Uko umuganda usoza ukwa munani wakozwe (Amafoto)

Ku wa gatandatu tariki 31 Kanama 2019, wabaye umunsi wa nyuma w’ukwezi kwa munani. Byahuriranye n’uko ari umunsi wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, bituma Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu n’abanyamahanga bitabira ibikorwa by’umuganda rusange nk’uko bimaze kuba akamenyero.

Nyagatare

Umuganda usoza ukwezi kwa Kanama wakorewe ku muhanda Nyagatare-Rwempasha, ahatemwe ibihuru bikikije uwo muhanda.

Nyuma y’umuganda hakurikiyeho inama, àbaturage babuzwa guhinga ibigori mu mujyi.

Ruhango

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2019 ku rwego rw’Akarere ka Ruhango wabereye ku Ishuri ribanza rya Gishari riri mu Mudugudu wa Gishari, Akagari ka Gisanga, mu Murenge wa Mbuye.

Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, abahagarariye inzego z’umutekano (Ingabo na Polisi) ku rwego rw’Akarere n’abakozi b’Akarere bakorera ku cyicaro cy’Akarere bafatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mbuye muri uyu muganda.

Hakozwe ibikorwa birimo gusiza ikibanza no gucukura umusingi w’ibyumba bitatu bizubakwa kuri iri shuri muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020; gutunda amabuye y’umusingi no kuyegereza ku kibanza; no gukora (guhanga) umuhanda wa metero 100 uzafasha imodoka kugeza ibikoresho ku kibanza.

Gakenke

Abaturage bitabiriye umuganda bifatanyije n’Ubuyobozi mu gikorwa cyo gusiza ikibanza cy’ahagiye kuzubakwa ibyumba by’amashuri 8 n’ubwiherero 6 ku ishuri ribanza rya Gatoki riri mu mudugudu wa Karambi, Umurenge wa Busengo.

Umuyobozi w’Akarere, Nzamwita Deogratias, ari kumwe n’izindi nzego zikorera muri aka karere, abashinzwe umutekano n’Abaturage bifatanyije muri iki gikorwa.

Burera

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV ari kumwe n’Abaturage n’inzego zishinzwe umutekano ku rwego rw’iyi ntara, ndetse n’Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) batunganyije amaterasi ku musozi wa Bitukura uri mu mudugudu wa Bitukura Akagari ka Gashanje mu Murenge wa Kivuye.

Amaterasi ari gutunganywa kuri uyu musozi azaba ari ku buso bwa Ha 30.

Musanze

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza mu Kagari Ka Kigombe, mu Mudugudu wa Nyamuremure, igikorwa cy’umuganda cyibanze ku kubumba amatafari ya rukarakara yiyongera ku yandi yamaze kubumbwa asaga ibihumbi mirongo itandatu na bibiri (62,000).

Hateganyijwe kubumbwa amatafari y ’inkarakara ibihumbi magana abiri (200,000) azakoreshwa mu mukubaka inzu z’abatishoboye batagira aho kuba ndetse n ’ubwiherero ku batabugira.

Abitabiriye umuganda bafatanyije kubumba amatafari mashya no gutunda ayamaze kuma, bayashyira hamwe kugira ngo azakoreshwe.

Nyanza

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango Youth for Rwanda rwifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nyagisozi n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza mu muganda wo kubakira umukecuru utishoboye utagiraga aho kuba.

Bahereye ku kubumba amatafari, bakazubaka iyi nzu kugeza yuzuye aho bazanayisakara.

Uyu mukecuru ni we urwo rubyiruko rwaje kubakira
Uyu mukecuru ni we urwo rubyiruko rwaje kubakira

Muhanga

Abitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama bawukoreye mu Kagari ka Mbare mu Murenge wa Shyogwe. Batunganyije ikibaza kizubakwaho ibyumba bibiri by’amashuri ku ishuri ribanza rya Rubugurizo. Ni Umuganda kandi witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice.

Ngororero

Hakozwe umuganda wo gusiza ikibanza cyo kubakamo ibyumba 8 by’amashuli mu Murenge wa Ngororero Akagari ka Kaseke. Uwo muganda witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Ndayambaje Godefroid, inzego z’umutekano (Ingabo, Polisi, RIB, DASSO), n’abaturage.

Mwebwe umuganda mwawukoreye he? Mwakoze iki?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka