Barifuza umwihariko mu gufasha kuboneza imirire y’abana bafite ubumuga

Ababyeyi bo mu Karere ka Muhanga batishoboye bafite abana bafite ubumuga, barifuza ko abo bana bashyirirwaho gahunda yihariye yo kuboneza imirire, kuko iyo bayinjijwemo bakoroherwa bagasubira mu miryango yabo bongera gusubira mu mirire mibi.

Ababyeyi b'abana bafite ubumuga bifuza ko bagenerwa imiririe yihariye
Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bifuza ko bagenerwa imiririe yihariye

Icyo cyifuzo banagihuriyeho na muganga ufasha abafite ubumuga kugorora ingingo, aho avuga ko bigoye gufasha umwana ufite imirire mibi kugororoka mu ngingo.

Umwe mu babyeyi avuga ko umwana we ahora aryamye kubera ko afite ubumuga bw’uruti rw’umugongo, bigatuma amuhora hafi ntabone uko agira icyo akora, byatumye umuryango we uhora mu bukene.

Agira ati “Turagerageza mu bushobozi bwacu, ariko simbasha kujya gukorera amafaranga ngo mwiteho bihagije. Iyo mujyanye kwa muganga bakamuha inyongeramirire agira ubuzima bwiza twataha agasubira mu mirire mibi, bagize icyo batwongerera mu mirerere gihoraho byadufasha”.

Umukecuru urera umwuzukuru we w’imyaka itanu ufite ubumuga bw’ingingo igihande cyoze cy’umubiri, avuga ko iyo umwana agiye kwa muganga bamufasha kugarura ubuzima bwiza, yataha agasubira inyuma.

Agira ati “Ku myaka itanu uyu mwana afite urabona ko ari mu mirire itari myiza, ibyo tubashije turabikora ariko baduhaye imbonezamirire ihoraho, byatuma abana bagira inyunganizi mu bumuga bwabo”.

Muganga ugorora ingingo ku ivuriro ryigenga riri mu mujyi wa Muhanga, Ndegeya Sylvain, avuga ko mu bunyamwuga bwe bimugora kuba yafasha umwana ufite imirire mibi, kuko iyo atabona indyo yuzuye bigorana kumufasha ku gihe.

Agira ati “Iyo umwana afite ubumuga, akongererwa imirire ahita asubira mu buzima ariko iyo asubiye mu muryango usanzwe udafite ubushobozi, arongera agasubira mu mirire mibi kubera ubumuga afite bukeneye inyunganizi ngo umwana akomeze gukura”.

Avuga ko usibye abana bari munsi y’imyaka itanu bagenerwa inyongeramirire, hari n’abari hejuru y’imyaka itanu bafite ubumuga, ariko umubiri wabo ukaba ugikeneye inyongeramirire kubera igipimo cy’ubumuga bafite, akavuga ko byaba byiza Leta ishyizeho umwihariko ku mirire y’abana bafite ubumuga muri rusange.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert, avuga ko abana bafite ubumuga bashobora kugira imirire mibi kubera indyo ituzuye, cyangwa igaterwa n’ubumuga.

Ndegeya avuga ko kugorora ingingo z'umwana ufite imirire mibi bigorana
Ndegeya avuga ko kugorora ingingo z’umwana ufite imirire mibi bigorana

Mugabo kandi avuga ko kuba gahunda ya Leta itareba ufite ubumuga warengeje imyaka itanu, asanga nta mwihariko kuko kuba afite ubumuga bidakuraho kuba ari mukuru, ibyo bikaba bivuze ko ibintu bigenewe umuntu w’imyaka itatu wabiha ufite imyaka umunani.

Agira ati “Ariya mafu na shishakibondo bitangwa hakurikijwe imyaka, icyiza umuntu yajyana umwana kwa muganga agafashwa kuvurwa ubumuga, kandi twebwe uko umuntu agaragara n’ikibazo kibimutera, bisuzumwa n’abaganga bakagira ibyo bagaragaza natwe tukamufasha muri gahunda y’abatishoboye”.

Mugabo agira inama ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kugana amavuriro bakabasuzumisha hakamenyekana ubumuga bwabo n’igipimo bufite, abaganga bakagena ibyo umurwayi yafashwa, imiryango yabo yaba itishoboye, hakarebwa inkunga bagenerwa hakurikijwe ibyiciro irimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka