Basabwe kureka imvugo n’amazina bisesereza abafite ubumuga

Umuryango Chance for Childhood wita ku bana bafite ubumuga, wibutsa abantu kwirinda imvugo zisesereza abafite ubumuga no kureka amazina abatesha agaciro, kuko biri mu bibaheza mu bwigunge, ntibabone uko batekereza ibibateza imbere.

Kwita ku burenganzira bw'abafite ubumuga bibaha urubuga rwo gutegura ahazaza habo neza (Ifoto yo mu bubiko)
Kwita ku burenganzira bw’abafite ubumuga bibaha urubuga rwo gutegura ahazaza habo neza (Ifoto yo mu bubiko)

Ubushakashatsi uyu muryango wakoreye mu Karere ka Nyabihu bwagaragaje ko hari abantu bakifitemo imyumvire ya kera, ishyira abafite ubumuga mu rwego rw’abadashoboye nk’uko Adrien Habiyaremye, Umukangurambaga mu muryango Chance for Childhood abivuga.

Yagize ati: “Usanga abantu bamwe bataracika ku muco wo kwita abantu bafite ubumuga amazina abatesha agaciro, aho bamwe bakibita ibiragi, impumyi, ibicumba, ba kanyonjo n’andi mazina mabi ubona ko abantu bagikomeyeho. Izi nyito zisesereza, zigira n’uruhare mu kwangiza imitekerereze y’abafite ubumuga. Bigatuma bahora biyumva nk’abari inyuma y’abandi, no gukura batagifite icyizere cy’icyo bazamarira abandi cyangwa ngo bo ubwabo bacyimarire; bityo n’ahazaza habo ntihabe hafite umurongo uhamye”.

N’ubwo mu Rwanda hari ibimaze gukorwa mu kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, mu kubashyiriraho gahunda zituma biyumvamo ikaze mu muryango nyarwanda no kwigirira icyizere, Habiyaremye Adrien, asanga urugendo mu kwigisha no gufasha abantu guhindura imyumvire, ituma bacika ku nyito, akato cyangwa ihezwa bikorerwa abantu bafite ubumuga, rukiri rurerure.

Yagize ati: “Kubaka umuryango udaheza abantu bafite ubumuga, tubifata nk’umusingi ukomeye, abafite ubumuga bakubakiraho bakabaho batekanye. Turifuza ko ibyiciro byose, bisobanukirwa ku rwego rumwe n’icyo buri wese asabwa mu guha abafite ubumuga uburenganzira mu buryo bungana n’ubw’abandi bantu badafite ubumuga. Ibyo kubigeraho nta kindi bisaba, ni ukubiganiraho no kwigisha kenshi n’inzego n’ibyiciro byose, mu rwego rwo kuzamura urwego rw’ubumenyi n’imyumvire ituma ibibangamiye abafite ubumuga, biranduka burundu; bityo na bo babonereho kwiyumva mu muryango batekanye”.

Inzobere mu birebana no kwita ku mibereho y’abana bafite ubumuga, zigaragaza ko, bakeneye urukundo, kwitabwaho babonerwa ibikenewe byose nko kugaburirwa, kwambikwa, kujijuka, gukina n’ibindi bituma biyumvamo ubuzima bwiza; bakabifashwamo n’ababyeyi babo cyangwa abandi bantu babana.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, basanga abagifite imyitwarire yo gutandukira ibi, bakwiye kubicikaho.

Nuwamungu Josephine yagize ati: “Kuba warabyaye umwana ntumufate kimwe n’abandi, umuziza ko afite ubumuga ni ibintu tunenga kandi tutifuza ko biranga umubyeyi w’iki gihe urerera u Rwanda. Hari ababyeyi, bakigaragaraho imyitwarire idaha agaciro abana bafite ubumuga, aho bamwe banitwaza kujya mu mirimo, bagasiga babazirikiye mu ngo, abandi bakabavutsa amahirwe yo kwiga no kugera aho abandi bari. Twumva bene nk’abo bakwiye kwisubiraho, bakumva ko abana bose bahawe amahirwe angana, bose bakura kimwe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira Ndandu Marcel, avuga ko bakomeje kwifashisha gahunda zitandukanye, zihuza abantu benshi harimo n’Inteko z’abaturage, mu kubigisha akamaro ko kwita ku burenganzira bw’abana bafite ubumuga. Ikindi ni no kwifashisha ingero zifatika z’ibyo abafite ubumuga bakora, bifite uruhare rungana n’urw’abandi mu iterambere.

Yagize ati:“Umwana wese ufite ubumuga, afite ubushobozi bungana n’ubw’abandi bana badafite ubumuga. Ngendeye nko ku rugero rw’abo dufite muri uyu Murenge, bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, babashije kugana ishuri, bakaba bari ku rwego rwo gukoresha ururimi rw’amarenga, mu kumvikanisha ubutumwa bwabo mu bandi no kugaragaza izindi mpano bifitemo, ibigaragaza ko na bo bashoboye”.

Yongera ati: “Usibye n’ibi, iyo ugiye kureba muri buri cyiciro cy’abafite ubumuga, bigaragara ko ari abantu bashoboye kandi bakora ibintu mu buryo buboneye kimwe n’abandi. Akaba ariyo mpamvu dushishikariza abaturage kudaheza abana bafite ubumuga cyangwa ngo babavutse uburenganzira bwabo”.

Mu rwego rwo kurushaho gufasha ibyiciro by’abaturage, kurushaho kwiyumva no kwita ku bana bafite ubumuga, mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere umushinga wo kwita ku mibereho y’abana bafite ubumuga bo mu Mirenge igize Akarere ka Nyabihu uzamara ushyirwa mu bikorwa, Umuryango Chance for Childhood, uteganya guhuriza hamwe mu matsinda ababyeyi b’abana bafite ubumuga no kubongerera ubushobozi mu buryo bwo kubitaho. Ibyiciro bitandukanye birimo abarezi, abakora mu nzego zishinzwe ubuzima, inzego z’ubutabera, n’inzego z’ibanze, na byo bizongerera ubumenyi, binyuze mu bukangurambaga n’amahugurwa abongera ubumenyi muri serivisi zidaheza abantu bafite ubumuga.

Mu Karere ka Nyabihu, habarirwa abantu bafite ubumuga bakabakaba ibihumbi bitatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tujye dufasha abantu bamugaye.Bakeneye ubufasha bwacu.Gusa mbabazwa cyane n’abiyita abakozi b’imana bavuga ko basengera abarwayi n’abaremaye bagakira.Niba koko ibyo bavuga ari ukuri,twabona nibuze uwamugaye umwe,uba hano I Kigali twese tuzi,ahaguruka akagenda.Tuzi abamugaye batabarika,ndetse bamwe bajya gusenga.Nta n’umwe tuzi pastors basengeye ngo ahaguruke agende.Ariko nkuko ijambo ry’Imana rivuga,mu isi nshya dusoma henshi muli bible,abamugaye bazakira.Soma Yesaya 35,imirongo ya 5 na 6.It is a matter of time.

musema yanditse ku itariki ya: 8-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka