Bashinze itorero ribabera umuyoboro w’ubumwe n’ubwiyunge
Mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru hari abaturage bavuga ko bari babayeho mu buzima bwo kwishishanya, ariko babasha kubusohokamo babikesheje itorero bashinze, bose barihuriramo.

Iryo torero bashinze ryitwa “Ubumwe n’ubwiyunge” rikaba rihuriyemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abarangije ibihano kubera uruhare rwabo muri Jenoside n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda.
Ni itorero ribarizwa mu mudugudu w’Ubumwe n’ubwiyunge uhuriweho n’utugari twa Buramira na Birira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze.
Abagize iryo torero baravuga ko ntawe ucyishisha mugenzi we cyangwa andi macakubiri babikesha guhuza impano bifitemo z’ubuhanzi bw’indirimbo n’imbyino zo muri iri torero bashinze.
Mutuyimana Chantal warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agasigara wenyine mu muryango wabo, ni we muyobozi w’itorero Ubumwe n’ubwiyunge.
Yagize ati: “Njye nkigera muri uyu mudugudu numvaga mfite ubwoba bwo guturana n’abagize uruhare muri Jenoside, sinashoboraga kugira uwo nsuhuza cyangwa ngo njye kurahurayo umuriro; yewe no guhuza na bo amaso ntibyashobokaga kubera gutinya ko banyica”.
Ku rundi ruhande, abaturanyi b’abarokotse Jenoside barimo n’abayigizemo uruhare ariko bakaza kurangiza ibihano barimo uwitwa Narcisse Nduwayezu. Avuga ko yabagaho afite ipfunwe ry’ibyo yakoze, akumva ko guturana n’abafitanye isano n’abo yahemukiye byari ikimwaro kuri we.
Yagize ati: “Inzu natujwemo nayinjiyemo mfite ikimwaro cyinshi, iruhande rw’iwanjye hari hatuye uwarokotse Jenoside, hino yaho hatuye uwari warahunze mu 1959 aza gutahuka nanjye ntuyemo hagati, byamberaga ihurizo rikomeye nkibaza aho nzajya nyura bikanyobera”.

Nyuma y’igihe gito abatuye muri uyu mudugudu batangiye kujya bahabwa amahugurwa atuma barushaho gufata iya mbere mu kunga ubumwe no komorana ibikomere. Batangira kujya basabana, bagahurira mu birori nta wishisha undi. Aha ni naho bakuye igitekerezo cyo gushinga itorero bahuriyemo ari ryo bise Ubumwe n’ubwiyunge.
Rigizwe n’abagabo n’abagore 48 bo mu byiciro binyuranye byatujwe muri uyu mudugudu bafite impano zitandukanye zo guhimba indirimbo, imivugo, n’imbyino byose biganisha ku nsanganyamatsiko zishimangira ubumwe n’ubwiyunge.
Nduwayezu ukunze guhimba indirimbo z’iri torero yagize ati: “Njye na bagenzi banjye twaje gusanga gukomeza kubaho mu buzima butatanye ntacyo bimaze, duhitamo kubirenga twubaka amateka mashya y’imibanire myiza, ishyize imbere gufatanya no gusabana. Iri torero ryatubereye isoko y’ubusabane bifasha buri wese kumva abohotse, bidutura icyo nakwita ko ari umutwaro wari uremereye buri wese muri twe. Ubu tubasha gusabana, ntawe ugifite ipfunwe ryo kubana na mugenzi we tubanye neza”.
Mutuyimana we agira ati: “Ubu umuturanyi wanjye ni we muvandimwe wanjye, n’ubu tuvugana abana banjye nabasize mu baturanyi nahaye imbabazi, n’inka noroye ni bo dufatanya kuyiragira. Ibi nabigezeho mfatanyije na bagenzi banjye; imyaka 11 irashize iri torero turishinze, ryatubereye isoko y’ubumwe no kubana neza, tugeze kure duhindura iyo myumvire, nta n’umwe ushobora kugira aho aseserera azanye amacakubiri”.
Abagize iri torero baheruka no kwitabira amarushanwa y’imiyoborere myiza binyuze mu bihangano; aho bagiye baza ku mwanya wa mbere kuva ku rwego rw’utugari kugeza ku rwego rw’Akarere ka Musanze.
Umudugudu w’Ubumwe n’ubwiyunge uherereye mu Murenge wa Kimonyi ukaba ugizwe n’ingo zirenga 200 zibarizwamo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, abayigizemo uruhare bakarangiza ibihano, abitandukanyije na FDLR, abatahutse bava mu gihugu cya Tanzaniya, abasigajwe inyuma n’amateka n’abahoze mu manegeka.
Ohereza igitekerezo
|
Ibyerekeye Ubumwe n’Ubwiyunge,usanga abantu bakunda kubiririmba.Nyamara iyo bihindutse bakicana.Ingero ni nyinshi.Ndibuka mu Burundi president Buyoya ashinga igiti muli Bujumbura,bakora national ceremonies,icyo giti bakita "Igiti cy’Ubumwe n’Ubwiyunge".Ntibyateye kabiri haba Genocide muli 1993.Mu Rwanda naho,mbere ya 1990,Leta yahoraga iririmba "Amahoro,Ubumwe n’Amajyambere".Byabyaye intambara ya 1990 na genocide ya 1994.Ubumwe n’Amahoro bizazanwa gusa n’ubwami bw’Imana,buzabanza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu,hamwe n’abantu babi bose nkuko bible ivuga.