Basezereye ubushomeri nyuma yo kwiga kudoda bagahita banahabwa akazi

Abantu 26 biganjemo urubyiruko bo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, bagize amahirwe yo kwigishwa umwuga w’ubudozi n’uruganda rwa Southpool Garments Ltd rukorera muri uwo murenge, abasoje amasomo bose bakaba bahise bahabwa akazi basezerera ubushomeri.

Umuyobozi w'uruganda Southpool Garments Ltd, Uwase Azza aha impamyabushobozi umwe mu barangije kwiga
Umuyobozi w’uruganda Southpool Garments Ltd, Uwase Azza aha impamyabushobozi umwe mu barangije kwiga

Abigiye muri urwo ruganda-shuri batangiye mu mpera z’Ukuboza 2020, bivuze ko bize mu gihe cy’amezi atatu kandi biga ku buntu, abasoje neza amasomo yabo akaba ari 26 ari na bo bashyikirijwe impamyabushobozi zabo kuri uyu wa Kane tariki 1 Mata 2021, ariko bakaba bari baratangiye ari 90 bamwe bagenda bacika intege.

Abo bahawe impamyabushobozi ndetse n’akazi, bavuga ko ari amahirwe bagize kuko bizabarinda ubushomeri ahubwo bakiteza imbere, nk’uko Nisingizwe Julienne wo mu Karere ka Muhanga abisobanura agaragaza uko abyishimiye.

Ati “Ndishimye cyane kuko namenye umwuga, ubu nadoda umwenda uwo ari wo wose nkawushyira ku isoko ukagurwa cyangwa ubyifuje nkamudodera uko abishaka. Kuba bampaye akazi ni byiza cyane kuko ngiye gutangira guhembwa nkiteza imbere, cyane ko aka kazi nzagakora neza ngakunze”.

Uwo mukobwa avuga kandi ko kuba amenye umwuga ndetse akabona n’akazi bizamurinda ibishuko byamukururira ingorane.

Ati “Ibi bigiye kumfasha kubona amafaranga nigurire icyo nkeneye ku buryo ntagwa mu bishuko byankururira ingorane, kuko akenshi iyo umukobwa adafite icyo gukora ni bwo yorohera abamushuka. Mbaye ntakiri na hano mu ruganda, nakwigurira imashini nkikorera kuko mbishoboye, ngashimira cyane ubuyobozi bw’uruganda bwatwitayeho twiga ku buntu”.

Imyenda urwo rubyiruko rudoda
Imyenda urwo rubyiruko rudoda

Niyomugabo Juma na we wize uwo mwuga nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye ariko ntabone akazi, avuga ko yungutse byinshi mu buzima bwe bizamufasha gutera imbere.

Ati “Icya mbere nungutse ni ukwigirira icyizere kandi namenye kwihangira umurimo nkurikije ibyo nize ku buryo ubu nafata imashini nkayitera ahantu ngakora, hehe n’ubushomeri. Kuba ndangije kwiga bakampa akazi biranshimishije cyane, umushahara nzajya mpembwa uzamfasha kwiteza imbere”.

Uwo musore agira imana bagenzi be bakerensa imyuga, cyane cyane ubudozi aho bavuga ngo ni akazi k’abakobwa.

Ati “Iyo ufite mu mutwe hakora neza ntiwavuga ngo aka kazi kagenewe abahungu kariya ni ak’abakobwa, ako ari ko kose iyo ugashyizeho umwete kaguteza imbere. Abagitekereza uko nabagira inama yo kubireka bagakura amaboko mu mifuka bagakora”.

Umuyobozi w’uruganda Southpool Garments Ltd, Uwase Azza, avuga ko bakira abashaka kwiga bose ariko bahwanye n’ubushobozi bw’uruganda, kandi ngo biritabirwa cyane kuko ari ugufasha cyane cyane urubyiruko, kandi bose bakiga ku buntu.

Uwase avuga ko intumbero ari ukwagura uruganda mu gihe kiri imbere ariko kandi bakazakomeza kwakira abifuza kwiga.

Ati “Turateganya kwagura uruganda ari nako tuzakomeza kwakira abashaka kwiga umwuga. Gusa hari igihe kizagera tukaba twatandukanya uruganda n’ishuri kuko rugomba gukora cyane, rukabona amasoko rukunguka. Byumvikane ko tutazahagarika kwigisha abashyashya”.

Ati “Abarangije kwiga twahaye impamyabushobozi uyu munsi, bazahita baba abakozi b’uruganda. Ni ukuvuga ko ari bo bazajya bakora mu gihe twabonye amasoko bakunganira abasanzwe, tugiye kubakorera amasezerano batangire gukora binjiza amafaranga nabo biteze imbere”.

Mukeshimana yasabye aboje amasomo gukora cyane bakiteza imbere
Mukeshimana yasabye aboje amasomo gukora cyane bakiteza imbere

Uwari uhagarariye Umurenge wa Musambira muri icyo gikorwa, Claudine Mukeshimana, avuga ko icyo gikorwa ari ingenzi kuko uwo murenge nta shuri ry’imyuga ryari rifite.

Ati “Mu murenge wa Musambira nta shuri ry’imyuga twagiraga, gusa turimo kubikorana n’akarere ngo ribe ryaboneka ariko nibura iki gikorwa ni ingenzi kuko kidufasha mbere y’uko iryo shuri riboneka. Ubu birafasha urubyiruko kwihangira umurimo, ntirutegereze ngo Leta izaruha akazi, ngashimira uwatangije iki gikorwa”.

Yakomeje asaba urwo rubyiruko gukora cyane kuko kumenya umwuga ari umusingi w’ubuzima, bityo rukagira aho ruva n’aho rugera heza kandi rugafasha n’abato kuzamuka bose bagatera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Courage bantu bacu uwiteka akomeze kubitaho kd impuhwe nubugira neza mugirira ababagana namwe imana izazibagirire kuko murazikwiye

Gaishabani yanditse ku itariki ya: 1-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka