Basabwa guca intero ya “Ndi umugabo” ku ijambo

Abagore bo mu Murenge wa Rukomo bifuza ko abagabo bahorana intero ya “Ndi umugabo” mu magambo babireka igasimburwa n’ibikorwa.

Uwineza Vestine atuye mu Mudugudu wa Nomero imwe akagari ka Gahurura mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko abagabo b’iki gihe batagikunda ingo zabo ahubwo bifuza guhora mu bishya.

Abagabo batagira icyo bakora baramaganwa n'abagore.
Abagabo batagira icyo bakora baramaganwa n’abagore.

Avuga ko abagabo bo muri aka gace bamara kubyarana n’abagore babo abana barenze babiri bagatangira kwishakira inkumi.

Avuga ko bituma badaha agaciro igitekerezo cy’umugore ahubwo ugasanga utwo yakoreye natwo bashaka kutumutwara. Bahinga imyaka yakwera umugabo akagurisha agashaka kujyana ya mafaranga yose mu ndaya.

Agira ati “Niba akugiriye inama ukumva aribyo nawe wabyemera. Ariko niba mufite 5000Frw agashaka kuba ariwe uyapangira ntibishoboka. Ibya ndi umugabo bikwiye gucika natwe twahawe uburenganzira dukeneye abagabo b’ibitekerezo byubaka.”

Nyamara ariko bamwe mu bagabo bo bavuga ko uburinganire aribwo ntandaro y’isenyuka ry’ingo z’iki gihe.

Hakizimana Gilbert avuga ko umugore yafashe uburinganire nko kwiganzura. “ Umugore w’iki gihe yafashe uburinganire nko kwikorera ibyo yishakiye. Twemera ko bashoboye ariko nanone ubushobozi bwiza ni ubwo mu mutwe si ukwigomeka.”

Nibizi Evariste amaze imyaka isaga 20 yubatse, agira inama abakiri bato ko kubana ari ukubahana.
Ati “Jye n’umugore wanjye turuzuzanya. Kuko aranyubaha nkamwubaha. Naho iyo umwe ateye hejuru ntihagire uwihanganira undi urugo rurasenyuka.”

Mbabazi Jane, umukozi w’akarere ushinzwe uburinganire ni iterambere avuga ko uburinganire atari ukwiganzura ahubwo ari ugufatanya no kubahana.

Avuga ko uburinganire uko abashakanye buri wese yumvamo undi agaciro n’ubushobozi, iyo bikozwe umuryango ubana mu mahoro.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka