Barishimira ko kongera kwizihiza umuganura byabagaruriye Ubunyarwanda
Abaturage barishimira ko kwizihiza umunsi w’umuganura, kikaba igikorwa ngarukamwaka byabagaruriye Ubunyarwanda, kubera ko wari warirengagijwe imyaka myinshi bigatuma umuco usa nk’ugenda wibagiranwa.
Uyu munsi kwizihiza umuganura bifasha Abanyarwanda kugira ngo basabane mu byishimo by’umusaruro bagezeho barebera hamwe aho bakeneye kongera imbaraga, kugira ngo barusheho gutera imbere no kwigira, ukaba n’umwanya wo kurebera hamwe akamaro k’umuco Nyarwanda mubyo bakora byose no mu buzima bwabo bwa buri munsi, ari nayo mpamvu Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagaruye umuganura mu 2011, ishingiye ku ruhare umuco ufite mu iterambere ry’Igihugu no kubaka, gusigasira no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Aho niho abaturage by’umwihariko abo mu Karere ka Kayonza hizihirizwaga uwo munsi ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kanama 2024 bavuga ko kongera kuwizihiza byabagaruriye Ubunyarwanda bari bamaze igihe baratakaje.
Nyuma yo kugabirwa inka mu birori byo kwizihiza umunsi Mukuru w’umuganura, umusaza Emmanuel Ntore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza yashimiye cyane Perezida Paul Kagame wagize igitekerezo cyo kugarura uwo munsi, kuko na cyera wabagaho ariko kubera ubuyobozi butari bwiza bwagiye bubaho byatumye wirengagizwa.
Ati "Igituma dushima Perezida wa Repubulika ngo na manda yindi tuzamutore ndetse agumeho, ni uko atekereza cyane akareba ibyahozeho akongera akabigarurira abaturage, ubu ni ukuvuga ngo twari twarabibuze none twarabigaruriwe, ahubwo urubyiruko ni bafate bakomeze kuko Igihugu gifite abakireberera."
Yungamo ati "Ubu turi Abanyarwanda buzuye 100%, ibi twari twarabyambuwe none Nyakubahwa Perezida kuva aho atangiriye agaruraho bya bindi byose twari twarambuwe arabidusubiza, ashyiraho akarusho akibuka ko tugomba kugira ishingiro n’ifatizo akampa inka nk’iyi ngiyi."
Ibyo avuga abihurizaho na Christina Nibagore uvuga ko iyo umunsi w’umuganura utongera kubaho atari kuzigera atunga itungo rirerire.
Ati "Uyu muganura umbereye muhire kubona mbonye itungo, iwanjye nta tungo rirerire ryigeze rihagera mu myaka maze, ndishimye, Leta y’Ubumwe ndayishimiye cyane kubera ko bigiye kumfasha kugira ngo mbyibuhe n’abana banjye base neza, kandi n’abaturanyi sinzanywa jyenyine nzoroza n’abandi."
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana wari umushitsi mukuru muri uwo muhango, yavuze ko umuganura ujyana n’izindi ndangagaciro zirimo ubusabane, ubuvandimwe, n’ubufatanye.
Yagize ati "Umuganura uko wakorwaga cyera n’uko ukorwa ubu ngubu wenda bishobora kuba bidahuye neza nk’icyo gihe, ariko kuva iki cyarabaye igikorwa cya Leta kuva mu mwaka wa 2011, ikacyibutsa kikagaruka kikaba igikorwa cy’Igihugu abaturage bamaze kukigira icyabo ku buryo buhagije."
Arongera ati "Iyo urebye uburyo mu Midugudu bashyira hamwe nta nkunga Leta itanga mu Midugudu kugira ngo bizihize umuganura, abaturage nibo bazana imyaka yabo babyibwirije uko ingana kandi ugasanga n’ibirori bishimishije, ik’ingenzi ni uko igikorwa nk’iki gikomeza kutwereka y’uko mu ndangagaciro z’umuco wacu harimo ubukire, ubukungu, ireme ry’ubuzima tugomba gushingiraho no kubakiraho indangagaciro zose tutagendeye ku muganura gusa, bidufashe kuziha agaciro no kuzubakiraho, kuko iyo Igihugu kitubakiye ku muco no ku mateka yacyo, biragora kugira ngo gitere imbere, kuko mu muco niho uvoma aho ugana naho werekeza."
Ni ku nshuro ya 13 umunsi w’umuganura wizihizwaga kuko mbere y’uko wongera kujya wizihizwa mu 2011, waherukaga kwizihizwa mu1895 ku bw’Umwami Kigeri Rwabugiri IV.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|