Baricuza igihe bataye bakoresha ibiyobyabwenge

Urubyiruko rw’abahungu 28 rwo mu karere ka Gakenke ruvuye i Wawa ruratangaza ko rubabazwa n’umwanya rwataye rukoresha ibiyobyabwenge.

Aba basore bari bamaze igihe kingana n’umwaka mu kigo ngororamuco cya Wawa bigishwa imyuga itandukanye ndetse n’indangagaciro ziranga abanyarwanda, bavuga ko hari ibikorwa byinshi byo kwiteza imbere bagombaga gukora ariko kubera kuba imbata y’ibiyobyabwenge ntibashobore kubikora.

Urubyiruko rw'abahungu 28 rwo mu karere ka Gakenke ruvuye i Wawa ruratangaza ko rubabazwa n'umwanya rwataye rukoresha ibiyobyabwenge
Urubyiruko rw’abahungu 28 rwo mu karere ka Gakenke ruvuye i Wawa ruratangaza ko rubabazwa n’umwanya rwataye rukoresha ibiyobyabwenge

N’ubwo urubyiruko ruvuye i Wawa rubabazwa n’umwanya bataye bakoresha ibiyobyabwenge ariko kandi ngo baranishimira ko hari imyuga itandukanye bigiye i Wawa izabafasha kwitezimbere.

Harerimana Adeodatus wo mu murenge wa Gakenke, avuga ko yatakaje igihe kinini akoresha ibiyobyabwenge kuburyo byatumye atiga amashuri ye ngo ayarangize.

Ati “Umwanya natakaje mbere yuko njya i Wawa, n’umwanya munini cyane, narahombye cyane bikomeye kuko aho urubyiruko bagenzi banjye bageze nanjye nagombye kuba mpageze cyangwa naraharenze, kimwe nuko mba narize amashuri yanjye nkayarangiza ariko ntabwo nabigezeho, gusa aho bigeze namaze gufata icyemeze bitewe n’uko nageze i Wawa nkigishwa ibibi by’ibiyobyabwenge sinshobora kubisubiramo ngo binyicire ubuzima”.

Harerimana wagarukiye mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye avuye i Wawa azi umwuga wo kudoda, avuga ko agiye kuwifashisha ashaka amafaranga kugirango akoreshe umwanya we neza akora ibikorwa bimuteza imbere.

Habakurama Jean Damascene wo mu murenge wa Rusasa, avuga ko yajyanywe i Wawa amaze imyaka 20 akoresha ibiyobyabwenge byanatumye ntacyo ageraho.
Ati “Umwanya natakaje ni munini cyane abasore tungana benshi bageze kuri byinshi ariko njye kubera ibiyobyabwenge umwanya warantakaranye, ubu ngomba gukoresha imbaraga nkakura amaboko mu mufuka kugirango nanjye ngere kucyo abandi bantanze”.

Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe urubyiruko, umuco na Sports Iryagaragaye Jean Bosco, avuga ko bano basore bava i Wawa babafasha kubahuza n’amashyirahamwe y’urubyiruko asanzweho bagafatanya mu bikorwa by’iterambere, hanyuma abize ubukorikori butandukanye nabo bagashakirwa akazi muburyo bworoshye.

Kuva gahunda yo kujyana abana i Wawa yatangira, mu karere ka Gakenke bamaze kwakira 163 mubyikiro icyenda hakaba hari n’abandi 19 boherejweyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka