Batangajwe n’ubwinshi bw’abitabiriye umutambagiro w’Isakaramentu mu mujyi wa Musanze

Ntibyari bisanzwe kubona imbaga y’abantu basaga ibihumbi bitanu mu muhanda, ariko ku munsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu, nyuma y’igitambo cya Misa cyahimbajwe na Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Umutambagiro w’Isakaramentu wabereye mu Mujyi wa Musanze waciye agahigo mu kwitabirwa n’abantu benshi.

Ni umutambagiro muri rusange wabaye mu ma Paruwasi yose agize Diyosezi Gatolika mu Rwanda uko ari icyenda, kuri iki cyumweru cy’Isakaramentu Ritagatifu cyahimbajwe ku itariki 19 Kamena 2022, aho ku rwego rwa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri gutambagiza Yezu byakozwe mu rugendo rwakorewe mu Mujyi wa Musanze mu gihe cy’amasaha asaga ane.

Wari umutambagiro waranzwe n’amasengesho yagiye yunganirwa n’indirimbo, ku buryo n’abatabashije kujya muri uwo mutambagiro bari ku mihanda bakurikira uwo mutambagiro warimo imbaga y’Abakirisitu n’abihaye Imana.

Muri urwo rugendo, mu kanyamuneza kenshi Abakirisitu bari bambaye neza, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe bavuga ko mu myaka ibiri bamaze badatambagiza Yezu, ari kimwe mu byabateye inyota yo gushimira ko yabarinze mu bihe bibi by’icyorezo cya COVID-19 barimo.

Umwe mu bakoze urugendo rw’Umutambagiro w’Isakaramentu Ritagatifu, ati “Yezu yaraturinze, ntiyadutereranye mu makuba no mu bibazo tumazemo iminsi twatewe na COVID-19, ni inshuti nziza nta cyatubuza kumushagara tumwerekana hose kugira ngo n’abatamuzi bamenye ko ari Umukiza”.

Mugenzi we ati “Yezu ni inshuti y’abantu bose, ni yo mpamvu ubona imbaga y’abantu kuri uyu munsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu, dutewe ishema no kumwerekana hose tumuririmbira indirimbo zimushima”.

Mu nyigisho ya Musenyeri Vincent Harolimana, yavuze ko guhimbaza umunsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu byerekana ikimenyetso cy’uko Yezu atigeze atererana abantu, ati “Kristu Umwami wacu asubiye kwa se yadusigiye urwibutso, ntiyadusize twenyine, turi kumwe mu rugendo rwacu rwa hano ku isi tugana ijuru”.

Arongera ati “Ni yo mpamvu rero Isakaramentu Ritagatifu ari umunsi mukuru ukomeye cyane, duhimbaza umubiri n’amaraso bya Nyagasani mu gisa n’Umugati no mu gisa na Divayi, Yezu atubera icyarimwe Ifunguro, Imbaraga n’inshuti tubana, rero turazirikana rwose amagambo akomeye Yezu yabwiye abe asangira na bo bwa nyuma, ababwira ati iki ni Umubiri wanjye nimwakire murye, ayo ni amaraso yanjye nimwakire munywe, iryo funguro rikaba rikomeza gutunga umuryango w’Imana uri mu rugendo”.

Musenyeri kandi yavuze ko Umutambagiro wa Yezu Kirisitu mu Isakaramentu rya Ukarisitiya, ari umwanya wo kugaragaza urukundo n’icyubahiro dufitiye Yezu, aho muri icyo cyubahiro abatambagira bavuga isengesho banaririmba mu kumwereka ibyo batunze ku mitima.

Ati “Gutambagira ni igihe cyihariye cyo kugaragaza urukundo dufitiye Yezu mu Isakaramentu rya Ukarisitiya, icya kabiri ni ukumwereka icyubahiro tumufitiye, ndetse no mu bikorwa usanga tumwereka aho turi bijyanye n’isengesho tugenda tuvuga tumutura ibyo dufite ku mutima, ubwo rero urukundo dufitiye Yezu Kirisitu n’icyubahiro tumufitiye tubigaragaza mu mutambagiro”.

Arongera ati “Ni yo mpamvu ubona abana bagenda batera indabo, bamuha icyubahiro, turirimba indirimbo zimuramya, amasengesho dutura Imana tuyisingiza ni uburyo bwo kugaragaza icyo dufite ku mutima, urukundo n’icyubahiro tumufitiye rero tubigaragariza mu rugendo dukora ku cyumweru cy’Isakaramentu Ritagatifu”.

Guhimbaza umunsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu, mu mubiri n’amaraso bya Kristu, ni urwibutso rw’Igitambo cya Kristu, ndetse n’Ifunguro ry’abasonzeye ijuru we soko y’ubumwe n’urukundo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

15Nuko murinde imitima yanyu cyane, kuko mutagize ishusho mureba ku munsi Uwiteka yababwiriraga kuri Horebu, ari hagati mu muriro. 16 Mwe kwiyonona ngo mwiremere igishushanyo kibajwe gishushanijwe mu ishusho yose, igishushanyo cy’ikigabo cyangwa cy’ikigore, 17 igishushanyo cy’inyamaswa cyangwa icy’itungo cyose kiri ku butaka, cyangwa icy’ikiguruka mu kirere cyose, 18cyangwa icy’igikururuka hasi cyose, cyangwa icy’ifi yose yo mu mazi yo hepfo y’ubutaka. 19Kandi rinda umutima wawe kugira ngo nurarama ukareba izuba n’ukwezi n’inyenyeri, ibiri mu ijuru byinshi byose we kureshywa ngo wikubite imbere yabyo ubisenge"IVUGURURAMATEGEKO4:15-19

DUKOMEZEGUSENGA Vedaste yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

Namwe mwigira hafi, muhagarara hepfo y’uwo musozi waka umuriro ugera mu ijuru hagati, ubaho n’umwijima n’igicu n’umwijima w’icuraburindi. 12Uwiteka ababwira ari hagati muri uwo muriro, mwumva ijwi rivuga amagambo ariko ntimwagira ishusho mureba, mwumva ijwi risa. 13 Ababwira isezerano rye abategeka kurisohoza. Ni ryo ya mategeko cumi, ayandika ku bisate by’amabuye bibiri."GUTEGEKE KWA KABIRI (IVUGURURAMATEGEKO 4:11-13)

DUKOMEZEGUSENGA Vedaste yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

"Mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye.Ndababwira ukuri yuko abantu benshi bazifuza kurinyuramo ntibabishobore.

Kuko irembo ari rigari n’inzira ijya kurimbuka abayinyuramo ni benshi,ariko inzira ijya mu ijuru iraruhije kandi irafunganye kandia abayinyuramo ni bake" MATAYO 7:15

DUKOMEZEGUSENGA Vedaste yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

Reka nkusubize Gatera,Reba muntangiriro haravugango "tureme muntu mu ishusho yacu"mururimi bibiliya dufite zakomotseho rw’igihebureyi ni Imana Elohim yabivugaga "Elohim =bisobanuye Imana irimo nyinshi".ninkaho wafata abantu batatu babahamwe banganya ubushobozi ariko bakagabana imirimo kuko mukurema ibiri kwisi-kuko mbere yari ikivangavange ntashusho(nabyo Hari icyo bivuze)-,Roho mutagatifu yabanje kuza gutwikira(kubundikira),Yezu akarema,Imana data ikaba ariyo igena ikiraremwa.nyuma muntu aracumura.nkuko tubibona mubanyafilipi2 Yezu ntiyagundiriye kureshya n’Imana data ahubwo yigize umwana aza kwisi,bwabubasha bwose abwiyaka agirango aducungure,niyompamvu,amaze kubatizwa ngo atangire ubutumwa Imana data yavuzeko yamwibyariye uwomunsi,niyompamvu icyo yakoraga cyose yagombaga kubanza kugisaba ise...byumvikaneko ubwo yari umwana Hari nibyo yasabaga ntabihabwe,kuko nka yozefu wamureze ntiyari gupfa ngo abure kubikoraho,yohani Batista,...niyompamvu nigihe ari getsimani byarangiye asabye ko hadakorwa ugushaka kwe hakorwa ukwase.kumusaraba yavuzekobyujujwe kuko yarasoje umugambi wamuzanye,hanyuma asubira kwase,Roho MUTAGATIFU watwikiriye kugirango isi iremwe,yongeye gutwikira Bikiramaria kugirango Imana yigire umuntu,ubu atwikiriye kilizia(eclesia=itorero) umugeni wa kristu kugeza isi arangiye akamuhingutsa mu ijuru nta nenge.
Imana iguhe umugisha

TUGIREYEZU Jean pierre yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

Yezu nibyose kumwizera, kd ntahinduka. niyo mpamvu twamweguriye ibyacu n’abacu Kuko ari amahoro.

Anysie yanditse ku itariki ya: 20-06-2022  →  Musubize

Reba ukuntu Abagore aribo benshi cyane.Usanga aribo bitabira ibyerekeye gusenga kurusha abagabo.Ugiye no kwa Gitwaza na Masasu,usanga abenshi ari igitsina gore.Akenshi usanga Abagabo bajya gushaka imibereho,akaba aribyo bashyira imbere.Gusa tujye twibuka ko niba dushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo,imana idusaba kuyishaka ntitwibere mu by’isi gusa.

muneza yanditse ku itariki ya: 20-06-2022  →  Musubize

Ndasaba abakuriye amadini ya Gikristu kudusobanurira uburyo Imana yaba SE wa Yezu,hanyuma na Yezu akaba Imana ireshya na SE nkuko babivuga mu butatu.Impamvu mbibasaba,nuko bidahuye n’uko bible ivuga.Ijambo ry’imana rivuga ko Imana iruta Yezu kandi ko yamuremye.Kandi na Yezu ubwe niko yigishaga.Nta na rimwe yavuze ko areshya na SE cyangwa ngo yigishe ko imana ari ubutatu.History yerekana ko ubutatu bwazanywe na Concile de Nicee mu mwaka wa 325 nyuma ya Yezu.

gatera yanditse ku itariki ya: 20-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka