Basanga kwitabira imurikabikorwa atari ubutembere ahubwo ari ukwiga

Mu Karere ka Burera hatangijwe imurikabikorwa rigiye guha abaturage urubuga mu kumenya ibibakorerwa, gusobanukirwa icyerekezo cy’Igihugu n’uruhare rwabo mu rugendo rwo kwikura mu bukene, bityo bagasanga kuryitabira atari ubutembere ahubwo ari ukwiga.

Abitabira imurikabikorwa ngo si umwanya w'ubutembere ahubwo ni ukwiga
Abitabira imurikabikorwa ngo si umwanya w’ubutembere ahubwo ni ukwiga

Iryo murikabikorwa ryatangirijwe mu Murenge wa Cyanika guhera ku wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2025, ryateguwe n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Burera, JADF.

Abamurika uko ari 63, barimo abo mu bigo bya Leta, imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere, abikorera, abanyenganda, sosiyere sivile n’izindi nzego bibanda ku bikorwa bishingiye ku guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, ubuzima, ubugeni, ubucuruzi, serivisi n’ibindi byose biganisha ku gushishikariza abaturage guhindura imyumvire no kwikura mu bukene.

Muhorana Edouard ukuriye JADF y’Akarere ka Burera, avuga ko iki gikorwa ari umuyoboro ufasha abaturage guhindura imyumvire bakikura mu bukene.

Yagize ati “Hari abafatanyabikorwa bakora mu kwimakaza imibereho myiza harwanywa imirire mibi, abakorana n’abaturage binyuze mu matsinda agamije kubahindurira imyumvire ku kwikura mu bukene, abibanda ku kuzamura uburezi, abibanda ku bikorwa by’ubuhinzi n’ibindi. Abo bose baba baje ahangaha ngo berekane umurongo bakoreramo, kujya inama y’ibyo bashobora kuvugurura cyangwa gukomeza; byose biganisha mu kuzamura iterambere ry’abaturage”.

Ati “Aba ari n’umwanya wo kumenyana hagati yacu ubwacu, buri wese akaboneraho kwigira kuri mugenzi we ku cyo yahindura cyanoza imikorere ye ya buri munsi”.

Abamurika bagaragaza ibyo bakora bifite aho bihuriye no kuzamura imyumvire y'abaturage
Abamurika bagaragaza ibyo bakora bifite aho bihuriye no kuzamura imyumvire y’abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Nshimiyimana Jean Baptiste, yagaragaje ko Akarere kadashobora kugira icyo kageraho mu kuzamura imibereho y’abaturage bako, hatabayeho uruhare rw’Abatanyabikorwa mu iterambere.

Yabashimiye umusanzu wabo mu kuzamura ibipimo by’imihigo n’izindi gahunda za Leta, binyuze mu nkingi y’ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere myiza; abibutsa kurushaho kunoza ibyo bakora, kugira ngo Akarere agakomeze kugera ku ntambwe nziza.

Mu gihe cy’iminsi itatu iri murikabikorwa rizamara, ngo abaturage bazajya baryitabira batajyanwemo no gutembera, ahubwo bamije kwiga.

Umwe mu babashije gusura ahamurikirwa uburyo bwo kwitabira ubuhinzi bubungabunga ubutaka yagize ati: “Bansobanuriye uburyo bwiza bwo guhinga hitabwa ku gusasira ibihingwa, bigafasha mu kurinda ubutaka bw’imusozi gutembanwa n’isuri, ifumbire ikaba yaguma mu butaka kandi ibihingwa bikagira isuku y’umwimerere”.

Ati “Ni uburyo bushya nabonye muri iri murikabikorwa bushobora gufasha abahinzi benshi muri twe, cyane ko n’umubare munini w’abatuye aka Karere aribwo butubeshejeho”.

Ubukorikori ntibwatanzwe
Ubukorikori ntibwatanzwe

Nkurunziza Alphonse, Umukozi w’Intara y’Amajyaruguru ushinzwe Igenamigambi akaba yari anahagarariye Umuyobozi w’iyi Ntara mu gutangiza iri murikabikorwa ku mugaragaro, yagaragaje ko ibibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage b’Akarere ka Burera, bishobora kubonerwa umuti habayeho gutahiriza umugozi umwe hagati y’abaturage, abafatanyabikorwa b’Akarere ndetse n’ubuyobozi ubwabo.

Ati “Gahunda za Leta kuzigiramo uruhare rufatika no kuzigira izacu byadufasha kwigobotora amakimbirane, imirire mibi, ibiyobyabwenge, magendu, urugomo n’ibindi byose bisubiza inyuma iterambere ry’umuturage”.

Yungamo ari “Biradusaba guhagurukira hamwe buri wese mu ruhande rwe agakora ibyo asabwa, akaba ijwi ryigisha abandi, kuko aribyo bya mbere bizatuma intumbero z’Akarere zigerwaho mu buryo burambye. Nimurushejo guhozaho ibyo abaturage bigishwa ntibikabe amasigaracyicaro.”

Buri mwaka Imurikabikorwa ryo kuri uru rwego ritegurwa na JADF nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe No 00/03/ yo kuwa 27/12/2013, agena ko umufatanyabikorwa wese, aba agomba kugaragariza abaturage ibyo akora.

Mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2024-2025 ibikorwa by’a JADF Burera byagize uruhare rungana na Miliyari 9 na Miliyoni zisaga 757.

Insanganyamatsiko y’umwaka wa 2025 y’iri murikabikorwa igira iti “Dukomeze gushyira umuturage ku isonga mu rugendo rwo kwikura mu bukene”. Biteganyijwe ko rizasozwa ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025.

Imurikabikorwa ryatangijwe rizamara iminsi itatu
Imurikabikorwa ryatangijwe rizamara iminsi itatu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka