Barifuza ko uwashinze ikimina ‘Tuzamurane’ yahanirwa uburiganya yabakoreye

Nyuma y’uko hari ibimina bikorera ku ikoranabuhanga byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga aho abifuza kubyitabira basabwaga kuzana amafaranga ibihumbi 500 (Tuzamurane), abandi miliyoni n’ibihumbi 300 (Health Progress) ndetse n’abandi banyamuryango, hanyuma bakazungukirwa, ababyitabiriye barifuza ko RIB yabafasha ababitangije bakabihanirwa, ariko ababigiyemo bakanasubizwa amafaranga yabo.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today baba i Huye bagiye bitabira ibi bimina byombi, bavuga ko byarimo abantu benshi, kuko nko ku rubuga rwa Whatsapp rwa Tuzamurane babonagaho abanyamuryango basaga 300.

Babigiyemo nyuma yo kubona ubutumwa bubagaragariza ko byashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ubukene abantu batewe n’indwara ya Coronavirus. Amakenga y’uko bwaba ari uburiganya yavuyeho babonye bagenzi babo bafashe amafaranga menshi.

Uri muri Tuzamurane wazanye abanyamuryango 2, iyo yagerwagaho yabaga yemerewe guhabwa miliyoni 4 yagezwagaho n’abanyamuryango umunani, ariko agatwara 3, ibihumbi 500 bikagirwa umugabane mushyashya naho 500 bisigaye bikabikwa nk’amafaranga y’umutekano yazasubirana nyirayo igihe habaye ingorane zitumye ikimina gihagarara.

Uri muri Health Progress we yatangaga miliyoni n’ibihumbi 300, igihe agezweho akaba agomba guhabwa miliyoni 10 n’ibihumbi 400, ariko agashyikirizwa miliyoni 8 andi agasigarana umukuru w’ikimina witwa Gerard, akaba musaza w’uwashinze Tuzamurane.

Umwe mu bariganyijwe uba i Huye twise Nirere kuko atashatse ko izina rye ritangazwa, agira ati “Nari narabipinze, numvise mugenzi wanjye dukorana wahawe miliyoni enye, ndetse n’undi bayazaniye ndeba, nanjye amafaranga njya kuyashaka, none byahagaritswe nta na rimwe nanjye mbonye.”

Nirere uyu yari yatanze amafaranga ibihumbi 500 hanyuma atanga n’indi miliyoni y’abantu babiri yasabwaga kugira ngo azabashe kubona za miliyoni enye.

Iki kimina yakitabiriye mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka wa 2021 abwirwa ko kimaze umwaka, hanyuma aho mu kwa gatanu hatangiriye gusohoka amatangazo ya RIB agaragaza ko ubucuruzi bw’uruhererekane (Pyramid scheme) butemewe mu Rwanda, na cyo gitangira gucumbagira, kuko abanyamuryango bari bamaze gufunguka amaso babona ibyo bitabiriye na byo ari ubucuruzi bw’uruhererekane bwungukira ababutangiye n’abandi bakeya babwitabiriye, ariko bugahombya benshi.

Icyakora ngo uwabibazaga ku rubuga bahuriragaho yasubizwaga ko atari byo, ariko uwashinze ikimina agahita amukura ku rubuga avuga ko ari kugumura abandi.

Ubundi Ikimina Tuzamurane cyatangijwe n’uwitwa Emmanuella Mukashema uba i Kigali, ariko aho abacyitabiriye batangiriye kubona ko ari uburiganya bagasaba gusubizwa amafaranga yabo, baje kumenya ko abo bari kumwe yavugaga bagitangiranye ari abantu bo mu muryango we, harimo na musaza we witwa Gerard waje no gushinga Health Progress.

Nirere, kimwe na bagenzi be, bifuza gusubizwa amafaranga yabo, ariko na Emmanuella akabihanirwa. No kugeza ubu ngo ntibanumva impamvu atarafatwa ngo afungwe, ahubwo akitaba kuri RIB hanyuma agataha.

Nirere ati “Emmanuella yarezwe n’abantu benshi, yemwe n’ikigaragaza ko yemera ko yakoze icyaha ni uko hari abo yatangiye gusubiza amafaranga yabo, n’ubwo abishyura ibice. Noneho tukibaza tuti kuki batamufata ngo bamufunge, ko ari na byo byatuma atwishyura?”

Bifuza no gufashwa bagasubirana amafaranga yabo, kuko ahanini bagiye bayaguza banki, none kwishyura bikaba biri kubagora kuko inyungu bari biteze batayibonye, n’ayo bagujije bakaba batari kuyabona.

Ngo hari n’abagore babyitabiriye ubu bakaba bari gushwana n’abagabo babo, kuko babikoze rwihishwa bibwira ko bari gushakira umuryango ubukire.

Kandi ngo ugerageje kwishyuza Emmanuella cyangwa musaza we Gerard, amubwira kwishyuza uwo yahaye amafaranga ye, nyamara bakiyibagiza ko hari ayo basigaranaga kuri buri muntu wishyurwaga, bitaga ay’ingoboka.

Ikindi ngo hari na nimero za telefone bagiye boherezaho amafaranga bahamagara ntizicemo, bagakeka ko ari iza ba nyiri ikimina wenda zitabaho cyangwa z’abantu batakiriho. Ibi bibatera kugira bati “Emmanuella ni we uzi abari abanyamuryango bose, azakore ku buryo dusubizwa amafaranga yacu.”

Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, avuga ko iby’ubu bucuruzi bw’uburiganya RIB yabumenye, kandi ko n’ababuvugwamo ubu bari gukurikiranwa. Kuba badafunze kandi ngo ntibivuga ko batari gukurikiranwa, kuko ubundi ufungwa ari uwo bigaragara ko ashobora gutoroka.

Anavuga ko urebye abashinze ubu bucuruzi bw’uruhererekane bise ibimina kugira ngo abantu batekereze ko byemewe (ibimina byo ntibibujijwe mu Rwanda) ari abantu bo mu muryango umwe, bagiye bamara kubona amafaranga hamwe bagashinga n’ibindi, bityo iperereza bari kubikoraho rikaba riri gukorwa mu bwitonzi kuko ari uruvangavange.

Avuga kandi ko abari gukurikiranwa bakekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ko nibagihamywa n’inkiko “bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 174 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”

Naho abariganyijwe bifuza amafaranga yabo, ngo bemerewe kurega abo bahaye amafaranga yabo mu rukiko rw’ubucuruzi bakaregera indishyi zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu by’ukuri iki kimina cyahombeje benshi yewe Hari n’imiryango cyatumye isenyuka cg igirana amakimb irane,aba bantu rwose bo mu muryango umwe bakoze uburiganya bukabije RIB nigaragaze umunyamwuga turayizeye kdi byaba byiza ubu buriganya bugiye bukumirwa hakiri kare!Abenshi mu Bari muri iki kimina bararebana ay’ingwe Aho buri wese yikomye uwamuzanyemo cg uwamuhaye amakuru yewe y’iki kimina"TUZAMURANE"

Alias yanditse ku itariki ya: 23-06-2021  →  Musubize

Rwose abo bajura nibakurikirannywe baryozwe iby’abandi batange n’indishyi z:akababaro.Nta kwambura umuntu ngo widegembye akureba.Turi mu gihugu gifite amategeko

Alias yanditse ku itariki ya: 23-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka