Basanga ababyeyi bakwiye kugira urubuga bigishirizwamo ubuzima bw’imyororokere

Imiryango itari iya Leta ndetse n’abashinzwe gufasha urubyiruko mu bigo nderabuzima, basanga ababyeyi bakwiye kugira urubuga bigishirizwamo ubuzima bw’imyororokere, kubera ko usanga urubyiruko rubibarushaho amakuru.

ababyeyi bakwiye kugira urubuga bigishirizwamo ubuzima bw'imyororokere
ababyeyi bakwiye kugira urubuga bigishirizwamo ubuzima bw’imyororokere

Byagarutsweho ku wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, binyuze mu biganiro byahuje inzego za Leta, imiryango itari iya Leta ndetse n’abashinzwe gufasha urubyiruko ku bigo nderabuzima.

Umuryango Imbuto Foundation hamwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), bagaragaza ko gukumira inda ziterwa abangavu ndetse no kugira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, bikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga cyane, mu rwego rwo gutegura ejo heza h’imiryango ndetse n’Igihugu muri rusange.

Henshi mu hatangwa ibiganiro ku buzima bw’imyororokere, ngo hitabwa gusa ku bana, ari naho bahera basaba ko habaho urubuga rw’ababyeyi rwabafashwa kumenya byinshi ku buzima bw’imyororokere, kugira ngo babone uko bajya baganiriza abana babo.

Ngo usanga abana barusha ababyeyi amakuru menshi ajyanye n'ubuzma bw'imyororokere
Ngo usanga abana barusha ababyeyi amakuru menshi ajyanye n’ubuzma bw’imyororokere

Denis Rukundo, umuyobozi w’itsinda ry’Imbuto Foundation rikora ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, avuga ko akenshi kubera ko ababyeyi baba bahugiye mu gushaka imibereho y’abana, badakunze kumenya no kwita ku buzima bw’imyororokere, ku buryo abana bamenya byinshi babikura mu ikoranabuhanga.

Ati “Twebwe iyo tugiye kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere usanga umwana afite amakuru arenze ayawe ubwawe, ariko ugasanga muri ayo makuru hari ibyo akurusha bitameze neza, bikagusaba ko umugaruramo gace. Niba umwana arimo kugeza imyaka 15 afite telefone igezweho azi kuyikoresha neza akabasha kureba amafilime y’urukozasoni, arabifata akagenda akabishyira ku ruhande aho kubibaza umubyeyi ngo amuhe amakuru yose mazima, umubyeyi na we akamwihunza”.

Aisha Uwase wo mu Karere ka Kicukiro, asanga ari ngombwa ko habaho urubuga rw’ababyeyi rwo kwigiramo amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Ati “Nibo soko ya mbere y’amakuru, nibo umuntu atangira kubaza ngo iri bara ni irihe akakubwira ko ari icyatsi cyangwa ubururu, kandi nabo iyo adafite icyo akubwira niho ahera akubeshya cyangwa akubwira ibituzuye, rero urubuga rwo kuba ababyeyi bakwigiramo ubuzima bw’imyororokere rurakenewe cyane kuko nabo ntibatanga ibyo badafite”.

 Vugayabagabo avuga ko Imbuto Foundation ikora ibiganiro nk'ibi hagamijwe gukumira no gusigasira ibyagezweho
Vugayabagabo avuga ko Imbuto Foundation ikora ibiganiro nk’ibi hagamijwe gukumira no gusigasira ibyagezweho

Jackson Vugayabagabo, umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu Mbuto Foundation, avuga ko impamvu z’ibiganiro n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’urubyiruko ari uko bashaka gukumira.

Ati “Imbuto Foundation iyo dukora ibi bikorwa cyane cyane iyi gahunda irebana n’ubuzima bw’imyorororkere mu rubyiruko, hari ugukumira, gusubiza ariko hari no gusigasira ibyiza byagezweho kugira ngo birambe bye kuba iby’igihe gito”.

Hassan Sibonama, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, avuga ko urubuga rw’ababyeyi rusanzwe ruhari ahubwo ari ukureba igikwiye kuganirirwamo.

Ati “Umugoroba w’ababyeyi ni urubuga rwiza abantu baganiriramo ku mudugudu, by’umwihariko dufite abajyanama b’ubuzima muri buri mudugudu nibo tunyuzaho amakuru, ahubwo hajya hashakwa umwanya, hagahabwa umwihariko ku bibazo nk’ibi bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere cyane cyane mu rubyiruko. Abantu bakabifata nk’ibyabo bakabifataho imyanzuro imwe n’imwe ku bibazo byagombye kuba bikemuka aho batuye mu midugudu, bishobora kuba byafasha kurushaho”.

Hassan Sibomana wa RBC
Hassan Sibomana wa RBC

MINISANTE ivuga ko ikibazo cy’ubuzima bw’imyororokere gihangayikishije cyane mu rubyiruko, kuko usanga hari abagiterwa inda.

Imbuto Foundation yasohoye ibitabo bishobora gufasha ababyeyi kwigisha abana ubuzima bw'imyororokere
Imbuto Foundation yasohoye ibitabo bishobora gufasha ababyeyi kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka