Basanze ibitanya abantu biba bifatiye ku busa, biyemeza kubyirinda no kubikemura

Urubyiruko rwo mu turere twa Nyaruguru na Huye rwibumbiye mu ihuriro ryo gukemura amakimbirane mu buryo budahutaza (NVA), ruvuga ko rwasanze ibitanya abantu biba bifatiye ku busa, rwiyemeza kubyirinda no kubikemura.

Bavuga ko mbere y’uko bahabwa inyigisho ku gukemura amakimbirane mu buryo budahutaza, bari batarabona ko amakimbirane akenshi aba afatiye ku tuntu dutoya umuntu yakwirengagiza, akabana n’abandi neza.

Nk’uwitwa Alphonse Basonga w’imyaka 25, utuye mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, ngo yigeze gukimbirana n’abavandimwe be biturutse ku mafaranga ibihumbi 500 ababyeyi be bahaye mukuru we, akababazwa n’uko batamuhayeho kandi na we yarumvaga ayafiteho uburenganzira.

Byatumye atangira kujya ava ku ishuri akajya kuzerera, iwabo bamubwira gukora imirimo akabasuzugura.

Abaturanyi bagiye bamwereka ko mukuru we wafashe amafaranga ari kuyakoresha, kandi ko ibivuyemo na we bimutunga bikanamufasha mu myigire, ntabyumve.

Aho yigiye amasomo ajyanye no gukemura amakimbirane mu buryo budahutaza, yasanze ibyo yari arimo ari amafuti, kuko ayo mafaranga iyo bamuhaho we yari kuyapfusha ubusa.

Kuri ubu abo amenye bakimbiranye, abafasha kubireka. Mu bo yunze ngo harimo umugabo n’umugore banywaga inzoga bagasinda, umugabo we akongeraho n’urumogi.

Ajya kubaganiriza bashatse kwanga kumwumva bamubwira ko ibyabo byananiranye no mu nzego z’ubuyobozi, ababeshya ko na we ari umugabo ufite umugore n’abana batatu, ni uko bemera ko abaganiriza.

Ati “Umugore yifuje ko umugabo areka inzoga n’urumogi, umugabo arabyemera, na we yiyemeza kureka inzoga nk’uko umugabo yabimwifuzagaho, none ubu amahoro arahinda mu rugo rwabo.”

Anne Marie Manishimwe w’i Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, afite imyaka 18. Atarigishwa gukemura amakimbirane mu buryo budahutaza, we ngo ibibazo byose kuri we byakemukaga ari uko arwanye.

Agira ati “Ntawe twavuganaga nabi, njye nahitaga nkubita, tukarwana, nkumva ari bwo nkemuye ikibazo.”

Ubu yarabiretse kuko ngo yasanze kubana mu mahoro ari byo bya mbere, kandi mu bo yafashije gukemura amakimbirane harimo umugabo n’umugore bahoraga barwana, bapfa imicungire y’umutungo w’urugo, aho umugabo yashakaga kuyikoresha uko abyumva, umugore na we ntamwemerere.

Ngo baranasuzuguranaga cyane ku buryo byageze aho umugore asigaye abwira bagenzi be ko nta mugabo agira, cyane ko amakimbirane bari bafitanye yari yaratumye bari bamaze imyaka 6 buri wese arara ukwe.

Manishimwe ati “Rimwe nasanze bari gutongana bapfa imyumbati umugabo yashakaga kugurisha ngo akemure ikibazo yari afite, umugore we atabishaka. Narabaganirije, umugore yemeranya n’umugabo ku bundi buryo bwo kubona amafaranga batagurishije ya myumbati, ni uko birakemuka. Ubu bariyunze, nta n’ubwo bakirirwa batongana.”

Hari n’ababyeyi batanga ubuhamya ku kuntu abana babafashije kwiyunga. Uwitwa Emile Uwiyubashye w’i Rusenge ni umwe muri bo.

Avuga ko yigeze kumara igihe abanye nabi n’umugore we, bapfa ahanini ko yanywaga inzoga agashaka ko n’umugore we wari umurokore bazisangira. Icyo gihe ngo yanapfushaga ubusa umutungo w’urugo, byatumye abana be bamwanga, ntabe yagira icyo ababwira ngo bamwumve.

Umuhungu we wize ibyo gukemura amakimbirane mu buryo budahutazanya ngo yabicaje nk’umuryango, abereka ko amakimbirane bahoramo nta kindi abamariye uretse kubasenya, none wa mugabo yaretse inzoga zari intandaro yo kubana nabi n’abiwe, arayireka, n’abana asigaye ababwira bakamwumva.

Anabwira abapfa ibintu ko bashatse babireka kuko bapfa bakabisiga, icy’ingenzi kikaba kubana mu mahoro.

Ati “Narebye nko ku bantu bapfa, nsanga bagenda ntacyo bajyanye. Yaba imyenda, nta yo batwara, yaba ya matungo cyangwa ubutaka, nta na kimwe bajyana. Nasanze kubipfa ari ugupfa ubusa, ko ikiruta ari amahoro.”

Jean de Dieu Uwizeye ushinzwe amahugurwa mu muryango AMI, ari na wo wahuguye bariya bana ubu bari mu mahuriro (club) yo gukemura amakimbirane mu buryo budahutazanya, avuga ko bahugura urubyiruko kuko abakiri batoya ari bo bashobora kumva, kera bakazubaka u Rwanda ruzima.

Anavuga ko kugeza ubu bamaze guhugura abasore n’inkumi bagera kuri 240, harimo 60 bo muri paruwasi gaturika ya Rugango na 60 bo muri paruwasi gaturika ya Karama, hakaba na 60 bo muri GS Sovu na 60 bo muri GS Karama.

Abo bose ngo bagenda baba umusemburo w’amahoro aho batuye, kuko nk’i Rugango na Sovu babanje urebye amakimbirane mu ngo yagiye ahashywa, ku buryo ubu abari bashyamiranye bari mu bikorwa bibateza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka