Basanze ubutwari n’ubwitange by’Inkotanyi bikwiye kwigirwaho na buri Munyarwanda
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye bavuga ko basanze ubutwari n’ubwitange bw’Inkotanyi bikwiye kwigirwaho na buri Munyarwanda.
Babivuze nyuma y’uko basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu ndetse n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bakirebera n’amaso yabo urugendo Inkotanyi zakoze zibohora Igihugu.
Christine Murekatete w’umwarimu akaba ahagarariye urugaga rw’abagore bo muri FPR mu Murenge wa Ruhashya, nyuma yo gusura aho hose bagiye tariki 2 Nyakanga 2023, yavuze ko kumva ko Inkotanyi ziza guhagarika Jenoside zaturutse ku Mulindi n’amaguru, utarahagera yagira ngo ni ibintu byoroshye, nyamara atari byo.
Yagize ati “Urumva ushobora gutekereza ngo nariye nanafashe impamba nanjye najyayo. Urugendo ruhari ku modoka twarananiwe, ariko watekereza ukuntu Inkotanyi zavagayo n’amaguru zikaza muri Kigali, ukumva ubwo butwari burarenze.”
Yunzemo ati “Ubundi nta n’ikintu wabona uhemba Inkotanyi, uretse kuzisabira umugisha w’Imana. Iyo urebye Kigali ukareba ukuntu bayifashe, ukareba abahasize ubuzima, ubona Inkotanyi zirenze, ugasanga utabona n’icyo uzigororera.”
Yakomeje ati “Ubundi twebwe akazi dukora, tugakora kubera ko tuba dutegereje guhembwa tugatunga imiryango yacu. Ariko Inkotanyi zatanze ubuzima bwazo kugira ngo zirokore abandi.”
Aphrodis Nshimyabarezi uhagarariye urubyiruko muri Ruhashya, avuga ko Inkotanyi zitigeze zitezuka ku ntego zihaye, ari na byo byazifashije gutsinda urugamba.
Yunzemo ati “Twigiye ku Nkotanyi kudatezuka ku ngamba bari bifitemo. Natwe nk’urubyiruko dukwiye kugira umutima ndetse n’ishyaka ryo gukunda u Rwanda.”
Jean Paul Nkundineza uhagarariye FPR mu Murenge wa Ruhashya, we ngo yakozwe ku mutima no kuba Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yaravuye muri Amerika aho yari abayeho neza, akemera kuza kuyobora urugamba aba mu ndaki.
Ati “Twari dusanzwe twumva ngo Perezida wacu yataye imirimo yari ariho myiza, aza kubaho nabi ashaka kubohora Igihugu. Nirebeye ahantu yari ari, mu misozi, mu ndaki, ataye ubuzima bwiza, nsanga bigaragaza ubutwari.”
Akomeza agira ati “Ibi biraduha isomo ry’uko tugomba gukora ibishoboka byose, ntidushishikazwe no gukunda ibyo tubona, ahubwo tukamenya ko ibyiza umuntu abiharanira.”
Abanyanuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri Ruhashya basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside n’iy’uwo Kubohora igihugu bageraga ku 116, bakaba ari abahagarariye bagenzi babo mu nzego zinyuranye. Hari mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 yo Kwibohora.
Batahanye umugambi wo kuganiriza abo bahagarariye, ku byo babonye, kurushaho kubaremamo umutima w’ubutwari no gukunda igihugu, na bo ubwabo bigiye ku Nkotanyi.
Ohereza igitekerezo
|
Inkotanyi:Umusingi w,iterambere n,amajyambere arambye ni nkore neza bandebereho.