Barishimira ko bagiye gutura muri Biryogo izira ivumbi n’ibyondo
Abatuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge mu kagari ka Biryogo, barishimira ko kuri ubu ntaho bazongera guhurira n’ivumbi cyangwa ibyondo.
Ibyo barabivugira ko hashize igihe kingana n’ukwezi hatangijwe ibikorwa byo gushyira kaburimbo mu mihanda yose igize agace ka Biryogo, ku buryo nta muhanda uzasigara udakoze.
Mu Biryogo Kandi harimo haranashyirwa amatara kuri iyo mihanda ku buryo ibikorwa by’urugomo ndetse n’ubujura byakundaga kuhakorerwa amasaha akuze bitazongera ukundi.
Mukangoga Aisha, atuye ahazwi nko kwa Nyiranuma, avuga ko bishimira ibikorwa by’iterambere barimo kwegerezwa kuko ntaho bazongera guhurira n’ivumbi.
Ati “Amatara ataraza twari mu mwijima, nta hantu na hato wabonaga habona, ivumbi ryari ritwishe ku buryo igihe nk’iki cy’izuba twabaga turimo kumena amazi ariko ubu turi ahantu heza hakeye, turagenda mu mihanda myiza, turishimira iterambere batugejejeho”.
Nzavugimana Damascène akorera ubucuruzi mu Biryogo akaba ari na ho atuye, avuga ko mu gihe cy’impeshyi ivumbi ryajyana mu bicuruzwa bye bikandura, gusa ngo ubu ibintu byose birimo biragenda neza.
Ati “Urumva yuko tutazongera guhura n’iryo vumbi, nuzajya ahanyura mu gihe cy’impeshyi ntabwo azajya asanga ibintu byuzuyeho ivumbi ku buryo tugiye guca ukubiri na ryo”.
Uretse kuba abatuye mu Biryogo bishimira ko muri uyu mwaka bibohoye ivumbi n’ibyondo, ariko kandi ngo babangamiwe n’ikibazo cyo kutagira amazi babuze kuva aho iyo mihanda yatangiye gukorerwa, ku buryo kuri ubu harimo abayabona batanze amafaranga 500 ku njerekani.
Umutoni Nadia na we atuye mu Biryogo, avuga ko amazi bayabona bahenzwe kuko harimo abayakura mu Gitega, cyangwa mu Rwampara ku buryo uyabonera mace ijerekani imugeraho ihagaze amafaranga 300.
Ati “Ijerekani imwe muri kino gihe cya covid-19 ntacyo yamara, ubwo rero ntushobora gukoresha amafaranga ari munsi ya 600 ku munsi ntuvuge ngo ntabwo urimo guhomba, n’ukuvuga ngo amazi ni ikibazo gikomeye kuko ubwiherero nta suku kubera kubura amazi, n’ibintu byo kurya cyangwa gukoresha mu rugo ntabwo biba bisukuye bihagije”.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umutoni Nadine, avuga ko iriya gahunda yo gukora imihanda n’ubwo yatangiriye mu Biryogo ariko izakomereza no mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo guca utujagari.
Ati “Project y’Agatare twari twabonyemo inkunga ya Banki y’isi irimo kurangira, imirimo isigaye ni iya nyuma imihanda yakozwe n’iriya, ahubwo icyo umuntu yavuga ni uko iyi project ifite igice cya kabiri, izagenda igera no mu tundi duce tw’Umujyi wa Kigali. Muri Kicukiro harahari, muri Gasabo ndumva harimo Nyabisindu n’ahandi, ni ukuvuga ngo ni mu bice by’umujyi bigaragara ko bitubatse neza, aho twita mu tujagari bikaba ari mu buryo bwo kuhazamurira agaciro nk’uko byagenze mu Biryogo”.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ikibazo kijyanye n’amazi cyagaragaye bitewe n’imirimo yakozwe muri iriya mihanda, ariko hakaba hari uburyo babiganiriyeho n’ikigo gishinzwe gutanga amazi (WASAC), ku buryo mu gihe kitarambiranye abadafite amazi mu Biryogo aza kubageraho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|