Basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside biyemeza gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

Abaturage bo mu Kagari ka Mpenge Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bagasobanurirwa byinshi, basigaranye isomo ryo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Biyemeza gusigasira Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda
Biyemeza gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, ubwo basuraga iyi Ngoro iherereye ahakorera Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, abaturage 150 bahagarariye abandi mu byiciro birimo Urubyiruko, abakuze, Abagize Urugaga rw’Abikorera n’inzego za Leta ndetse n’abo mu Muryango RPF-Inkotanyi, abahagarariye Amadini n’Amatorero mu Kagari ka Mpenge, basobanuriwe amateka y’uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa n’uburyo uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPF Inkotanyi, Paul Kagame, yatanze itegeko kuri izo Ngabo, ryo gukora ibishoboka ngo ziyihagarike kandi zirokore Abatutsi bicwaga no kwirukana umwanzi.

Gusobanukirwa iby’aya mateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo byari ngombwa mu rugendo aba baturage bakomeje rwo kubaka Ubumwe no gusigasira ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Noheli Emmanuel ati "Turi mu gihugu gitekanye kandi gifite umudendezo. Ubwo twasobanurirwaga amateka iyi Ngoro ibitse, twaje gusanga ibyo byiza tugezeho hari ababigizemo uruhare aribo Ngabo za RPF Inkotanyi zarwanye urugamba rutari rworoshye rwo guhagarika Jenoside. Isomo bidusigiye nk’abaturage ni ugusigasira ibyo byiza byagezweho duharanira gukumira ikibi aho kiva kikagera".

Ishimwe Arsene yungamo ati "Twasobanuriwe uburyo Ingabo za RPF-Inkotanyi zahanganye n’Ingabo z’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Uburyo bagize ubutwari no kudacika intege muri urwo rugamba rwo guhagarika Jenoside nasanze ari isomo rikomeye dukwiye kwigiraho nk’urubyiruko, tukaryimakaza mu mibereho yacu ya buri munsi kugira ngo biduherekeze mu rugendo turimo rwo kubaka igihugu dusigasira n’ibyo twagezeho".

Mu ngamba abasuye iyi Ngoro batahanye harimo no kwigisha abakiri mu rujijo n’abagifite imyumvire n’imitekerereze ishingiye ku moko, kugira ngo bahindure imyumvire barusheho kumenya amateka nyayo y’u Rwanda n’intambwe rugezeho mu gusigasira Ubumwe.

Eric Nkurayija, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Muhoza, ahereye ku mateka basobanuriwe bayirebera ubwabo, asanga kuyasangiza n’abandi ari uburyo bwiza bwo gusigasira umuco w’ubwitange no kwanga ikibi.

Ati "Twasobanuriwe ukuntu ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, Ingabo za RPF Inkotanyi zitarengaga 600 zatangiye urugamba rwo kuyihagarika, zigerageza kwirwanaho, mu bwitange bwinshi zirinda abanyapolitiki ba RPF-Inkotanyi ndetse zifata iya mbere zunganiwe n’abandi bagenzi babo zigahagarika Jenoside. Ibi rero ntibyari byoroshye na gato ariko babigezeho. Rikaba ari isomo rikomeye dukwiye kubigiraho, urwo rukundo rw’igihugu n’ubwitange aho turi hose tukabigaragariza mu byo dukora, kandi dushyize hamwe bityo n’urugamba rw’iterambere igihugu cyacu kirimo ubu tuzarushobore".

Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi bigararira mu buryo bw’amafoto yometse ku nkuta ndetse n’amashusho bisigasiriwe mu byumba bibarirwa muri 11; bikaba bigaragaza Intambwe ikomeye abari Ingabo za RPF bateye mu guhagarika Jenoside bashakira igihugu ituze.

Igice cya mbere gikubiyemo amateka agaragaza inzira y’imishyikirano y’amahoro ya Arusha yasinywe hagati ya RPF-Inkotanyi na Guverinoma y’u Rwanda, yari ihagarariwe na Juvénal Habyarimana yasinyiwe i Arusha muri Tanzaniya muri Kanama 1993.

Icyakora amateka agaragaza ko ayo masezerano atigeze yubahirizwa, ko ahubwo Guverinoma yariho icyo gihe yihutishije umugambi wo gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa.

Ni mu gihe igice cya kabiri mu bigize iyi Ngoro, amafoto aherekejwe n’inyandiko bishushanyije ku nkuta, bigaragaza ukuntu uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPF-Inkotanyi Paul Kagame, yatanze itegeko ryo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ku ikubitiro ryahawe Ingabo 600 zari zaraherekeje abanyapolitiki ba RPF, zari muri CND. Iryo tegeko rikaba ryaranahawe izo Ngabo kimwe n’izindi zose zari mu duce dutandukanye tw’Igihugu ngo zirokore Abatutsi bicwaga no guhashya umwanzi. Iryo tegeko rikajyana n’igishushanyombonera kigaragaza imiterere y’Urugamba yabahaye ngo bagendereho.

Basobanuriwe amateka ari mu Nngoro Ndangamateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside
Basobanuriwe amateka ari mu Nngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

Igice cya gatatu cyo kigaragaza uburyo Ingabo za RPF-Inkotanyi zagiye zerekeza mu bice by’Igihugu ari nako zirokora Abatutsi bicwaga, uburyo zagiye zisenya ibirindiro by’umwanzi no gukuraho Guverinoma yarimo ishyira mu bikorwa Jenoside.

Hanze y’ibyumba bigize iyi Ngoro kandi hagaragara amashusho y’amabumbano agaraza ukuntu Ingabo zabaga zirasa mu byerekezo bitandukanye by’Umujyi wa Kigali zihanganye n’Ingabo zatsinzwe, ndetse n’ibimenyetso nyabyo by’amasasu ya rutura n’ayoroheje yagiye araswa ku nyubako y’iyi Ngoro yahoze ari CND akanayangiza muri icyo gihe cy’urugamba mu mugambi wariho w’Interahamwe n’Ingabo zari ku butegetsi wo kwiciramo abo banyapolitiki bari bayirimo.

Uretse Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, abaturage b’Akagari ka Mpenge basuye, bateganya no gusura ibindi bice bibumbatiye amateka bagamije kuyasobanukirwa babyibonera n’amaso mu rwego rwo kurushaho kuyamenya no kuyasigasira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka