Barongererwa ubumenyi mu kwigisha abandi uburinganire mu gihe cy’ubutumwa bw’amahoro

Abasirikari, abapolisi, abasivile n’abacungagereza baturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika, kuva ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, batangiye kongererwa ubumenyi mu birebana no kwigisha abandi ihame ry’uburinganire, mu gihe cy’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

Abitabiriye ayo mahugurwa uko ari 20, baturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika
Abitabiriye ayo mahugurwa uko ari 20, baturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika

Ayo mahugurwa abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), yitabiriwe n’abantu 20, baturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy, Rtd Col. Jill Rutaremara, yasobanuye ko intego yayo ari ukubaka ubushobozi n’ubunyamwuga mu birebana no kwigisha byimbitse uburinganire.

Yagize ati “Abayitabiriye bazahabwa ubumenyi buhagije, bubafasha gutegura amasomo n’uko bitwara igihe bigisha, bituma abigishwa babisobanukirwa byimbitse, wasangaga hari icyuho cy’abatanga ubwo bumenyi cyangwa ubujyanama muri ayo masomo batangiye. Bizabafasha kugera ku rwego rwo kumenyekanisha uburinganire icyo ari cyo, uko bwubahirizwa, akamaro kabwo n’icyo bumariye abantu, kugira ngo ubwo bazoherezwa mu butumwa, bwaba ubw’Umuryango w’Abibumbye, ubwa Afurika yunze Ubumwe, cyangwa n’igihe bari mu bihugu byabo, bazabe ari abantu biteguye gutanga umusanzu wabo muri byo”.

Yongera ati “Birazwi ko mu gihe cy’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro iyo hitawe ku guha abagore urubuga, bifasha mu gusohoza neza ubutumwa abantu baba boherejwemo. Bitewe n’uko aho bari usanga abantu babibonamo cyane, yaba mu kubagisha inama cyangwa kubabwira ibibazo bafite, noneho bagakoresha ya mpano bifitemo yo gusesengura ibintu no kubiha umurongo utuma ikigenderewe kigerwaho. Ni na yo mpamvu tugerageza kureba uko tuzamura imyumvire n’ishyirwa mu bikorwa ry’uburinganire”.

Rtd Col. Jill Rutaremara Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy
Rtd Col. Jill Rutaremara Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy

Abahugurwa bari basanzwe bafite ubumenyi mu birebana n’uburinganire, ariko kuri iyi nshuro barimo kubwongererwa mu buryo bwimbitse, kugira ngo bagere ku rwego rwo kwigisha abandi.

70% by’abayitabiriye ni igitsina gore, Maj Kazarwa Mary waturutse mu Ingabo z’u Rwanda, yishimiye guhabwa ubumenyi azubakiraho yigisha bagenzi be.

Yagize ati “Niteze kunguka ubumenyi bw’inyongera buzamfasha kwigisha abasirikari bagenzi banjye, bityo bakamenya icyo bakora n’imyitwarire iranga ituma uburinganire bwimakazwa. Ni ingenzi ko abantu twese mu nzego tubarizwamo, dukwiye guha agaciro kandi tukarushaho kumva abagore n’abagabo, abakobwa n’abahungu ko banganya ubushobozi mu bikorwa bitandukanye. Bizakuraho za nzitizi n’ingorane ibihugu bigihanganye na zo, ziterwa n’ihezwa rigikorerwa abagore n’abakobwa mu bikorwa bimwe na bimwe, kubera imyumvire yo hambere yo kumva ko ntacyo bashoboye. Aya mahugurwa rero, ni urufunguzo ruzadufasha kurema impinduka no guhindura imyumvire y’aho bikigaragara”.

CSP Shehuddeen Baba, Umupolisi witabiriye ayo mahugurwa aturutse mu gihugu cya Nigeria, yunze mu rya mugenzi we, agira ati: “Igihugu cyacu ni kimwe mu byahagurukiye kwimakaza uburinganire bw’abagabo n’abagore. Ni urugendo ariko rukibangamiwe no kuba hari abatarasobanukirwa neza kurinda abagore n’abana ihohoterwa ribakorerwa, aho usanga hari aho bagihezwa, kubatesha agaciro n’ibindi bibazo biandukanye birimo n’ibyugarije abana. Aya mahugurwa nyitezeho kumenya mu buryo bwisumbuyeho ibyo amategeko ateganya, bikazadufasha gukumira izo nzitizi ari nako turushaho kunoza inshingano n’akazi dushinzwe yaba mu bihugu byacu n’ibindi twoherezwamo”.

CSP Shehuddeen Baba uvuga ko aya mahugurwa azayungukiramo ubumenyi buzamufasha kwigisha bagenzi be
CSP Shehuddeen Baba uvuga ko aya mahugurwa azayungukiramo ubumenyi buzamufasha kwigisha bagenzi be

Ni amahugurwa yateguwe na Rwanda Peace Academy, ku bufatanye n’Igihugu cy’u Bwongereza, kibinyujije mu kigo gishinzwe gutera inkunga amahugurwa mu birebana no kubungabunga amahoro ishami rya Africa, ari cyo British Peace Support Team-Africa (BPST-A).

Yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu birimo Kenya, Namibia, Nigeria, Zambia, Ghana n’u Rwanda, akaba agiye kumara iminsi 10, aho biteganyijwe ko azasozwa ku itariki ya 1 Ukwakira 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka