Barishyuzwa umusoro n’amande ku butaka batagombaga gusorera

Bamwe mu batuye i Kayonza barasaba ubuvugizi kuko bari kwishyuzwa umusoro n’amande y’ubukererwe ku butaka bari barabwiwe ko batazasorera.

Abafite iki kibazo batuye mu duce dufatwa nk’umujyi n’udusantere tw’ubucuruzi. Abenshi ngo bamaze imyaka isaga ine babonye ibyangombwa by’ubutaka ariko ntibigeze babusorera, kuko bari babwiwe ko butazajya busora.

Komiseri Mukuru wa RRA avuga ko ikibazo cy'abo baturage kigiye kuganirwaho kigakosorwa.
Komiseri Mukuru wa RRA avuga ko ikibazo cy’abo baturage kigiye kuganirwaho kigakosorwa.

Barishyuzwa umusoro w’iyo myaka yose hiyongereyeho amande y’ubukererwe bakavuga ko bitaboroheye, nk’uko Rwigema Eulade wo mu Murenge wa Kabarondo abivuga.

Ati “Ku byemezo by’ubutaka byacu ahanditseho zeru batubwiye ko ntacyo tuzasora, igihe kigeze batubwira ko dufite ibirarane by’imyaka ine bamwe barasora abandi birabananira. Ubu tugenda tugira ibirarane byinshi kandi bamwe badafite ubushobozi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko icyo kibazo cyatewe n’uko inama njyanama y’akarere itari yashyizeho ibiciro by’imisoro y’ubutaka.

Imaze gusuzuma icyo kibazo yasabye ko bazishyura ibirarane bagakorerwa ubuvugizi bwo gukurirwaho amande y’ubukererwe kuko batari barabimenyeshejwe mbere.

Ati “Bandikishije ubutaka babandikiraho ko batazasora. Inama njyanama ni yo igena amafaranga basora. Yasanze itarashyizeho ibiciro mbere kugira ngo abaturage basore, ifata umwanzuro ko basora ariko ntibacibwe amande kuko batabisobanuriwe.”

Yongeraho ko akarere kagombaga kuganira n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kugira ngo harebwe uburyo icyo kibazo cyakemuka.

Uretse abishyuzwa umusoro batari baramenyeshejwe mbere ngo hari n’ahakozwe amakosa mu kwandika ubutaka. Hari ubwanditse ko buhingwa kandi butuweho cyangwa bwanditse ko butuweho kandi buhingwa bigateza ibibazo mu kubusoresha.

Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe avuga ko ibyo bigiye gukosorwa kugira ngo urujijo ruveho.

Ati “Imisoreshereze y’ubutaka igenwa na njyanama y’akarere. Tugiye gusuzuma uturere dufite ibyo bibazo tubiganireho ku rwego rw’igihugu kugira ngo bizakosorwe muri serivisi z’ubutaka dukosore n’amakuru yose ku rwego rw’igihugu.”

Mu kwezi kw’imiyoborere 2015 abo baturage bagejeje iki kibazo kuri Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, na we asaba ko bakoroherezwa bakajya bishyura mu byiciro kuko byagora bamwe kubonera ingunga imwe amafaranga yose bishyuzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka