Basabwe gusigasira ibyagezweho mu iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu

Abiga muri Kaminuza n’amashuri makuru abarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, bibukijwe ko aribo bahanzwe amaso mu gusigasira intambwe u Rwanda rwateye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Basabwe gusigasira ibyagezweho mu iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa muntu
Basabwe gusigasira ibyagezweho mu iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu

Ni ubutumwa bwagarutsweho n’abayobozi banyuranye mu biganiro byabereye mu Karere ka Musanze ku wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2023, byitabiriwe n’abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri n’abiga muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) Ishami rya Musanze, muri gahunda y’icyumweru kibanziriza ukwizihiza isabukuru y’imyaka 75 y’Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa muntu.

Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa muntu, ryemejwe kandi ritangazwa n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye tariki 10 Ukuboza 1948 nyuma y’Intambara ya kabiri y’isi, yari imaze guhitana ubuzima bw’abasaga Miliyoni 60 ikanangiza ibitabarika.

Rikaba ryarashyizweho nk’uburyo bwo gushimangira intangiriro y’amahame remezo n’uburenganzira ntavogerwa buri wese akwiye kugira, mu kurengera ubuzima n’imibereho.

Ibikubiye muri iryo tangazo, kimwe n’urugendo rwakozwe n’ibihugu byo ku isi n’u Rwanda rurimo mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, biri mu byagarutsweho muri ibi biganiro.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Umurungi Providence asobanura impamvu y’ibi biganiro, yagaragaje ko urubyiruko ruhanzwe amaso mu kuzavamo abafata byemezo bireba ubuzima bw’ahazaza bw’abaturage.

Yagize ati “Iyi myaka uko ari 75 ishize Itangazo rigiyeho, ni intambwe nziza mu kugena umurongo w’amasezerano n’amahame remezo ibihugu byose bigenderaho kugeza ubu. Natwe nk’u Rwanda ibirimo n’Itegeko nshinga, ryubatse mu buryo bwubahirije ibikubiye muri ayo mahame remezo. Muri iyi minsi twizihiza iyo sabukuru, dukeneye ko urubyiruko rurushaho kwegerwa, rukayasobanukirwa kandi rukamenya n’umumaro wayo, kubera ko ejo hazaza ni bo bazaba bafata ibyemezo biteza imbere ubukungu, politiki n’ibindi byose bireba ubuzima bw’abaturage”.

Ku ruhande rw’u Rwanda, bigaragara ko mu bihe bitandukanye, uburenganira bwa muntu bwagiye bukomwa mu nkokora n’amateka mabi rwanyuzemo, yanarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyakora nk’uko Umurungi akomeza abigaragaza, mu myaka yakurikiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukwiyubaka kw’abanyarwanda yaba mu mibereho myiza y’abaturage, umutekano n’iterambere bifite icyo bivuze gifatika mu rugendo rwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ubwo rugikomeje.

Ati “Ingamba zagiye zifatwa mu rwego rwaba urw’uburezi kuri bose, koroshya serivisi z’ubuvuzi n’ibindi byose bigenda bigerwaho mu rwego rw’iterambere ry’ubuzima rusange bw’abaturage, byose ni igisobanuro cy’uburyo uburenganzira bwa muntu bugenda buhabwa agaciro. Dushishikariza abantu kusigasira izo ngamba, n’igihe babonye aho bitagenda neza bakajya bihutira gutungira agatoki inzego bireba kugira ngo ibitari mu buryo bishyirwe ku murongo”.

Abanyeshuri bitabiriye ibi biganiro barimo Uwizeyimana Esther na Kabaka Omega biga mu ishami ry’Amategeko muri INES-Ruhengeri, basanga kumenya amahame remezo y’uburenganzira bwa muntu ari ingenzi mu kuzatuma bashyira mu ngiro ibyo bize.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, Balén Calvo Uyarra yagaragaje ko imbaraga z’urubyiruko zikenewe mu gusakaza ijwi ndetse n’ibikorwa bishyigikira amategeko n’ingamba zashyizweho mu bihugu zigamije gushyigikira uburenganzira bwa muntu.

Ati “Urubyiruko turufata nk’ab’ingenzi mu gutuma ingamba ndetse n’amategeko bishyirwaho hagamijwe guteza imbere uburenganzira bwa muntu, birushaho gusigasirwa yaba muri iki gihe ndetse no mu hazaza. Kugira ngo izo ntego zirambe birasaba kubakira ku ndangagaciro z’imitekerereze n’imikoranire byagutse kandi bishyize imbere ubwubahane, no gushakira hamwe umuti w’ibyatuma abantu babaho batekanye, bafite uburenganzira busesuye mu buzima bwabo bwa buri munsi”.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 y’Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa muntu, izaba tariki 10 Ukuboza 2023, isi yose izaba izirikana insanganyamatsiko igaruka ku kwimakaza “Agaciro, Ubwisanzure n’Ubutabera kuri bose”.

Mu Rwanda uwo munsi wabanjirijwe n’icyumweru gikubiyemo ibikorwa by’ubukangurambaga buri gukorerwa hirya no hino, mu byiciro binyuranye hagamijwe gusobanura amahame remezo y’uburenganzira bwa muntu, ibikubiye mu masezerano n’amategeko u Rwanda rwashyizeho mu kubwubahiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka