Basanga kutareberera abashuka abangavu ari byo byakemura ikibazo cy’abaterwa inda

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kuboneka abangavu batari bake baterwa inda, hari benshi bavuga ko byakemurwa n’uko buri wese atareberera ababashuka.

Vénantie Nibagwire wo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, akanaba umwe mu bafashamyumvire b’urubyiruko mu bijyanye no kubagira inama ku myitwarire, ari mu bavuga ko buri wese abigize ibye, abangavu batakomeza gutwita ku rugero biriho.

Agira ati “Abashuka abangavu baba bafite aho bahurira na bo bakaganira, ku buryo ababyeyi batabimenya. Ariko abantu bababonye bagatanga amakuru, byacika kuko nta muntu ubura umubona aho ari”.

Yungamo ati “Hari nk’ubona ushuka umwana akavuga ngo mbese ko uwanjye we bamwangije, n’uriya nabone. Nyamara ntanze amakuru n’uriya akayatanga, byarinda abana bose. Niba udatanze amakuru y’uwo ubonye, n’uwawe nawe ntawe uzaguha amakuru. Rwose abantu batinyutse bakajya babivuga byakemura iki kibazo”.

Yumva ko ibi byashoboka hashyizweho uburyo bwo gutanga amakuru, urugero nka telefone yo guhamagaraho, bikamenyeshwa abantu kugira ngo bajye bazifashisha.

Hari n’abatekereza ko ubwo buryo bwo kugaragaza abashaka gushuka abana bwajya bureberwa mu midugudu no mu masibo, ababonywe bagasabwa kwisubiraho, bitaba ibyo hagashyirwaho uburyo bakurikiranwa.

Abafite ibyo bitekerezo banagaragaza ko imvano yo gutwita kw’abangavu ari ukuba nta mubyeyi ugihanira undi nk’uko byahoze kera, aho umubyeyi yasangaga umwana mu makosa akamuhana, n’undi bikaba uko.

Umusaza Ildephonse Musoni w’i Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru ati “Kuri ubu ushobora gusanga umwana ari mu makosa wamusaba gusigaho akagukabukana, hanyuma akajya iwabo akavuga ko wamukubise cyangwa wamututse, ugasanga bigushyize mu bibazo”.

Ibyo avuga bishimangirwa na Yvan Nyarwaya na we w’i Nyagisozi agira ati “Iyo ubonye umwana utari uwawe ukagerageza kumuhana, se araza ati ko ibyo yakoraga ari we bireba, wankubitiye umwana kubera iki? Mwihorere azibonera!”

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko batatinyuka kugaragaza umuntu wifite uri mu mafuti yo gushuka abana, kuko baba babona byabaviramo inkurikizi.

Kamana w’i Mamba mu Karere ka Gisagara ati “Wari uzi ko ugomba kuvuga ngo runaka arimo arashuka akana ko kwa runaka, yamara kumenya ko amakuru ari wowe wayatanze akakumerera nabi? Wari uzi ko ushobora kumugazwa biturutse ku ijambo wavuze?”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo gufunga abanyabyaha bishobora gukuraho ibyaha.Ku isi,hari Gereza zibarika.Nyamara ibyaha biriyongera.Amaherezo azaba ayahe?Imana yaturemye yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura abanyabyaha bose mu isi,igasigaza abayumvira gusa.Ikibazo nuko bagerageza kwirinda icyaha aribo bacye nkuko ijambo ryayo rivuga.

gatare yanditse ku itariki ya: 19-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka