Bariyunze batera ibiti bizatuma batibagirwa icyo gihango

Mu turere twa Huye na Nyaruguru, ingo zari zibanye nabi kimwe n’abarokotse Jenoside hamwe n’ababiciye ababo hanyuma bakaza kwiyunga babifashijwemo n’umuryango AMI, bateye ibiti by’imbuto zizabafasha kutabyibagirwa.

Ibiti bateye ni ibya avoka, byiswe “Igiti cy’amahoro” ku ngo zari zibanye nabi, kandi byitwa “Igiti cy’ubwiyunge” ku barokotse Jenoside n’ababiciye ababo. Babiteye mu rugendo rw’isanamitima banyuzemo hagati y’umwaka wa 2017 n’uwa 2022, rwasojwe ku itariki ya 10 Werurwe 2022.

Jean Baptiste Bizimana, umuhuzabikorwa w’umuryango AMI, avuga ko abafashijwe kwiyunga bahawe ibiti bya avoka kuko biramba, bikaba byera n’imbuto abantu bazajya barya bakibuka igihango bagiranye. Ngo ni umuco bakomora muri Bibiliya.

Ati “Kera mu muco w’Abisiraheri iyo habaga ikintu gikomeye, bashingaga amabuye y’urwibutso. Twebwe twatekereje ku Giti cy’Amahoro, cyera imbuto ziribwa, bashobora kuzasangira. Kugira ngo na nyuma, bibaye ngombwa ko bagira icyo bapfa, habe hari urwibutso rw’igihango bafitanye. Ni Urwibutso ko hari isano biyemeje kugirana nyuma yo gusohoka mu mateka yari yarabatanyije.”

Anavuga ko bataratekereza ku giti cy’amahoro n’icy’ubwiyunge bifashishaga intango y’amahoro, hanyuma baza kwiyemeza gushaka ikimenyetso gifatika.

Ati “Muri iki gihe twaravuze ngo reka bafatanye batere igiti cyera imbuto ziribwa, kugira ngo nibazajya baba bariho bazirya bajye bibuka ko ari imbuto z’ubwiyunge. N’abana babakomokaho n’abaturanyi na bo nibarya kuri za mbuto, bajye bamenya ko ari imbuto z’ubwiyunge, bityo intambwe bateye ntizibagirane.”

Tharcisse Renzaho na Béatrice Mukansoro bo mu Mudugudu wa Munanira, mu Kagari ka Gikunzi mu Murenge wa Rusenge, ni bamwe mu bateye Igiti cy’Ubwiyunge. Bahawe ibiti bibiri, bafatanya kubitera, buri wese ku muharuro we.

Renzaho yamaze imyaka 12 muri gereza kubera kwica umugabo wabo na Mukansoro, aho afunguriwe abasaba imbabazi, ubu bariyunze kandi babanye neza.

Ibiti bateye bimeze neza, byatangiye no kuzana imbuto, kandi bavuga ko izi mbuto zizabafasha kutibagirwa igihango cy’ubumwe bagiranye.

Igiti Tharcisse Renzaho na Béatrice Mukansoro bateye kwa Mukansoro bacyitayeho none cyatangiye kwera
Igiti Tharcisse Renzaho na Béatrice Mukansoro bateye kwa Mukansoro bacyitayeho none cyatangiye kwera

Mukansoro ati “Urabona AMI iri kudusezera. Mu bihe biri imbere tuzajya tujya kuri cya giti tuganire.”

Renzaho na we ati “Iki giti tuzakirya igihe kirekire ndetse n’abana bacu bakiryeho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, na we yashimye iki gitekerezo cyo gutera igiti cy’urwibutso rw’ubwiyunge.

Ngo yizeye ko n’abuzukuru n’abuzukuruza bazajya bavuga bati hari amahano yagwiririye u Rwanda, ariko hari n’intambwe yatewe kugira ngo abantu babashe kubana mu mahoro.

Muri rusange i Nyaruguru n’i Huye hatewe ibiti 1000. Ababihawe bajya kubitera babwiwe ko uko bizamererwa neza cyangwa nabi, bizagaragaza uko n’ubwiyunge bwabo buhagaze.

Umuhuzabikorwa wa AMI ashimangira iki gitekerezo afatiye ku rugero rw’abahinzi ba Cacao muri Côte d’Ivoire.

Ati “Abahinzi ba Cacao bagira igihe cyo kuganiriza ibiti nk’uganiriza umuntu. Akavuga ati wa giti we ndumva nshaka ko uzera gutya, akakiganiriza, akagihoraho. Byagaragaye ko ibiti biganirizwa byera cyane kurenza ibitaganirizwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka