Basanga umuryango ukwiye kuba ishingiro ryo kubaka igihugu
Abitabiriye amasengesho yateguwe n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship, yagenewe abayobozi bakiri bato azwi nka ‘Young Leaders Prayer Breakfast’, basanga umuryango ukwiye kuba ishingiro ryo kubaka igihugu n’umurage mwiza.

Ni bimwe mubyo bagarutseho muri ayo masengesho yaberaga i Kigali ku nshuro yayo ya 30, kuri iki cyumweru tariki 31 Kanama, akaba yanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera.
Aya masengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti “Umurage wacu, kubaka umuryango mwiza kandi utekanye”.
Agendeye kuri iyo nsanganyamatisko, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, yagaragaje ko bafite umutekano n’ubuyobozi bwiza bubakunda kandi bubashishikariza mu buryo bwose kubaka ingo nziza.

Yagize ati “Gukunda igihugu kuri twe nka ‘Young Leaders’ ni ukubaka umuryango mwiza kandi utekanye, kandi niwo murage ukomeye twifuza kuba twasigira abana bacu. Kimwe mu byuho mfite ubu, ni ukubona umwanya uhagije wo kuba mu rugo, turimo kubiganiraho na madamu, uburyo twaziba icyo cyuho, tugafatanya.”
Umukozi muri Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika, Pasiteri Didier Habimana, yavuze ko umuryango ari ishingiro ryo kubaka igihugu cyiza kandi gikomeye.

Ati “Navuga ko umuryango ari pepeniyeri, aho Imana ikuramo imbuto kandi ikaba ariyo izabera umugisha igihugu. Umuryango nujya hamwe n’Isi izajya hamwe.”
Mu ijambo rye Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko batabura guhangayikishwa n’ibi bihe, aho Isi yimitse kwireba no kwikunda bifata indi ntera, inyungu z’imiryango zikaba zitagifite umwanya, byatumye umuntu ahinduka ntibindeba, ubunyamaswa n’izindi ngeso mbi zose zikabyuririraho.
Ati “Babyeyi kandi bayobozi bacu bakibyiruka, urugo ni u Rwanda ruto, urugo kandi ni ijuru rito, n’umwana w’Imana yavukiye mu rugo kandi mu muryango, by’umwihariko mwe mukiri bato igihugu cyacu cyabagiriye icyizere kibaha umukoro wo kubaka umurage mwiza tuzasigira abazadukomokaho. Nagira ngo uyu mwanya uze kutubera uwo gufata ingamba zihamye zo kubera urugero rwiza ubushyo mwaragijwe.”

Mu bindi byagarutsweho muri aya masengesho, harimo kureba uko abagiye kurushinga bahabwa ubujyanama bukwiye bugamije kubaka urugo ruhamye, kandi abashakanye bagaharanira ko inshingano z’akazi kabo ka buri munsi zitabibagiza kubaka umuryango wishimye kandi utekanye.












Amafoto yose yafotowe na Moise Niyonzima. Andi mafoto mwakanda hano
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|