Barifuza ibitaro bya Ruhengeri bijyanye n’igihe

Ibitaro bya Ruhengeri byubatse mu Karere ka Musanze ni bimwe mu bitaro byatoranyijwe mu gihugu nk’icyitegererezo (Referral Hospital), byakira buri kwezi ababigana bagera ku bihumbi bitandatu baza gusaba serivisi z’ubuvuzi.

Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80 byubatswe
Ibitaro bikuru bya Ruhengeri bimaze imyaka isaga 80 byubatswe

Ni bimwe mu bitaro bishaje, aho byubatswe mu myaka ya 1939-1940, bikaba byakira by’umwihariko abaturuka mu duce tunyuranye, turimo akarere ka Musanze, Nyabihu n’ahandi.

Ni kenshi ubuyobozi bwakunze kugaragaza ko ibyo bitaro biri mu mushinga wo kubakwa, guhera mu mwaka wa 2017, uko ubuyobozi bw’ako karere bwagiye busimburana, muri gahunda yabwo hagiye hagaragaramo umushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri.

Ni ikibazo abaturage bo mu karere ka Musanze bakunze kugaragaza, kugeza n’ubwo bakigejeje ku mukuru w’igihugu Paul Kagame ubwo yabasuraga muri 2019, bamubwira ko serivise zitangirwa muri ibyo bitaro ziganjemo iz’isuku zitanoze uko bikwiye, kubera ubuto bwabyo n’ubwinshi bw’ababigana.

Icyo gihe Umukuru w’igihugu yatinze kuri icyo kibazo, asaba ko ibyo bitaro byubakwa neza mu buryo bujyanye n’igihe, kandi bigakorwa vuba.

Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yasuraga Akarere ka Musanze, akagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bamwe mu bafatanyabikorwa bako mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2021, mu bikorwa Nuwumuremyi Jeannine Umuyobozi w’ako karere yagaragaje, harimo umushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri.

Ni nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2019, ubuyobozi bw’Akarere mu nama y’abaturage bwari bwemeje ko, mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, ibitaro bizaba byuzuye aho bwagaragaje ko inyigo yamaze gukorwa ndetse ko n’amafaranga azagenda kuri iyo nyubako yamaze kuboneka.

Nyuma y’icyo cyizere cyakomeje guhabwa abaturage, byagaragaye ko gikomeje kuraza amasinde, aho kugeza na n’ubu abaturage bahora bishyuza ubuyobozi ibyo bitaro, mu gihe bigaragara ko nta kimenyetso na kimwe wabona cyerekana ko ibitaro bya Ruhengeri biri mu nzira zo kubakwa.

Mu kumenya uko uwo mushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri uhagaze muri iki gihe, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe, agaragaza gahunda ubuyobozi bufitiye ibyo bitaro, aho yemeza ko ari umushinga usaba ingengo y’imari itajyanye n’ubushobozi bw’akarere.

Yagize ati “Ibitaro bya Ruhengeri, ni ibitaro dukomeje gukorera ubuvugizi nk’akarere kugira ngo bibe byakubakwa, ariko ni n’ibitaro bisaba ingengo y’imari nini, kandi nk’uko mubizi, n’ubushize Umukuru w’Igihugu aza kudusura hano mu karere ka Musanze i Nyakinama, icyo kibazo kiri mu bintu yakomojeho, ko azirikana kandi kigiye guhabwa umurongo”.

Arongera ati “Dukomeje kubikurikirana nk’akarere ka Musanze no gukora ubuvugizi, ni ibitaro bikenewe, ni ibitaro bimaze gusaza, ni ibitaro bigera ku baturage benshi, ni ibitaro biri ahantu hari ubukerarugendo, ku buryo tubonye ibitaro biri ku rwego rushimishije byadufasha n’uburyo twakira ba mu bukerarugendo, ikibazo tukirimo bizubakwa”.

Nk’uko ubuyobozi bw’akarere bubiteganya, ngo ni ibitaro bizubakwa mu byiciro mu rwego rwo kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zidahagarara, mu gihe gahunda yo kubaka yaba itangiye ubwubatsi bw’ibitaro bishya bukazakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka