Barifuza ko kubura amazi bitakongera muri 2020

Abatuye mu Mujyi wa Nyagatare bavuga ko umwaka wa 2019 warangiye badafite amazi meza bakifuza ko muri 2020 iki kibazo cyakemuka burundu.

Amavomo rusange ntaherukaho abantu kubera ko amazi abura kenshi
Amavomo rusange ntaherukaho abantu kubera ko amazi abura kenshi

Rwabagabo Al Hassan avuga ko bishimira kuba amazi agenda yongerwa umwaka ku wundi.

Ariko na none avuga ko umwaka wa 2019 warangiye nta mazi aboneka akifuza ko icyo kibazo kitakongera kugaragara muri 2020.

Umwe muri abo baturage witwa Rwabagabo avuga ko mu minsi mikuru amazi yabuze mu Mujyi wa Nyagatare ndetse no mu Kagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare.

Ati “Amazi ni ikibazo nko mu minsi mikuru twamaze ibyumweru bibiri byose nta mazi muri Nyagatare ya mbere, iya kabiri, iya gatatu, Barija na Burumba, rwose WASAC yadufasha iki kibazo ntikizongere kugaragara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko ibura ry’amazi mu minsi mikuru ryatewe n’amatiyo yatobotse ku kigega kubona ayasimbura bitwara igihe kuko ayahakoreshejwe mbere ataboneka byoroshye ku isoko.

Ati “Mu by’ukuri ikibazo cyabayeho ni amatiyo yatobotse hariya ku kigega kigaburira umujyi hariya Busana, kubona ayandi bihuje biratinda kuko ayahakoreshejwe mbere ataboneka byoroshye ku isoko ariko ikibazo cyarakemutse ubu.”

Mu bindi abatuye Umujyi wa Nyagatare bifuza ko byakemuka ntibigaragare mu mwaka wa 2020 ni ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe, kutegerwa n’abayobozi n’imihanda itameze neza.

Rwabagabo Al Hassan avuga ko umuhanda Nyagatare-Nsheke umeze nabi cyane kuko ufite ibinogo byinshi.

Agira ati “Ujya ku ishuri mu Nsheke mu by’ukuri ni ishuri ryigwa n’abana baturutse hirya no hino mu gihugu ariko kujyayo harimo ibinogo usanga moto isimbuka, n’umwana, n’ivarisi,… bakwiye kudufasha ugasanwa.”

Rurangwa Steven, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko ikibazo cy’imihanda kigiye gukemuka vuba.

Ati “Uyu mwaka mu mujyi wacu hagiye kubakwa ibirometero 11 muri za Nsheke imihanda izagenda yubakwa, muri uyu mwaka tugiye kubaka umuhanda Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba, hari kandi Nyagatare-Tabagwe-Karama yose ya kaburimbo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka