Barifuza ko ururimi rw’amarenga rwakwemerwa nk’izindi ndimi

Ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva (RNUD) barifuza ko ururimi rw’amarenga rwakwemerwa nk’ururimi rukoreshwa mu Gihugu ku buryo rwakwigishwa mu mashuri, bityo abafite ubu bumuga bakoroherwa mu guhabwa serivisi.

Barasaba ko ururimi rw'amarenga rwaba isomo nk'andi yose
Barasaba ko ururimi rw’amarenga rwaba isomo nk’andi yose

Babitangaje ubwo bizihizaga icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kuzirikana abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyatangiye ku wa 19 kigasoza ku wa 23 Nzeri 2022.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Augustin Munyangeyo, avuga ko abafite ubu bumuga bagihura n’imbogamizi zishingiye ku kuba ururimi bakoresha ruzwi na bake ariko nanone ngo bakora ibishoboka kugira ngo rugere kuri benshi.

Avuga ko ubu barimo gukora inkoranyamagambo ya kabiri bakaba bifuza ko nirangira Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yayemera hanyuma bakabona uko basaba Inteko Inshinga Amategeko kwemeza ururimi rw’amarenga rugakoreshwa nk’izindi zemewe mu Gihugu rukanigishwa mu mashuri kugira ngo barusheho kubona serivisi.

Munyangeyo Augustin avuga ko ururimi rw'amarenga ruramutse rwemewe mu Gihugu bakoroherwa mu kubona serivisi
Munyangeyo Augustin avuga ko ururimi rw’amarenga ruramutse rwemewe mu Gihugu bakoroherwa mu kubona serivisi

Ati “Twiga Igifaransa n’Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda tukabivuga neza, n’ururimi rw’amarenga ni uko ariko urwo ni uruhare rwa Leta, twebwe nta bushobozi bwo gutegeka abantu bose kurwiga ariko Leta ibitegetse rukigwa mu mashuri n’ahandi hose byadufasha cyane.”

Avuga ko bibabaza cyane kwifuza kuganira n’umuntu bamwishimiye ariko bagerageza kubavugisha ntibikunde kimwe na serivisi zizamo imbogamizi kubera ururimi gusa.

Muhawenimana Joseline ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga akaba anakora mu ruganda rukora yawurute, avuga ko ahura n’imbogamizi zo kutabasha kuvugana n’abakozi bagenzi be uretse gukoresha inyandiko gusa.

Ariko nanone we avuga ko afite impano yo kubasha gusoma ku munwa ku buryo undi muntu iyo avuze amenya icyo ashaka kuvuga. Na we yifuza ko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa mu mashuri cyane cyane mu buvuzi kuko ari ho bagorwa cyane.

Mu bakoze urugendo hari higanjemo abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva
Mu bakoze urugendo hari higanjemo abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva

Agira ati “Hari igihe uba urwaye indwara yihariye bitari ngombwa ko hagira undi muntu ubyumva uretse muganga gusa. Iyo rero utabasha kumvikana na we ukajyana umusemuzi urumva rya banga riba rigiye ariko bize kuvura baniga n’ururimi rw’amarenga byadufasha cyane.”

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko uhagarariye abafite ubumuga, Mussolini Eugene, avuga ko mu Rwanda ururimi rw’amarenga rutarabaho n’ubwo hari ibikorwa kugira ngo ruzabeho.

Avuga ko inkoranyamagambo irimo gukorwa nirangira hazaboneka ururimi rw’amarenga nyarwanda rujyanye n’umuco nyarwanda, ibi ngo nibimara kugerwaho ibyo basaba bizikora.

Depite Mussolini avuga ko inkoranyamagambo y'ururimi rw'amarenga niboneka bizorohera Leta kwemera urwo rurimi
Depite Mussolini avuga ko inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga niboneka bizorohera Leta kwemera urwo rurimi

Ati “Twavuga ko ururimi rw’amarenga rutarabaho ariko inkoranyamagambo nimara kuboneka, amarenga avuga koko ibijyanye n’umuco wacu turwemere nk’ururimi rw’amarenga nyarwanda, rwigishwe mu mashuri, ruvugwe, ubwo nibwo Leta izemera ko rujya mu ndimi zivugwa na rwo ruvugwe.”

Ihuriro nyarwanda ry’abantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva rivuga ko mu Rwanda hamaze kubarurwa abafite ubu bumuga barenga gato 40,000 ariko ngo bikaba bishoboka ko uyu mubare ari muto kubera abagihishwe mu miryango batagaragazwa.

Kuri ubu hari amakoperative arindwi mu Gihugu cyose y’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva akora ibikorwa by’ubukorikori nko kudoda imyambaro n’ibindi.

Uretse inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga irimo gukorwa, hari n’abarimo kwandika Bibiliya mu rurimi rw’amarenga ku buryo abakirisitu bafite ikibazo cyo kutumva no kutavuga bazajya babasha gusoma Bibiliya no kujya mu materaniro bagasenga nk’abandi bose.

Bakoze urugendo rw'amaguru kuva mu Mujyi wa Nyagatare kugera ku biro by'Akarere
Bakoze urugendo rw’amaguru kuva mu Mujyi wa Nyagatare kugera ku biro by’Akarere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka