Amahugurwa baherewe muri BK Academy azabafasha kunoza akazi kabo

Abantu 25 bamaze igihe cy’amezi atatu mu kigo cya BK Academy, bakurikirana amahugurwa mu masomo atandukanye ajyanye n’ubumenyi bwa Banki, basanga azabafasha kunoza akazi kabo.

Amasomo basoje bizeye ko azabafasha kunoza akazi kabo
Amasomo basoje bizeye ko azabafasha kunoza akazi kabo

N’ubwo bose bize bakarangiza icyiro cya kabiri cya Kaminuza ndetse bakaba bafite ubumenyi butandukanye bitewe n’amasomo bagiye bakurikirana, ariko usanga kuba abenshi muri bo aribwo bagiye gutangira akazi muri Banki, nta bumenyi buhagije bari bafite ku bijyanye nayo.

Uretse guhugurwa ku bijyanye n’imikorere n’imyitwarire y’umukozi ukora muri Banki mu gihe cy’amezi atatu, banasuye ahantu hatandukanye harimo gereza ya Nyarugenge, aho bagize amahirwe yo kuganira na bamwe mu bafungiwe ibyaha bifite aho bihuriye n’icungamutungo, babasobanurira ko ikosa rito mu kazi rishobora kubangiririza ubuzima bwabo.

Joshua Ngarambe ni umwe mu bakurikiranye ayo mahugurwa, avuga ko amasomo bahawe amenshi yayabonye muri kaminuza, gusa ngo hari iryo yahuye naryo yumva ko rizamufasha mu kazi.

Ati “Hari isomo rikomeye cyane rijyanye no kurinda amarangamutima yawe, (Emotional Intelligence), kumva ko ugomba kwishimira umuntu kandi we yarakaye, cyangwa ukamurakarira ukamufungira isura kandi utarakaye, kugira ngo icyo ashaka ko umukorera, nawe icyo ushaka kigerweho mutarakaranyije, mudashwanye, mutagize ibintu mupfa. Umukiriya niba aje yarakaye ukamenya uko umuturisha, kugera aho muganira ukumva ikibazo cye kandi ukagikemura”.

Byari ibyishimo nyuma yo kurangiza amahugurwa
Byari ibyishimo nyuma yo kurangiza amahugurwa

Akomeza agira ati “Ni isomo nize, noneho narihuza n’ibindi byose nagiye niga, nkumva ko ari ikintu naburaga muri jyewe, kuko ntabwo nari nzi ngo umukiriya ni muntu ki, naje gusanga ari umuntu mugari cyane. Kumumenya bisaba gufata amarangamutima yawe n’imyumvire yawe ukabishyira hasi cyane, ukamwumva mbere y’uko ugira icyo umubwira”.

Ibi kandi abihurizaho na mugenzi we witwa Aline Micomyiza, uvuga ko gusura abafungiye muri gereza ya Nyarugenge hari isomo byamuhaye.

Ati “Hari umugabo watuganirije atubwira ibintu yabuze mu buzima bwe, ntekereza ko icyo ari ikintu cyakwigisha ko nta kintu wagakoze utarimo gutekereza ingaruka z’ahazaza, ntekereza ko akantu gato ukoze mu buzima bwa buri munsi, ugomba no kumenya neza ingaruka gashobora kugira zaba ari mbi cyangwa nziza”.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko kuba abahuguwe bari abakozi bashya, byari ngombwa ko bahabwa ubumenyi bujyanye na Banki.

Ati “Ni urubyiruko, abenshi muri rwo nta n’ubwo bagira konti, bakoresha momo bikarangira. Baje kutwereka ukuntu Banki ishobora gutanga serivisi ku rubyiruko mu buryo bwihuse, busobanutse, kandi buciriritse, kugira ngo natwe tuzagire abakiriya b’urubyiruko”.

Dr. Diane Karusisi, avuga ko hari byinshi bagiye gukemura muri BK
Dr. Diane Karusisi, avuga ko hari byinshi bagiye gukemura muri BK

Kuba bafite ubumenyi butandukanye ngo bitezweho byinshi mu kuzamura serivisi zitandukanye za banki, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere BK.

Ubuyobozi bwa BK buvuga ko icyiciro cya mbere gisoje aya mahugurwa cyahawe izina ry’Isonga, iyi gahunda ikaba ari ngarukamwaka, kuko bazajya abafata abanyeshuri batsinze neza muri za Kaminuza, bagahabwa amahugurwa mbere y’uko bashyirwa mu kazi.

Bavuga ko amahugurwa bahawe ari ingenzi mu kazi kabo
Bavuga ko amahugurwa bahawe ari ingenzi mu kazi kabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka