Barishyuza ibirarane bya miliyoni 4Frw bimaze umwaka

Abarimu bigishaga mu ishuri ry’imyuga rya VTC Rusasa, mu Murenge wa Rusasa, Mu Karere ka Gakenke, barasaba kwishyurwa miliyoni 4frw.

Aba uko ari 14 baturuka mu mirenge ya Rusasa, Mugunga na Janja, bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye bigisha imyuga abanyeshuri bahigaga mbere y’uko rifunga muri Kamena 2015.

Hashize imyaka ine aba barimu bishyuza amafaranga yabo agera kuri miliyoni 4,6Frw
Hashize imyaka ine aba barimu bishyuza amafaranga yabo agera kuri miliyoni 4,6Frw

Dukuzumuremyi Gallican wigishaga ububaji, avuga ko yambuwe ibihumbi 350Frw yakoreye, bikamuviramo kugurisha inka yari atunze kugira ngo ashobore kuramira umuryango we.

Ati “Hari umunyeshuri nari mfite wiga, naje hano mvuga ngo ndabona amafaranga yo kumutangira, bituma umurima wanjye nywugurisha kugira ngo mbone amafaranga yo kumutangira.

Manirafasha Christine wigishaga kuboha imipira yo kwambara, we avuga ko yambuwe ibihumbi 160Frw, byatumye umushinga yikoreraga awuhagarika kugira ngo afashe gutanga ubumenyi ku banyeshuri.

Ahigirwaga n'abanyeshuri bigaga ibijyanye n'ububaji ni uko hameze.
Ahigirwaga n’abanyeshuri bigaga ibijyanye n’ububaji ni uko hameze.

Ati “Nikoreraga ku giti cyanjye, aza kunsaba ko namwigishiriza abanyeshuri n’ibikoresho byanjye, nje kubigishya ntiyagira n’ifaranga na rimwe ampa, naho nakoreraga ntabwo nkihakorera n’ibikoresho byanjye byarangiritse, urubye nta kintu nigeze ngeraho.”

Mutabaruka Innocent wari umuyobozi wa Cooperative CODUSI ifite mu nshingano VTC Rusasa, avuga ko koperative yabo yahuye n’ibibazo by’amafaranga ku buryo nabo batazi igihe abo barimu bazishyurirwa.

Ati “Ubu nanjye nta bubafasha mbifitiye, dutegereje kugira ngo bazatore hajyeho ubuyobozi bwa cooperative noneho bwinjire mu kibazo kugeza ubu njyewe manda yararangiye.”

Ikigo cyigishaga imyuga cya VTC Rusasa cyigagamo abanyeshuri 300 cyikaba kitagikora kubera ubwumvikane bucye buri muri cooperative CODUSI igifite mu nshingano.
Ikigo cyigishaga imyuga cya VTC Rusasa cyigagamo abanyeshuri 300 cyikaba kitagikora kubera ubwumvikane bucye buri muri cooperative CODUSI igifite mu nshingano.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko nta kindi bwamarira aba barimu kuko bagerageje kubahuza na koperative, kugira ngo ibishyure bikaba ibyubusa.

Akarere kavuga ko kabasaba kwegera umugenzuzi w’umurimo kugira ngo abafashe gutegura dosiye bajyana mu rukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka