Basanga gufashisha amaraso ari ubutwari buri wese yageraho

Abafashisha amaraso barahamagarira abatabikora kubikora kuko gutanga gutanga amaraso ku bushake ari igikorwa cy’ubutwari buri wese yakora agize ubushake.

Byavuzwe na bamwe mu batanze amaraso ku bushake mu Bitaro bya Rwamagana tariki 17 Werurwe 2016, muri gahunda y’ibyo bitaro yo gushishikariza abaturage gutanga amaraso yarengera ubuzima bw’abarwayi bakenera kuyahabwa.

Abatanze amaraso bavuga ko kuyatanga bikwiye kuba umuco kuko ushobora kuyatanga ejo akakugarukira.
Abatanze amaraso bavuga ko kuyatanga bikwiye kuba umuco kuko ushobora kuyatanga ejo akakugarukira.

Gufashisha amaraso abantu ntibabivugaho rumwe. Uretse abadakozwa ibyo kuyatanga kubera imyemerere yabo hari n’abanga kuyatanga nta mpamvu bagaragaza ibibabuza, nk’uko byagenze ku bo twasanze ahatangirwaga amaraso muri ibyo bitaro batashatse ko amazina yabo atangazwa.

Gusa hari abandi bavuga ko gutanga amaraso ari ingenzi kuko ushora kuyatanga uyu munsi ejo akakugarukira nk’uko Itangishaka Vedaste twasanze amaze kuyatanga yabivuze.

Ati “Hari igihe ejo umwana wanjye yahura n’ikibazo bikaba ngombwa ko bamufashisha amaraso. Ibyo bavuga ngo ntibayatanga nta gihembo ni ukwibeshya.

Ushobora kwanga kuyatanga wagera mu muhanda ugakora impanuka ukayamenera ibisiga kandi warayimye mugenzi wawe.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso, Ngiruwonsanga William Pacifique, avuga ko gutanga amaraso ari igikorwa cy’ubutwari, bitewe n’uko uyatanze aba arokoye ubuzima bw’umuntu washoboraga gupfa.

Ngiruwonsanga amaze gutanga amaraso inshuro zigera kuri 60. Ubu ashobora gutanga plaquette ifasha abantu 12, bava ubudakama, icyarimwe.
Ngiruwonsanga amaze gutanga amaraso inshuro zigera kuri 60. Ubu ashobora gutanga plaquette ifasha abantu 12, bava ubudakama, icyarimwe.

Ni umwe mu bamaze gutanga amaraso inshuro nyinshi kuko amaze kuyatanga inshuro zigera kuri 60 akaba ageze ku rwego rwo kuyaha abafite ikibazo cyo kuva amaraso adakama.

Avuga ko n’ubwo gutanga amaraso ari igikorwa cy’ubutwari buri wese ufite ubushake yayatanga kandi bitamugoye.

Ati “Ubu ngeze ku rwego rwo gutanga icyo bita ‘plaquette’. Ni igice cy’amaraso gifasha umuntu ufite ikibazo cyo kuva amaraso adakama. Mfite ubushobozi bwo gutanga ‘plaquette’ yahabwa abantu 12 icyarimwe.”

Abafite umutima wo gutanga amaraso barasabwa kuyarinda kwandura kuko ari amuti baba bagiye gutanga.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr. Muhire Philbert, avuga ko batekereje iyo gahunda yo gushishikariza abaturage gutanga amaraso ku bushake kuko ari bumwe mu bufasha ibyo bitaro bikenera guha abarwayi kandi bugahabwa abafite ububabare bukomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka