Basanga kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ibikenewe aho rutuye byagabanya ubushomeri

Ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda 39.5% by’urubyiruko rutari mu mashuri rukaba rutari no mu kazi, uwo mubare ukaba ugera kuri 41.4% mu Ntara y’Amajyepfo.

Abayobozi n'abafatanyabikorwa bo mu Ntara y'Amajyepfo bagejejweho ibyavuye mu ibarura rusange ryo muri 2022
Abayobozi n’abafatanyabikorwa bo mu Ntara y’Amajyepfo bagejejweho ibyavuye mu ibarura rusange ryo muri 2022

Ubwo abayobozi n’abafatanyabikorwa bo mu Ntara y’Amajyepfo bagaragarizwaga ibyavuye muri iri barura tariki 9 Mutarama 2023, hagaragajwe igitekerezo cy’uko kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ibikenewe aho rutuye, ari byo byatanga umuti ku bushomeri.

Osée Dusengimana uyobora umuryango AEE mu Turere twa Huye na Gisagara, umwe mu bavuze kuri uyu muti w’ubushomeri mu rubyiruko yagize ati “Hari imyuga ubona yagiye mu mitwe y’abantu bakumva ko ari yo ikwiye gukorwa. Ugasanga urubyiruko rurigishwa gusudira no kudoda, nyamara ugasanga rimwe na rimwe atari byo birimo akazi.”

Yunzemo ati “Hari uburyo twakopeye ku Badage bwo gushingira ibyigishwa ku bikenewe mu gace runaka, aho usanga abahagarariye abandi nko ku Kagari bicara bakareba urubyiruko bafite rudafite ibyo gukora n’urubayeho nabi, bakabafasha kureba ibyo bakwiga bijyanye n’isoko ry’aho batuye. Ibyo byatanze umusaruro ukomeye.”

Aha atanga urugero rw’uko ibarura rusange ryagaragaje ko mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Gisagara ari ho hari amagare menshi, bityo kwigisha urubyiruko rwaho kuyakanika ari rwinshi ugereranyije n’abiga gukanika imodoka bikaba ari byo byari bikwiye gutekerezwaho.

Yunzemo ati “Umwana ahisemo kujya gukanika igare, yaba umukire mu gihe gitoya. Umwana ahisemo gukora amasambusa, amandazi n’ibindi biribwa, azamuka mu gihe gitoya kuko ibyo kurya bikenerwa na bose. Ariko abahisemo kwiga kudoda twasanze akenshi babaha imashini ntibazikoreshe, ugasanga ahubwo zitahaho inkoko. N’ama TVET turi gushyiraho, habanze harebwe igikenewe kurusha ikindi. Byafasha.”

Umwe mu bahagarariye CNF unigisha muri Kaminuza na we yamwunganiye agira ati “Hari amaraporo tumazemo iminsi, aho twasabwaga kureba uko abo twigishije bahagaze ku isoko ry’umurimo. Mu by’ukuri twasanze harimo ikibazo.”

Yunzemo ati “Ubanza bikenewe ko dutekereza cyane, tugasubira mu maporogaramu twigisha, kugira ngo ashyirwaho ubungubu ahe abana ubushobozi bwo kubasha kwihangira umurimo, no kubasha guhatana ku isoko ry’umurimo mpuzamahanga.”

Mu rubyiruko rwo mu Karere ka Huye na ho hari abatekereza ko hari hakwiye gutekerezwa ku byo abakiri batoya biga bizahita bibaha akazi, badataye igihe biga ibyo batazagira icyo bamaza.

Munyaneza, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bafasha imiryango ikennye kwikura mu bukene agira ati “Hari abarimo bararangiza kaminuza bakabona kujya gutangira kwiga umwuga. Ese twahereye hasi, aho kugira ngo ube warashyize umwanya wawe muri ya masomo nugera hanze usange ibyo wize ntacyo bikumariye, wongere ufate umwanya wo kwiga?”

Akomeza agira ati “Kuki ntabitangira nkiri mutoya, ko ari na bwo mbikuriramo nkabyumva, ariko kujya kubyiga nkuze nanone habonekamo kutabikora neza nko ku wabitangiye akiri mutoya.”

Abatekereza gutya banongeraho ko nk’uko mu gufasha abakene kubwikuramo babegera bakarebera hamwe igikenewe hafi yabo baheraho mu gukora bakiteza imbere, no ku rubyiruko ruhitamo ibyo kwiga byagombye kuba ari ko bigenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka