Basabwe kugendera kuri disipuline nk’uko Inkotanyi zabigenje zibohora Igihugu
Ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye, IPRC-Huye, burasaba abanyeshuri baryigamo kurangwa n’imyitwarire iri mu murongo uboneye (disipuline), bafatiye urugero ku Nkotanyi zawugendeyemo zikabasha kubohora igihugu.

Bwabibwiye abakozi n’abanyeshuri bahagarariye abandi bo muri iri shuri, ubwo tariki ya 11 Kanama 2022 basuraga Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, iherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.
Ni nyuma yo gusura iyo Ngoro, bagasobanurirwa uko abasirikare b’Inkotanyi bari mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yitwaga CND, babarirwaga muri 600 nyamara bakabasha guhangana n’abari ingabo z’u Rwanda kugeza igihe bagenzi babo bari ku Mulindi babagereyeho, hanyuma bafatanyije bakabasha kubohora Igihugu no gutabara Abatutsi bari bakomeje kwicwa.
Ni na nyuma yo gusobanurirwa ko Inkotanyi zabashije kugera ku ntsinzi zibikesha kugendera kuri disipuline, zumvira ubuyobozi.

Umuyobozi wa IPRC Huye, Lt Col. Barnabé Twabagira, yibukije abanyeshuri be ko kugendera kuri disipuline ari ngombwa mu myigire yabo, ari na byo bizabafasha kugera ku buzima bwiza.
Yagize ati “Mu by’ukuri disipuline bivuga imibereho ya muntu n’uburyo ayitwaramo. Iyo utayishyize ku murongo ntubasha kubaho neza. Niba waje kwiga, gahunda ni ukwiga, si ukujya mu bindi nk’uko bijya bigaragara ku rubyiruko rumwe na rumwe uba wagira ngo rwaje kwitemberera. Musabwa kwiga neza ngo muzabashe gutahana ubumenyi na diplome, bizabafasha mu mibereho.”
Nyuma yo kumva izo mpanuro, uwitwa Claire Uwangabe yagize ati “Iyo hatabaho gufatanya no kugendera kuri disipuline, Inkotanyi ntizari kugera ku ntego yazo. Niyemeje kurushaho kugendera kuri disipuline no gukunda igihugu.”
Aba banyeshuri kandi ngo bamaze gusobanurirwa iby’ubwitange bw’Inkotanyi zabohoye igihugu, barushijeho kwiyumvamo ko na bo bagomba kugira icyo bakora kugira ngo Igihugu cyabo kirusheho kumererwa neza.

Gad Kayigema yagize ati “Icyo bakuru bacu n’ababyeyi bacu bakoreye Igihugu kugira ngo kibe kigeze ahangaha, ni ikintu gikomeye cyane. Nanjye hari icyo binyubatsemo. Ku rukundo nakundaga Igihugu hari ikintu cyiyongereyeho.”
Kubera ko Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, abanyeshuri n’abakozi bo muri IPRC Huye bahagarariye abandi, banasobanuriwe imikorere yayo, kandi ibi byose biyemeje kuzabisangiza bagenzi babo bari baje bahagarariye.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|