Basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu, biyemeza kurangwa n’ubwitange

Abikorera bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, biyemeje kurangwa n’indangagaciro zishyira imbere ukuri, kurangwa n’ubumwe no guharanira ko iterambere ry’Igihugu ridasubira inyuma.

Umwe mu bakozi b'iyi Ngoro asobanurira abahasuye imiterere yayo
Umwe mu bakozi b’iyi Ngoro asobanurira abahasuye imiterere yayo

Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye ahazwi nko ku Mulindi w’Intwali mu Karere ka Gicumbi, ikaba ibitse amateka ajyanye n’uko urugamba rwo kubohora igihugu rwateguwe n’Ingabo zahoze ari iza RPA n’uburyo zarushyize mu bikorwa.

Abagize Urugaga rw’Abikorera bo mu Murenge wa Muhoza, baherutse gusur iyi ngoro, berekwa ibice bitandukanye bigizwe n’Indaki yakoreshwaga n’uwari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu Perezida Paul Kagame, inyubako ndetse n’imisozi Ingabo za FPR Inkotanyi zifashishaga mu gutegura no gushyira mu bikorwa urugamba, rwatangiye mu mwaka wa 1990 kugeza igihe zabohoreye u Rwanda mu mwaka wa 1994.

Abasuye iyo ngoro barimo uwitwa Nyirakaziga Kabeja Anne Marie. Avuga ko yashimishijwe no gusobanurirwa imbonankubone, uko urugamba rwo kubohora Igihugu rwashyizwe mu bikorwa, n’abari biganjemo urubyiruko, bimusigira isomo ryo kugera ikirenge mu cyabo no kubitoza ababyiruka.

Yagize ati: “Nungutse amateka menshi ntari nzi, arebana n’ukuntu Ingabo za RPA zifuzaga gutaha mu mahoro, ngo zifatanye n’abandi kubaka igihugu, ariko kuko ubuyobozi bwariho mu Rwanda icyo gihe bwabyanze, byabaye ngombwa ko hakoreshwa imbaraga za gisirikari. Muri make isoko y’amahoro dufite ubu iri aha hantu twasuye. Twasobanuriwe uko ingabo zateguye urugamba zikanarushyira mu bikorwa, nkaba mpaboneye isomo ry’uko gushyira hamwe, abantu bagamije ibiri mu nyungu zo kwitangira abandi batirebyeho, birema impinduka nziza. Bikaba biri mu byo mbona twakwigira ku babohoye igihugu cyacu, kugira ngo tubyubakireho dusigasire amahoro n’iterambere gifite ubu”.

Abikorera bahagarariye abandi mu Murenge wa Muhoza, bishimiye kumenya byinshi ku mateka y'urugamba rwo kubohora igihugu
Abikorera bahagarariye abandi mu Murenge wa Muhoza, bishimiye kumenya byinshi ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Muhire Emmanuel, na we ni umwe mu bikorera, wemeza ko kurangwa n’intego yo gukora badacika intege, birimo inyungu nyinshi.

Yagize ati: “Bigaragara ko umuntu uharanira gushyira imbaraga mu kintu runaka, iyo adacitse intege, bimugeza kuri byinshi. Nk’abikorera bo muri iki gihe u Rwanda rutakiri mu ntambara y’amasasu, ubu dufite urugamba n’umukoro wo gukora cyane, tugashingira ku bikorwa by’ubucuruzi tubamo umunsi ku wundi, twubahiriza amabwiriza yose n’amategeko arebana na bwo, kugira ngo tugire byinshi twigezaho kandi tubigeze no ku gihugu cyacu. Ibi ntekereza ko ari bimwe mu byadufasha kugera ikirenge mu cy’ababohoye igihugu cyacu”.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera bo mu Murenge wa Muhoza Shirubwiko Emmanuel, avuga ko bari bakeneye kumenya byinshi ku migendekere y’urugamba rwo kubohora igihugu, kugira ngo ayo mateka banayubakireho basigasira ibyagezweho.

Yagize ati: “Twasobanuriwe ukuntu Ingabo zabohoye u Rwanda zitangiriye kuri bike, zibasha kubohora igihugu no kugisubiza ku murongo, uyu munsi tukaba tugeze kuri byinshi. Nk’abikorera rero, za bizinesi bamwe zari zarahagaze abandi zigenda gake cyane, bitewe n’ibihe bya Covid-19; twaje kwigira kuri iyi Ngoro Ndangamurage y’Urugamba rwo kubohora Igihugu ibitse amakuru nyayo y’uko urugamba rwagenze; tukaba tuhakuye isomo rikomeye ry’uko turamutse dushyize hamwe imbaraga zacu, byazamura Akarere kacu kakarushaho gutera imbere byihuse”.

Mu gusura Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo kubohora igihugu abikorera batambagijwe bimwe mu bice bihagize
Mu gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu abikorera batambagijwe bimwe mu bice bihagize

Abikorera nk’abantu bazwiho uruhare mu bikorwa by’iterambere rijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ngo kugira ngo byiyongere kurushaho, bisaba gukorana umwete batiganda nk’uko Iyamuremye Jean Damascene, Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari no guteza imbere Umurimo mu Karere ka Musanze, yabigarutseho agira ati:

“Inzira zose zihoramo ibibazo n’ingorane; kimwe n’abari ku rugamba barwanira ko igihugu kibohorwa, bagiye bahura n’ibibagora ariko ntibacika intege, bituma tugera ku Rwanda twifuza. Dushishikariza n’abandi kudatezuka mu byo bakora byose kandi bakigira ku myitwarire n’imikorere y’Ingabo zaduhesheje igihugu, kuri ubu kiri ku rwego rwo kuba ari intangarugero, abikorera babigizemo uruhare”.

Abikorera bo mu Murenge wa Muhoza bagera kuri 85 bahagarariye abandi ni bo basuye iyi Ngoro.

Iki cyapa giherereye mu marembo y'iyi ngoro
Iki cyapa giherereye mu marembo y’iyi ngoro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niheza ariko icyo cyapa ababishinzwe bagitere akarange

Tom yanditse ku itariki ya: 15-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka