Bashima Umuganda rusange kuko ubafasha kwikemurira ibibazo bibugarije

Abaturage bo mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, bafatanyije n’ubuyobozi, bitabiriye Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2023, wabereye mu bice bitandukanye, ukibanda ku kurwanya isuri, gutunganya no gusana ibikorwa remezo nk’imihanda no kubakira abatishoboye.

Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, umuganda wabereye mu Karere ka Rulindo aho Guverineri w’iyi Ntara Dancille Nyirarugero, hamwe n’izindi nzego harimo n’izishinzwe umutekano bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde, batunganya umuhanda ugana ku ishuri ribanza rya Nyamirembe(EP Nyamirembe).

Uwo muhanda ureshya n’ibirometero bibiri n’igice (2,5Km) wari warangiritse bikomeye, wuzuyemo ibinogo ku buryo abiganjemo abanyeshuri biga kuri icyo kigo bajyaga bagorwa no kuwugendamo kimwe n’abatuye muri ako gace, cyane cyane mu bihe by’imvura yajyaga igwa bikuzuramo amazi. Mu gukora umuganda bakaba babitinzemo amabuye, banasibura inkengero zawo zari zararengewe n’ibyatsi.

Musanze

Umuganda wibanze ku gutera ibiti bivangwa n’imyaka bya Alnus accuminata. Ibyo biti bigera ku bihumbi 12 abaturage bafatanyije n’Umuyobozi w’Akarere, Ramuli Janvier, wari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Dr Mushayija Geoffrey, babitera ku buso bwa Hegitari eshatu, banasibura rigole ari nako basiba n’ibinogo byari mu muhanda wo mu Kagari ka Gakingo mu Murenge wa Shingiro ureshya n’ibirometero bibiri.

Uku kurwanya isuri no kubungabunga umuhanda, abaturage babifata nk’imbarutso yo kubakiza ingorane bagiraga cyane cyane zituruka ku mazi ava mu Birunga afite ubukana akangiza imyaka baba bahinze, akangiza imihanda n’ibindi bikorwa remezo byaho.

Burera

Muri aka Karere na ho abaturage kimwe n’ubuyobozi bifatanyije mu muganda rusange wakorewe mu Tugari twose tugize aka Karere, aho wibanze ku kubakira imwe mu Miryango itishoboye inzu zo guturamo ndetse n’Ubwiherero, gukora isuku mu duce duhuriramo abantu benshi nko mu ma santere n’amasoko, kurwanya isuri hacukurwa imirwanyasuri no gusibura iyarengewe n’ibyatsi.

Ku rwego rw’Akarere ka Burera, Umuganda wabereye mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Butare, Umurenge wa Cyeru. Umuyobozi w’Akarere Uwanyirigira Marie Chantal n’abo bafatanyije muri Komite Nyobozi, abagize Inama Njyanama y’Akarere n’Abayobozi b’izindi Nzego, bafatanyije n’Abaturage gutunganya umuhanda ureshya n’ibirometero bitanu, bawuharura bakuramo ibyatsi, basibura imiyoboro y’amazi ndetse bakuramo itaka ryawutengukiyemo biturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa, ibi bikaba biri mu rwego rwo kugira ngo wongere ube nyabagendwa.

Gakenke

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Busengo mu muganda wibanze ku gucukura imirwanyasuri mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Mwumba.

Ni mu rwego rwo gukumira isuri ituruka ku mvura nyinshi yibasiraga ikibaya cya Karaba, bikangiza imyaka y’abaturage ihinzemo.

Gicumbi

Mu mvura itoroshye yaramukiye ku muryango wa buri rugo muri ako Karere, abaturage bifatanyije n’ubuyobozi mu bikorwa byo kubungabunga isuku, haterwa amarangi ku nyubako.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Parfaite Uwera, wari hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo REG Ron Weiss n’inzego z’Umutekano, bifatanyije mu gikorwa cyo gutera amarangi inyubako z’ikigo cya Sos Rwanda ishami rya Gicumbi, gusana no gusimbuza bimwe mu bikoresho bishaje, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga izo nyubako, hanozwa isuku yazo.

Muri rusange ahabereye umuganda hose mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, nyuma yawo abaturage baganirijwe n’ubuyobozi bwabasabye gukomeza kugira uruhare muri gahunda zose zituma batera imbere bafite n’imibereho myiza.

Hanakomojwe ku kamaro k’isuku n’isukura, n’imibanire yubakiye ku mutekano mu miryango. Abaturage bakanguriwe kwirinda amakimbirane, ihohoterwa, ibiyobyabwenge n’ubusinzi dore ko biri mu biza ku isonga mu gusenya imiryango no guteza umutekano muke.

Muri iki gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi, ari nako iteza ibiza hamwe na hamwe, abaturage bahamagariwe kuba ab’imbere mu gukumira ingaruka zayo, bafata amazi yo ku nzu, kandi bakazirika cyane ibisenge by’inzu.

Bateye ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri
Bateye ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka