Barishimira kuva mu bucakara FDLR yabakoreshaga

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR bemeye gufata ingamba zo kuva muri uwo mutwe baratangaza ko ngo baruhutse imirimo y’agahato FDLR yari imaze igihe ibakoresha, kuko ngo bakoraga bakaruha cyane kandi ngo ntibabone inyungu z’imirimo bakoze.

Bimwe mu bituma binubira iki gisirikare ngo nuko nta ntego gifite kuko ngo kuva aba basore bakigeramo batarigera bahembwa kandi nyamara ngo hari igihe abasirikare bakuru babona amafaranga bakayagabana naho rubanda ruto bakaviramo aho kandi aribo baba bagiye kuyahiga.

Aba basirikare barimo Kaporari Nsengiyumva watahukanye n’umuryango we avuga ko kubona yongeye kugera mu gihugu cye ngo yishimye cyane kuko ngo guhora hanze y’igihugu cyawe kandi nta mahoro uhafitiye ntacyo bimaze.

Kaporari Nsengiyumva we yatahukanye n'umuryango we.
Kaporari Nsengiyumva we yatahukanye n’umuryango we.

Uyu musirikare avuga ko akiri muto ngo azakomeza gukorera igihugu cye atanga umusanzu wose ashoboye kugirango agaruze umusaruro yataye hanze yacyo.

Aba basirikare bavuye muri zone ya Mwnge na Uvira bavuga ko abenshi bahejejwe mu mashyamba n’ubujiji gusa ngo bazakora uko bashoboye babwire abasigayeyo ko batagomba guha agaciro ibihuha bya FDLR.

Aba basirikare bavuga ko ngo bakigera ku mupaka wa Rusizi tariki 27/09/2013 bahise bakirwa neza baganirizwa n’abaturage ibyo ngo byahise bibaha icyizere cyuko n’abagenzi babo batahutse bashobora kuba bageze kuri byinshi.

Abo nibo bitandukanyije na FDLR.
Abo nibo bitandukanyije na FDLR.

Bakomeza gutangaza ko ngo basanze igihugu cyabo cyarateye imbere bitandukanye nuko bagisize bahunga.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka