Bashimira Kagame wunze ubumwe bw’Abanyarwanda akura amoko mu ndangamuntu
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro kuwa Gatanu tariki 28 Kamena bahuriye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wabo ku mwanya wa Perezida bishimira ibyo bagezeho birimo no kunga ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no gukura amoko mu ndangamuntu.
Bimwe mu bikorwa bishimira harimo ibikorwa remezo, byakozwe n’umukandida Paul Kagame muri manda y’imyaka 7 irangiye ayobora Igihugu, uburezi budaheza kuri bose ndetse guteza imbere serivisi z’ubuzima no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Nkuranga Egide kandida Depite nawe wari witabiriye ibi bikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida Paul Kagame avuga ko ibikorwa bimaze kugerwaho byivugira kuri buri munyarwamda kuba bimwemerera guhitamo neza agatora ku gipfunsi.
Ati "Mu myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi niyo mpamvu tugomba kubyishimira ariko tunabirinda kugira ngo umukandida wacu azatwongere ibindi byiza bisanga ibi dufite ubu".
Uwimpuhwe Adeline umunyamuryango wa FPR Inkotanyi atuye mu murenge wa Gikondo avuga ko hakozwe byinshi ariko kuri we asanga gukura ubwoko mu ndangamuntu byaratumye ubumwe bw’abanyarwanda bugerwaho uko bikwiye.
Ati "Ubuse umuntu yananirwa gute kumva neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda kandi ntaho ahura n’umubaza ngo uri bwoko ki? Mbona yarakoze ibintu bikomeye akongera kubanisha abanyarwanda mu mahoro jyewe niyo mpamvu nzongera nkamutora".
Hon. Rucagu Boniface nawe yari yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame avuga ko hari impamvu zo kumushyigikira kugira ngo akomeze ageze ibyiza byinshi ku banyarwanda.
Ati "Mubyukuri byonyine kuba hubakwa ubumwe bw’Abanyarwanda icyo kintu n’ikintu cyo kwishimirwa kuko gituma Abanyarwanda bose biyumvanamo, icya kabiri gufungura amarembo ngo abana b’u Rwanda batahe utabishaka bikaba ari ubushake bwe, icya gatatu umunyarwanda yahawe agaciro kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame".
Hon. Rucagu avuga ko agaciro Abanyarwanda bafite kaharaniwe nyuma yuko FPR ihagaritse Jenoside, ubwo havanywe amoko mu ndangamuntu Abanyarwanda baka ubumwe.
Hon. Rucagu avuga ko ibyagezweho byose ari ishingiro ry’iterambere ariko abakiri bato bakazasigasira ibyamaze kugerwaho bagakomeza gutera imbere.
Rucagu avuga ko barangije gutora mu mutima umunsi nyirizina tariki 15 Nyakanga ari ukurambika ku gipfunsi gusa.
Mutsinzi Antoine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro nawe muri iki gikorwa cyo kwamamaza, yabwiye abanyamuryango ko guhitamo neza ari uguhitamo umukandida wa FPR-inkotanyi umuntu atora ku gipfunsi.
Ati "Umukandida wacu Paul Kagame ahore ku isonga yatugejeje kuri byinshi kandi byiza rwose twongere tumutore atugeze ku bindi kuko ibyiza biri imbere".
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
SI AMOKO GUSA YAVUYE MU NDANGAMUNTU, HARI N’IKINDI CYARI IVANGURA BENSHI BASHOBORA KUBA BATAKIBUKA:IMODOKA ZAGIRAGA PLAQUE HAKURIKIJE AHO BA NYIRAZO BAKOMOKA. MURATEKEREZA KUBA UMUNTU MUKURIKIRANYE MU MUHANDA AZI KO URI UW’AHA N’AHA AREBEYE GUSA KURI PLAQUE?