Bashimiye Intwari z’i Nyange, basaba abana kurangwa n’ubumwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) n’inzego zitandukanye, bizihije Intwari z’abari abanyeshuri b’i Nyange mu Karere ka Ngororero, basaba abana b’Abanyarwanda kurangwa n’ubumwe.

CHENO ivuga ko uwo ari umurage wasizwe n’abo banyeshuri bigaga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu wisumbuye, ubwo bangaga kwitandukanya kw’Abahutu n’Abatutsi babisabwe n’abacengezi ku itariki ya 18 Werurwe mu 1997.

Umuryango wa Mwarimu witwaga Muligande Aloys watoje abanyeshuri b'i Nyange kurangwa n'ubumwe wahawe inka
Umuryango wa Mwarimu witwaga Muligande Aloys watoje abanyeshuri b’i Nyange kurangwa n’ubumwe wahawe inka

Uwitwaga Uwamahoro Marie Chantal ni we wabaye uwa mbere mu kuvuga ati "Twese turi Abanyarwanda", kuko bari barabitojwe na mwarimu wabo witwaga Muligande Aloys.

Uwitwaga Ndemeye Valens we wari ufite ubumenyi mu bijyanye n’igisirikare yagerageje kurwanya abo bacengezi bahita bamwica, batangira no gutera za gerenade mu mashuri.

CHENO ivuga ko abari ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR) hamwe n’Interahamwe zishinjwa gukorera Jenoside Abatutsi mu 1994 bari barahungiye mu cyari Zaire(Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu) ari bo bagarutse ari abacengezi.

Ingabo z’u Rwanda zari iza FPR-Inkotanyi zumvise icyo gitero ziri hafi y’iryo shuri ryisumbuye ry’i Nyange ni zo ngo zahise zitabara zitesha abo bacengezi barahunga nk’uko CHENO ikomeza ibisobanura.

Umuyobozi muri CHENO ushinzwe Ubushakashatsi, Rwaka Nicolas avuga ko abana b’Abanyarwanda ubu basabwa guharanira icyabahuza bakaba umwe, ndetse bakemera gukunda Igihugu bitangira abandi.

Rwaka agira ati "Ku banyeshuri b’i Nyange wakuramo inyigisho nyinshi, hari aho bagize bati ’ntabwo twemera kwitandukanya kuko abo dutanga barapfa’, umwana akagira ati ’ndemera guhara ubuzima bwanjye aho gutanga abandi."

Uwungirije Umukuru w’Urwego CHENO, Godeliève Mukasarasi avuga ko mu yandi masomo abari abanyeshuri b’i Nyange batanga harimo gushyigikira no guharanira igihuza abantu kurusha ikibatanya.

Harimo kandi gushyigikira isano y’ubunyarwanda Abanyarwanda bose basangiye, kurwanya ikibi no guharanira icyiza, kwanga akarengane ndetse no gutinyuka.

Umwana witwa Hirwa Remy Gentil wiga mu mwaka wa Kabiri wisumbuye muri icyo kigo cy’i Nyange avuga ko umuco w’ubutwari bigira kuri bakuru babo bawukomereje mu bikorwa byo gufashanya.

Ati "Turafashanya nyine niba wumva isomo runaka uragenda ugasobanurira mugenzi wawe, na we yaba afite icyo akurusha akakiguha, twiyemeje ko nta mwana ugomba kubona amanota ari munsi ya 60%."

Muri 46 bari abanyeshuri b’i Nyange bagabweho igitero n’abacengezi muri 1997 hasigaye 39, ubu bakaba barashinze Umuryango witwa Komezubutwari ushinzwe gufatanya na CHENO kwigisha ubutwari, cyane cyane mu babyiruka.

Sindayiheba Phanuel uyobora Komezubutwari avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikirimo kugaragara mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Abanyarwanda ngo bakwiye guhaguruka bakayirwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka