Basanga ubwiherero rusange bwa Kiliziya butari bukwiye kwishyuzwa

Hari abayoboke ba Kiliziya Gatolika bavuga ko gahunda yo kwishyuza ubwiherero rusange iri henshi muri za Kiliziya zo mu Mujyi wa Kigali. Kiliziya Gatolika ya Kagugu muri Paruwasi ya Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ni imwe mu zeguriye abikorera ubwiherero rusange, aho ujyamo wese agomba kwishyura amafaranga 100 Frw.

Abakoresha ubu bwiherero bwo kuri Kiliziya basabwa kwishyura
Abakoresha ubu bwiherero bwo kuri Kiliziya basabwa kwishyura

Hari benshi bajya mu Misa ku Kiliziya, abaherekeje ababo bakoze ubukwe cyangwa bitabye Imana, bavuga ko ubwiherero rusange bwa Kiliziya butari bukwiye kwishyuzwa.

Itangazo Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kacyiru/Kagugu, Martin Uwamungu yashyizeho umukono rigira riti "Ubuyobozi bwa Paruwasi Kacyiru/Kagugu buramenyesha abifuza serivisi y’ubwiherero ko iyi nyubako yeguriwe umushoramari itakiri iya Paruwasi".

Iryo tangazo risaba abifuza gukoresha ubwiherero ko bagomba kwishyura igiciro cyashyizweho mbere yo kwinjira, kandi ko uzafatwa yihagarika inyuma y’iyo nyubako azabihanirwa bikomeye.

Umubyeyi Kigali Today yasanze yishyuza abaza gukoresha ubwo bwiherero yirinze kugira byinshi asobanura, nubwo nta byangombwa byerekana ko hari ikindi kigo akorera cyigenga cyashoye imari mu kwita ku bwiherero bwa Kiliziya.

Umwe mu bayoboke b’imbere muri Paruwasi ya Kacyiru/Kagugu avuga ko gahunda yo kwishyuza ubwiherero yari ikenewe, kuko ayo mafaranga asabwa ngo ari ayo kugura ibyangombwa by’isuku no guhemba abashinzwe kwita ku bwiherero.

Uwitwa Jean Claude yagize ati "Hariya hantu hakenerwa amazi, amasabune n’ibindi, dutanga igiceri cya 100Frw ariko ni abakozi ba Paruwasi bashinzwe kuhakora isuku".

Jean Claude avuga ko iyi gahunda yari yaratinze kuko ngo hari indi Kiliziya yigeze kujyamo, yajya mu bwiherero bwaho akahasanga umwanda ukabije bitewe no kutagira abashinzwe kuyitaho.

Ku rundi ruhande, abanenga iyi gahunda bavuga ko Kiliziya yakira amaturo menshi ku buryo ngo itabura amafaranga yo guhemba abita ku isuku yo mu bwiherero.

Bavuga ko mu gihe Kiliziya yaba idashoboye guhemba abashinzwe isuku y’ubwiherero, yashyiraho gahunda isaba abakirisitu kuba ari bo bayikora nk’uko basanzwe bahafite imirimo.

Umwe mu baririmba muri korari agira ati "Kuri Kiliziya zikomeye nka Sainte Famille ntabwo bishyuza, niba ari n’amasuku dutura menshi, erega natwe iyo suku twayikorera, ariko bakore ibishoboka byose iri tangazo rikurweho".

Uyu muririmbyi muri Korari ndetse na bagenzi be bavuga ko amaturo batanga ku Kiliziya ashobora kugabanuka bitewe n’uko umuntu aba yanga gusigarira aho ngo abure ayo kuza kwishyura ubwiherero.

Hari abandi babona ko bishobora kuba intandaro yo gutuma abantu bakwirakwiza umwanda ahadakwiye bitewe n’uko badashaka kwishyura. Hari n’abibaza uko bigenda ku bakene bigaragara ko bakennye cyane badafite ayo mafaranga kandi bakeneye iyo serivisi, abandi bagatekereza ko kwishyuza ubwiherero rusange kuri Kiliziya bishobora kugira abo bihungabanya mu myizerere bakaba bataha binubira ko bishyuzwa.

Umunyamakuru wa Kigali Today yavuganye kuri telefone na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kacyiru/Kagugu, Martin Uwamungu, avuga ko atari mu Rwanda, ko ibijyanye no kwishyuza ubwiherero azabisobanura agarutse mu Gihugu.

Turacyagerageza gushaka abashyizeho iyi gahunda, bivugwa ko iri n’ahandi henshi muri Kiliziya zo muri Kigali, ngo twumve icyo bavuga ku bijyanye no kwishyuza ubwiherero.

Hashyizweho itangazo risaba abakenera ubwiherero bwo kuri Kiliziya kwishyura:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibi sibyagakwiye utaha Baraza kwishyuza kwinjira mucyiziya

[email protected] yanditse ku itariki ya: 6-06-2023  →  Musubize

Umukirisitu wagiye mu Misa cyangwa gusenga agereranywa n’umukiliya. Serivisi y’ubwiherero ntabwo yishyuzwa umukiliya; ahubwo hafatwa izindi ngamba zo gukora isuku; bikinjizwa mu igenamigambi rya Paruwasi. Kwishyuza si byo; isuku ni ngombwa !

Jean Kumiro yanditse ku itariki ya: 6-06-2023  →  Musubize

Umva ikintu kitwa ubucuruzi mu madini kirakomeye, ubutaha hazanajyaho ticket yo kwinjira mu nsengero. Ariko bisa nkibyatangiye kuko hari amadini agira ibyicaro bitandukanye, Imyanya ya VIP yicaramo abatura frw atubutse n’ahandi h’abakene. Kwishyuza ubwiherero ku nsengero ni ukurengera ugakabya. Niba bashaka frw bajye bubaka ubwiherero 2, ubw’ abayoboke busanzw bw’ubuntu nahandi ha VIP bishyuza. Kandi ngirango ibi birareba na Leta. Mu za gare hose baba bishyuza, abakene bakabangamira cyane

Bajyanama yanditse ku itariki ya: 6-06-2023  →  Musubize

Ntago bikwiye rwose ko Eglise yishyuza aba kirisitu ubwiherero! Ntekerezako buba bwarubatswe mu mafaranga baturu!
Ibi bishobora kubagumura ituro batangaga rikagabanuka

alias yanditse ku itariki ya: 6-06-2023  →  Musubize

Ntago bikwiye rwose ko Eglise yishyuza aba kirisitu ubwiherero! Ntekerezako buba bwarubatswe mu mafaranga baturu!
Ibi bishobora kubagumura ituro batangaga rikagabanuka

alias yanditse ku itariki ya: 6-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka