ikigo cya Volcano Express gitwara abagenzi mu Rwanda no mu Karere, buratangaza ko imodoka yabo itwara abagenzi hagati ya Kampala na Kigali, yakoze impanuka igonganye n’imodoka ya Modern abantu batanu bahita bapfa.

Impanuka yabereye muri Uganda
Impanuka yabereye muri Uganda

Olivier Mugabo, Umuyobozi wa Volcano, yabwiye Kigali Today ko abapfuye ari umushoferi wa Volcano n’umufasha hamwe n’umushoferi wa Modern n’umufasha we, hamwe n’umushoferi wa sosiyete ya Trinity wari wasabye ‘lift’.

Mugabo akomeza avuga ko impanuka yabereye hafi ya Kabare ahitwa Ntungamo, imodoka ya Modern y’inyakenya ivuye mu mwanya wayo igonga Volcano yarimo iva Uganda saa mbiri z’ijiro ijya mu Rwanda.

Agira ati "Ni impanuka yabaye mu rukerera, amakuru namenye ni uko imodoka ya Modern yavuye mu mwanya wayo igonga iya Volcano, yahagurutse i Kampala mu masaha y’umugoroba nka saa mbiri iza mu Rwanda."

Mugabo yabwiye Kigali Today ko abapfuye ari abashoferi naho abagenzi bakomeretse bitari cyane bajyanywe kwa muganga.

Polisi ya Uganda yatangaje ko impanuka yabaye saa kumi za mugitondo ahitwa Muhanga hafi y’isoko ku muhanda wa Rukiga-Mbarara, ikomeza itangaza ko impanuka yatewe n’umwijima watumye umushoferi wa Modern agongana na Volcano.

Imodoka zakoze impanuka ni iya Volcano ifite plaque RAD 798B na Modern ya Kenya ifite plaque KCU 054L, bikaba bikekwa ko umubare w’abapfuye wageze kuri batandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bariya banyakenya bagira ibitambo by’abantu Batanga mubapfumu buri uko umwaka ushize. Ndasaba abantu bajya uganda kwirinda buses za modern coast cyane. Mujye mujyana na Trinity gusa

Nuunu yanditse ku itariki ya: 30-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka