Basangiye ikimasa bishimira aho bageze muri Mituweli

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwashyizeho igihembo cy’ikimasa kizahabwa abazesa umuhigo wa Mituweli, icyo kimasa kikaba cyarariwe n’abaturage b’Umurenge wa Mpanga tariki 13 Nzeri 2022 kuko besheje uyu muhigo ku kigero cya 92.48%.

Akagari ka Bwiyorere ni ko kahize utundi mu kwesa umuhigo wa Mituweli 2022/2023 ku kigero cya 93.78% aho abaturage 6,041 kuri 6,442 ari bo bamaze kwishyura, mu gihe abaturage 31,876 bagana na 92.48% ari bo bamaze kwishyura ku baturage 35,240 bagize Umurenge wose.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yifatanyije na bo mu busabane, aranabashimira mu Nteko y’abaturage, basangira ikimasa yari yaremeye ku Murenge uzahiga indi mu muhigo wa Mituweli.

N’ubwo ari wo Murenge waje imbere mu kwishyura Mituweli ariko, basabwe ko umwaka utaha bazishyura 100%.

Ati “Uyu munsi tubashimiye ubudashyikirwa mwagaragaje mu kwishyura Mituweli ariko nanone ubutaha murasabwa kwishyura 100% kugira ngo hatazagira ubura uko yivuza yarwaye.”

Abaturage n’abayobozi bijeje ubuyobozi ko bagiye gushyiramo imbaraga zose kugira ngo imyaka itaha bajye baza ku isonga mu bikorwa byose na Mituweli irimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byiza. Ubwo bigeze Gakenke Aho igeze 99%barya iki? Ngira ngo si ikimasa ahubwo ni imvubu.ese ko ari imirenge yose wabona ibimasa? Yewe byahungabanya ubworozi ndakurahiye. Gakenke oyeee!!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 17-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka